Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Impamvu abanyamadini bavuga ko idini gakondo yari yihishemo imikorere ya Satani-Dr.Antoine Rutayisire

Ibikubiye muri iyi nkuru bigaragara mu gitabo cyanditswe na Dr.Antoine Rutayisire yise ”Senga Uhinduure; Uhindure gakondo yawe”.

Akenshi imyemerere y’iyobokamana ntiyajyiye itana n’inyoko muntu, kuko abanyamateka bavuga ko kuva kera na kare buri muco, ubwoko ndetse n’igihugu runaka babaga bafite imyizerere yabo ku Mana, abandi bagashaka ikintu runaka bashyira mu mwanya w’Imana, aribyo bamwe bita ibigirwamana bitewe nuko kuri ubu abantu benshi bahuriye ku gusenga Imana imwe itagaragara iba mu ijuru, ikaba ari nayo yaremye ibiriho byose, nkuko abayizera babyemera.

Mu bitabo byinshi by’iyobokamana bigaragaramo Imana, ariko hakaza n’undi mwuka mubi cyangwa ikiremwa kitwa Satani aho kibereyeho kuyobya abatuye kw’isi kigamije gutuma badakora ibyo Imana ishaka.

Mu muco nyarwanda wo wa hambere babaga bafite imandwa zitandukanye

Mbere y’umwaduko w’abakoroni mu Rwanda naho bari basanzwe bafite imyemerere gakondo, harimo nko kubandwa, guterekera, kuraguza n’indi migenzo itandukanye. Uburyo byakorwagamo nibyo Pastor Dr.Antoine Rutayisire mu gitabo cye”Senga uhinduure, uhindure gakondo yawe” aheraho avuga ko byari byihishemo imikorere ya Satani.

Muri icyo gitabo ubwo yavugaga ku mikorere y’ingabo za Satani ndetse ko zifite n’inzego kandi ko uko zizamuka mu nzego ariko zirushanwa gukomera.

Akomeza avuga ko urugero rwiza rw’ubwinshi bw’ingabo za Satani ndetse n’ubusumbane mu gukomera kwazo ushobora kubisonukirwa neza witegereje urebye uko Satani yakoraga mu Rwanda rwo hambere.

Agira ati”Buri rugo , buri muryango w’Abanyarwanda wagiraga abazimu bawo. Ibyo bikakwereka ko ari benshi. Nyamara hejuru y’abazimu, hari akandi gatsiko gato k’imyuka yitwa imandwa nka Ryangombe, Binego, nyiraryangombe, Mugasa, Nkonjo n’izindi. Izo Abanyarwanda bose barazibandwaga; ibyo ngo bigatuma abazimu batagira icyo babatwara.

Ibyo mbese ni nko kuvuga ngo iyo wabandwaga, wabaga wabaye inshuti y’umutware mukuru, bityo umutware muto ntashobore kugira icyo agutwara. Hanyuma ndetse hadutse indi myukaikorera mu turere nka Nyabingiitari yemerewe kwambuka Nyabarongo, igakorera mu karere k’amajyaruguru gusa.

Hari abakibwira ko ibi ari ugutuka umuco wacu, ariko siko biri. Hari byinshi Satani aba yarinjije mu muco. Kubandwa no guterekera n’ibindi twita idini ya gakondo bikomoka kuri Satani. Bibiliya ibitubwira neza ko ikintu cyose umuntu asenga, apfukamira cyangwa akagitura amaturo kitari Imana kiba ari ikigirwamana, kabone niyo cyaba gikomeye mu muco we.

Ntabwo njya nshidikanya ko ko kuraguza , kubandwa no guterekera byari ibyanzu Satani yinjiriragamo ngo atndukanye Abanyarwanda n’Imana yabaremye.

Ese niba atari uburiganya bwa Satani , wambwira ute uko data wankundaga akiriho, yamara gupfa agahinduka umuzimu uza kunterera abana, akambuza amahoro, ndetse akanteza n’ibyago ngo nuko ntamennye udutonyanga tw’inzoga hasi mwibuka ? Ubwo nabwo ni uburiganya bwa Satani; kandi ikibabaje nuko hari benshi bari gusubira muri ubwo bubata ngo ni ukuzura umuco wabo.

Ikindi ko Abanyarwanda bari bazi Imana rurema itanga inka,igatanga abana, igatanga abgeni; kuki nta gitambo bayitambiriraga ahaubwo bagatambira abao bazimu n’imandwa ?. Ba sogokuru nubwo bamenye Imana ntibayubahirije nk’Imana haba no kuyishima(Abaroma 1:21).

Dr.Antoine Rutaysire avuga ko kubandwa no guterekera bayari byihishemo imikorere ya Satani

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *