Rev.Rutayisire na Pastor Zigirinshuti banyuze Abastari bitabiriye ibirori biryoheye ijisho by’itsinda rirangwa no gusenga,guhugurana n’urukundo-Amafoto

Kuwa gatandatu Taliki ya 02 Ukuboza 2023 Itsinda ryitwa GUSENGA, IJAMBO RY’IMANA & URUKUNDO ritegura rikanakora ibikorwa by’urukundo ryakoze umuhuro ugamije gusenga no kwiga Ijambo ry’Imana banyurwa cyane n’inyigisho za Pastor Zigirinshuti Michel hamwe n’impuguro z’umuryango zatanzwe na Rev.Antoine Rutayisire. GUSENGA, IJAMBO RY’IMANA & URUKUNDO ni itsinda ridashingiye ku idini ryatangijwe mu mwaka wa 2019 […]

Bishop Tom Rwagasana yakatiwe gufungwa imyaka 7 naho Bishop Sibomana agirwa umwere

Urukiko Rukuru rwategetse ko Bishop Thomas Rwagasana wahoze ari Umuvugizi wungirije w’Itorero rya ADEPR ahamwa n’icyaha cyo kunyereza umutungo waryo n’icyo gukora inyandiko itavugisha ukuri rumuhanisha igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni 50 Frw. Urukiko rwanzuye ko Sibomana Jean bareganwaga wahoze ari n’Umuvugizi wa ADEPR adahamwa n’ibyaha yaregwaga birimo kunyereza umutungo w’itorero, guhimba inyandiko no […]

RIB yataye muri yombi abakekwaho guhimba inyandiko bagamije kweguza Umushumba mukuru wa ADEPR

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi abantu bane bo mu itoreroro ADEPR bakurikiranyweho guhimba inyandiko bagamije kweguza umuyobozi mukuru w’iri torero. Batawe muri yombi ku itariki 27 Ugushyingo 2023. Aba ni Pasiteri Karamuka Frodouard, Pasiteri Mazimpaka Janvier, Umuvugabutumwa Rwamakuba Ezechiel na Nubaha Janvier, umukirisitu muri iryo torero. Bakekwaho ibyaha byo guhimba no gukoresha inyandiko […]

Kigali: Rick Warren yabwiye abashumba ko ushaka kuroba ifi ayisanga mu mazi anabihanangiriza kutigisha bakanga intama-Video

Pastor Rick Warren Umunyamerika wihebeye u Rwanda yicaje abashumba basaga ibihumbi bitatu maze abahugura kubyo kurangiza neza umurimo bahamagariwe aho mubyo yibanzeho yabigishije ku miyoborere, uburyo bwiza bwo kuzana abantu kuri Kristo, anabihanangiriza kutazongera kubwiriza bakanga intama. Ibi ni bindi byinshi aba bashumba babikurikiranye kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2023 i Kigali muri Dove Hotel […]

Nzakujya imbere ahataringaniye mparinganize-Apôtre Dr Paul Gitwaza yatanze ubutumwa bw’ukwezi gusoza umwaka wa 2023

Apôtre Dr Paul Gitwaza uyobora Umuryango Authentic Word Ministries akaba umushumba mukuru w’amatorero ya Zion Temple Celebration Center ku Isi,buri gitondo agenera abamukurikira ijambo ry’Imana ry’umunsi kandi rijya rihembura bikomeye imitima y’abamukurikira nkuko benshi mu baganiriye na iyobokamana babiduhamirije. Abinyujije mw’ijambo yita ngo ” Isezerano ry’umunsi “,Kuri uyu munsi wa 335 w’umwaka wa 2023,iyi Ntumwa […]

Kigali:Rick Warren yatanze Ingingo 3 z’inkingi za mwamba ku hazaza h’iyobokamana-Amafoto

Umuvugabutumwa wo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika akaba n’inshuti ikomeye y’u Rwanda, Pasiteri Rich Warren yagaragaje ko ahazaza h’iyobokamana hashingiye ku ngingo eshatu z’ingenzi zirimo urubyiruko, iterambere n’Abanyafurika Pasiteri Rick Warren yatangaje ko yishimiye cyane kugaruka mu Rwanda nyuma y’ibihe bigoye bya Covid-19. Kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2023, uyu muvugabutumwa yitabiriye inama y’ihuriro […]

Impamvu abanyamadini bavuga ko idini gakondo yari yihishemo imikorere ya Satani-Dr.Antoine Rutayisire

Ibikubiye muri iyi nkuru bigaragara mu gitabo cyanditswe na Dr.Antoine Rutayisire yise ”Senga Uhinduure; Uhindure gakondo yawe”. Akenshi imyemerere y’iyobokamana ntiyajyiye itana n’inyoko muntu, kuko abanyamateka bavuga ko kuva kera na kare buri muco, ubwoko ndetse n’igihugu runaka babaga bafite imyizerere yabo ku Mana, abandi bagashaka ikintu runaka bashyira mu mwanya w’Imana, aribyo bamwe bita […]

Canada:Apôtre Mignone Kabera yasabye Abakristo gukiranuka no mu gihe batarasubizwa-Amafoto+Video

Apôtre Alice Mignone Kabera wishimiwe bikomeye mu gihugu cya Canada yabwiye abagore batuye mu mujyi wa Ottawa kujya bubaha Imana nubwo baba batarasubizwa. Ibi Apôtre Alice Mignone Kabera,Umuyobozi w’Umuryango Women Foundation Minisitries, akaba n’Umushumba Mukuru w’Itorero Noble Family Church yabitangarije mu giterane cy’ivugabutumwa ry’iminsi 3 ari gukoresha Abanyamuryango ba Women Foundation batuye mu gihugu cya […]

ADEPR: Ubusesenguzi bw’ibirego 6 Ingoma ya Pastor Ndayizeye Isaie iregwa n’Ishingiro ryabyo.

Ku italiki 08/Ukwakira/2020 nibwo ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere RGB cyashyizeho komite nshya y’inzibacyuho mu Itorero ADEPR iyobowe na Rev.Pastor NDAYIZEYE Isaie, hari nyuma y’uko uru rwego rusheshe Komite yari iyobowe na Rev Pastor KARURANGA Ephrem kubera ibibazo n’amakosa byari bimaze kugaragara mu miyoborere y’iri Torero. Umunsi RGB ishyiraho ubu buyobozi bw’Inzibacyuho yabuhaye inshingano zikomeye zari zirangajwe […]

Apostle Dr.Paul Gitwaza yasubitse ingendo za “Authentic Prophetic Tour “asanzwe akorera muri Israel

Dr.Ap Paul Gitwaza Umushumba mukuru w’Itorero Zion Temple Celebration Center ku Isi, akaba n’ umuyobozi mukuru wa Authentic Word Ministries, yahagaritse ingendo za gihanuzi yise “Authentic Prophetic Tour” asanzwe agirira mu gihugu cya Israel, kubera intambara iri guhuza iki gihugu  n’umutwe wa Hamas. Ibi yabitangaje mu butumwa yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze, aho uyu […]