Niki cyo kwitega ku gitaramo ‘Imana iratsinze Season 2’ cya Korali Jehovah Jireh?
Korali Jehovah Jireh imwe muri zifite amateka akomeye mu ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, igiye gukora ku nshuro ya kabiri igitaramo bise ‘Imana iratsinze’. Iki gitaramo ku nshuro ya mbere cyabereye mu Karere ka Musanze mu mwaka wa 2023, aho cyasize hihannye abarenga 100 ndetse imbaga y’abantu benshi ihembutse. […]
Korali Bethel igiye gufatanya na Korali Siloam mu giterane gikomeye kizabera muri Stade ya Rusizi
Korali Bethel ya ADEPR Kamembe igiye gukorera igiterane gikomeye muri Stade y’akarere ka Rusizi, aho izafatanya na Korali Siloam yo mu rurembo rwa Kigali Itorero rya Kumukenke guhembura imitima y’abazakitabira. Iki giterane cyiba buri mwaka mu kwezi kwa 8 kimaze kuzana impinduka zifatika kuko kuva cyatangira mu mwaka wa 2018 abantu benshi bamaze kwakira Yesu […]
Pastor Dr.Ian yakiriye umuhanzikazi Bella Kombo uje mu giterane “ThankGiving Conference” Revival Palace Community Church Bugesera
Pastor Dr.Ian Tumusiime yakiriye ku kibuga k’indege cya Kanombe ,Umuramyi Bella Kombo wo mu gihugu cya Tanzania ikunzwe na benshi mu bihugu byo muri Afurika y’iburasirazuba . Uyu mujanzikazi wamamaye mu ndirimbo “Ameniona” na “Mungu Ni Mmoja” ari kubarizwa mu rw’imisozi igihumbi. Yishimiye cyane kugera muri iki gihugu ku nshuro ye ya mbere ateguza ibihe […]
Igiterane All Women Together cyanyeganyeje Kigali BK Arena ivirwa n’umucyo w’isanzure-Amafoto mbarankuru
Ni Uburyohe muri Kigali mw’isi y’umwuka muri Kigali. Abari bafite inyota yarashize, n’abari bishwe n’isari barahembuka ku bwo kunywa Amata y’Umwuka adafunguye baherewe mu giterane mpuzamahanga cya All Women Together 2024 cyabereye muri BK Arena mu gihe cy’iminsi ine mu nsanganyamatsiko ivuga ngo “Kuva mu gutsikamirwa tujya mu butsinzi”. All Women Together (AWT) ni igiterane […]
Pasiteri Rutayisire yitandukanije n’amarangamutima yaganjwe nayo kukijyanye n’ifungwa ry’insengero
Pasiteri Dr. Antoine Rutayisire yemeye ko ubwo yavugaga ku kibazo cy’insengero zimaze iminsi zifunzwe yakoresheje amagambo ataboneye, ibintu ashimangira ko yatewe n’amarangamutima. Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, rumaze iminsi rukora ubugenzuzi rufatanyije n’inzego z’ibanze, bugamije kureba insengero zujuje ibisabwa n’izitabyujuje. Ubwo bugenzuzi bwasize insengero hafi 8000 hirya no hino mu gihugu zifunze imiryango by’igihe gito kuko […]
Kigali: Itorero Jehovanis Prayer Family (J.P.S) / Beloya church ryateguye umuhango wo gutaha urusengero no kwimika abashumba
Itorero rya Jehovanis Prayer Family (J.P.S) / Beloya Church, ryateguye umuhango wo kwimika abakozi b’Imana, akaba ari ni umunsi iri torero rizataha urusengero ku mugaragaro n’ibindi bikorwa bitandukanye birimo kubatiza abizera bashya hamwe no gutaha ishuri ryigisha imyuga itandukanye. Ni ibikorwa biteganijwe ko bizaba ku munsi wo ku wa gatandatu, taliki 20 Nyakanga, bikazatangira ku […]
Women Foundation Ministries igaruye Osinachi na Jescca Kayanja mu giterane All Women together 2024
Women Foundation Ministries yatangaje abakozi b’Imana bazabafasha mu giterane All Women together 2024 kizabera muri BK Arena mu ntangiriro z’ukwezi gutaha kwa Kanama. Muri aba bakozi b’Imana nkuko bigaragara kuri Posters yamamaza iki giterene harimo Umuhanzikazi Ogbu Osinachi Joseph Umunya Nigeriya ufite abakunzi benshi mu Rwanda ,Hakabamo Pastor Jescca Kayanja guturuka mu gihugu cya Uganda […]
Sweden:La Trompete Revival Ministries bateguye igiterane cyo gushishikariza abantu gushaka ubwami bw’Imana
La Trompete Revival Ministries iteguye igiterane cy’ububyutse gikomeye bise icyo gushishikariza abantu kubanza gushaka ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo ibindi bikazaza ari inyongera. Iki giterane kizabera ku mugabane w’Iburayi mu gihugu cya Sweden (9 Hinneryd Road 28731 Stromsnasbruk Sweden) kikaba kizaba kuva Taliki ya 02 kugera kuri 04 Kanama 2024 kikaba cyaratumiwemo abakozi b’Imana batandukanye […]
Inzozi za Nice Ndatabaye zirasohoye agiye gutaramira muri Amerika mu gitaramo yatumiyemo Adrien Misigaro
Umuramyi mpuzamahanga Nice Ndatabaye utuye muri Canada, ukunzwe cyane mundirimbo zirangajwe imbere na “Umbereye Maso”, agiye gukora igitaramo gikomeye kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Igitaramo cya Nice Ndatabaye kizabera muri Leta ya Indiana mu Mujyi wa Indianapolis ku wa 18 Kanama 2024. Ni igitaramo yise “Intimate Worship Session 2”, akaba azagifatiramo amashusho y’indirimbo […]
AEE Rwanda yatangiye ibiterane bizazenguruka ibigo by’amashuri i Kigali (Amafoto)
Umuryango Nyafurika w’Ivugabutumwa (AEE) watangiye ibiterane by’ivugabutumwa bizazenguruka mu bigo by’amashuri yisumbuye mu Mujyi wa Kigali hagamijwe kuganisha abizera bashya kuri Kristo. Ibi biterane byatangiriye muri Groupe Scolaire Camp Kanombe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 20 Gicurasi 2024, aho abanyeshuri basaga 40 bihannye bagahindukirira Yesu. Ibi biterane biteganyijwe ko bizasozwa ku Cyumweru, tariki ya […]