Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

ADEPR: Ubusesenguzi bw’ibirego 6 Ingoma ya Pastor Ndayizeye Isaie iregwa n’Ishingiro ryabyo.

Ku italiki 08/Ukwakira/2020 nibwo ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere RGB cyashyizeho komite nshya y’inzibacyuho mu Itorero ADEPR iyobowe na Rev.Pastor NDAYIZEYE Isaie, hari nyuma y’uko uru rwego rusheshe Komite yari iyobowe na Rev Pastor KARURANGA Ephrem kubera ibibazo n’amakosa byari bimaze kugaragara mu miyoborere y’iri Torero.

Umunsi RGB ishyiraho ubu buyobozi bw’Inzibacyuho yabuhaye inshingano zikomeye zari zirangajwe imbere no gukosora amakosa yari yarakozwe n’ingoma zababanjirije ndetse no gukora amavugurura mu mikorere n’imiyoborere mu Itorero ADEPR.

Iyi komite yahawe inshingano zirimo:

  1. Kuvugurura imiyoborere, amategeko, inzego z’imiyoborere n’inzego z’imirimo ndetse n’inzego z’imikorere n’imikoranire muri ADEPR.
  2. Gushyiraho uburyo buhamye kandi butanga umuti urambye wo kubaka ADEPR.
  3. Gukoresha igenzura [audit] ry’imikorere,abakozi n’umutungo bya ADEPR kugira ngo rifashe muri ayo mavugurura.
  4. Kwemeza no gushyira mu bikorwa amavugurura ya ADEPR

Nubwo uyu mukoro byagaragaraga ko ukomeye gusa Abayoboke b’Itorero ADEPR bari bafite ikizere ko ibibazo byari bimaze iminsi muri ADEPR byaba bigiye kuvugutirwa umuti urambye, dore ko ibyinshi byari binashingiye kuri ziriya ngingo twavuze haruguru.

Umunsi warageze iyi komite iyobowe na Rev NDAYIZEYE Isaie itangira imirimo yashinzwe bayitangirana no gukora impinduka zinyuranye haba mu mikorere y’Itorero no miyoborere. Muri byo twavuga nko gukuraho uburyo bwari busanzweho bw’uko inzego z’imiyoborere mu itorero zari zipanze kuva ku mushumba mukuru kugera ku muyobozi w’umudugudu; (Ubwo buryo bwari bugizwe n’Umushumba mukuru na Komite bafatanya hagukurikiraho Umushumba w’intara cyangwa Umujyi wa Kigali uyu agakurikirwa n’Umuyobozi w’akarere nawe agakurikirwa n’Umushumba wa Parroisse munsi ya Parroisse hari umuyobozi w’umudugudu).

Abiyise Abakristo ba ADEPR banditse basaba ko Rev.Ndayizeye Isaie yeguzwa mu gihe nyamara abareba neza bahamyako ingoma ye Imaze gusubiza byinshi ku murongo muri iri torero.


Guhindura ubu buryo bw’izi nzego buri mu byambere byavuguruwe busimbuzwa Indembo 9 zikomatanyije y’amatorero yose y’intara n’uturere. Aha bivuze ko hari abahise batakaza imyanya. (Aba ni abari abashumba b’Intara n’ababugirije hamwe n’abuturere.)

Ni byinshi byakozwe ni benshi basezerewe kandi ibyo byose uko byabaga niko Abayoboke b’Itorero bakomezaga gutungurwa nibiri kuba mu Itorero. Hano uwavuga ko Abayoboke b’Itorero ADEPR bari bitaye kubisubizo nyamara birengagiza uburyo byari kubonekamo ntiyaba abeshye kuko nubwo batungurwaga n’ibiri gukorwa nyamara birengagije ko ibirikuba biri mu mukoro Pastor NDAYIZEYE Isaie yahawe ubwo yajyaga ku buyobozi.

Nkuko Ingoma zose zigira abatumva ibintu kimwe n’iyo ngoma, ni nako byagenze ku ya Pastor NDAYIZEYE Isaie ntiyari kubura abatavuga rumwe nayo cyane ko yari ije kuvugurura byinshi byari bisanzweho muri ADEPR bivuze ko abagonzwe n’izi mpinduka abenshi bahise bajya ku ruhande rutavuga rumwe n’iyi komite.

Kuva icyo gihe cyose kugeza ubu uru rugendo rw’impinduka rurakomeje mu itorero ADEPR gusa hakomeza kuvuka umwuka utari mwiza uterwa n’ababantu batavuga rumwe n’ibikorwa by’iyi komite. Muri ibyo tugiye kureba amwe mu ma baruwa yandikiwe urwego RGB yuzuyemo ibirego iyi Komite ya Pastor NDAYIZEYE Isaie ishinjwa.

Mu minsi yashize nibwo hatangiye gusohoka amabaruwa yaba ayanditswe n’umuntu ku giti cye n’ayanditswe n’itsinda ry’abantu batandukanye. Muri yo harayandikirwaga Rev Pastor NDAYIZEYE Isaie amusaba kwegura kubuyobozi bw’Itorero ADEPR n’andi yandikirwa RGB ayisaba gukuraho iyi Komite.

Hari ibirego 6 biri mu ma baruwa amaze iminsi yanditswe n’abiyise Abakristo b’Itorero rya ADEPR Umujyi wa Kigali n’amajyaruguru, Uburasirazuba, n’Uburengerazuba.

Ntihazwi neza iri huriro ry’Aba bakristo banditse aya mabaruwa kuko iyo uganiriye n’Abayoboke batandukanye b’Itorero ADEPR bakubwira ko batanditse kuri aya ma baruwa kandi nyamara yo atangira avuga ko yanditswe n’Abakristo b’Itorero ADEPR mu ntara runaka nubwo kugeza ubu amakuru ahari avugako hari bamwe mu bakristo babeshyewe bagasinyirwa natabizi.

Reka turebe bimwe mubyo ingoma ya Pastor NDAYIZEYE Isaie iri gushinjwa n’aho byaba bihuriye n’ukuri twifashishije ingero n’ubusesenguzi butandukanye :

  1. Kujya ku buyobozi binyuranyije n’Amabwiriza ya ADEPR.

RGB nk’urwego rushinzwe imiyoborere mu Rwanda ifite inshingano zo kureberera imiryango inyuranye harimo n’ishingiye ku myemerere. Ifite kandi n’uburenganzira bw’uko umuryango wajemo amakimbirane ishobora gukuraho no gushyiraho ubuyobozi mu gihe abagize uwo muryango baba bananiwe kwikemurira ibibazo.

Ni muri urwo rwego RGB yashyizeho iyi komite kugira ngo ikemure ibibazo byari biri mu itorero ADEPR nkuko biri munshingano zayo.

2. Kwimikwa na UKIAMUKA atari ko biteganyijwe.

UKIAMKA (Ushirikiano wa Makanisa ya Kipentekosti ya Afrika ya Mashariki na Kati) ni Umuryango ugizwe n’ibihugu byabyajwe ubutumwa n’abamisiyoneri bo muri Suède harimo n’Itorero rya Pentekote ryo mu Rwanda ADEPR.

Bivuze ko mu bubasha uyu muryango ufite harimo no Kwinika cyangwa gusengera Abashumba bakuru ba rimwe mu Itorero ribarizwa muri uyu muryango, nkuko byakozwe na hano mu Rwanda ku italiki 06 Werurwe 2023 ubwo UKIAMKA yasengeraga Umushumba Mukuru wa ADEPR n’Umwungirije.

3.Kwirukana Abapasitori,abavugabutumwa nta mpamvu:

Nkuko komite ya ADEPR mu byo yasabwe bikomeye harimo gukora amavugurura mu miyoborere no mu mikorere, si igitangaza ko hari bamwe aya mavugurura yarigusiga babuze imyanya yabo, kandi impinduka zose n’amavugurura bigira amahame abigenga kuburyo niba mu nyungu z’itorero ingoma ya Pastor NDAYIZEYE Isaie yararebye ikabonako kugabanya abakozi nabyo biri mubyateza itorero imbere doreko kugabanya Abakozi bwari bumwe mu buryo bwo kuzigama amafaranga kuko ADEPR yaririmo amadeni menshi.

4. Kugurisha Imitungo y’Itorero uko ashatse:

Imwe mu mitungo yateje impaka nyinshi harimo amamodoka yari ayabayobozi b’itorero ry’Intara n’ababungirije ndetse n’abuturere kandi twibuke ko uwo mwanya warutakiriho bityo ntakindi izo modoka zari gukoreshwa kitari ukugurishwa maze amafaranga avuyemo agafasha itorero kwishyura amadeni, kimwe n’indi mitungo yose ubuyobozi bufite ububasha bwo kuyigurisha mu gihe biri ngombwa.

5. Kwinjiza Ubutinganyi mu Itorero ritabyemera:

Ku italiki 14/09/2023 nibwo muri ADEPR Nyarugenge habereye inyigisho zari zateguwe n’ubuyobozi bw’Itorero kubufatanye n’abashyitsi b’abazungu zo guhugura Abayobozi b’ibyiciro bo mu itorero rya ADEPR. Muri ayo mahugurwa habayemo ikintu kidasanzwe ubwo umwe mu bashyitsi b’abazungu yajyaga imbere afite igitambaro kirimo amabara y’umukororombya kuri ubu afatwa nk’icyimenyetso cy’ubutinganyi maze atangira kukizunguza maze bamwe mubaraho bibaza ari ibiki biri kuba.

Uwo muzungu amaze gukora ibyo umushumba mukuru wa ADEPR yaramwegereye amubuza gukomeza akora ibyo maze nawe arabireka.

Nyuma uyu muzungu yaje kuvuga ko ibyo yakoze ntaho bihuriye n’Ubutinganyi anasaba imbababazi uwaba yabifashe ukundi wese ndetse avuga ko iwabo aribwo buryo bakoresha baramya.

Ubuyobozi bw’Itorero ADEPR bwaje kwitandukanya n’ibi buvuga ko butazigera bwemerera Ubutinganyi kuza mu itorero dore ko ari n’icyaha.

Umuntu ntiyatinya kuvuga ko abashinja Ubuyobozi bwa ADEPR ibijyanye n’ubutinganyi bashingiye kuri ibi byabereye i Nyarugenge kandi mu by’ukuri ubuyobozi bw’Itorero bwabihakanye bwivuye inyuma.

6. Gukoresha iterabwoba, ivangura, itoteza n’itonesha.

Ibi bintu uko ari bine bigize ibyaha biremereye kandi Leta y’u Rwanda ihora iri maso kugira ngo igenzure ko nta burenganzira bw’Umunyarwanda bwahutazwa, niyo mpamvu ibi ari ibintu byemezwa n’inzengo z’ubutabera kandi bikemezwa hagaragajwe ibimenyetso simusiga ko hari uwakorewe ibi bintu.

Ni kenshi uzumva abavugabutumwa yaba abafite inshingano cyangwa ab’umuhamagaro bakoresha imvugo igira iti: “ibibi byose bizanwa na satani we mwanzi w’ibyiza”. Iyi mvugo n’ubu uwayikoresha ntiyaba aciye inka amabere, kuko nk’abanyetorero, bagaragaza ko n’ubwo ibibazo bitabura hagati y’abantu(abayoboke ba ADEPR), ko ariko satani we uzana umuzi w’igisitaza, yamara gusitaza bamwe akanafata iya mbere kubashyira hanze kuko ngo ari yo ntego(mission) ye y’ibanze.

Ibi bintu byose ndetse n’ibindi nibyo byagaragajwe mu ma baruwa yandikiwe RGB gusa kugeza ubu ntiharamenyekana Urwego rw’abakristo bivugwa banditse izi nzandiko doreko niyo ugerageje kubaza bamwe babyihunza abandi bakavugako basinyiwe batabizi.

Nyamara nubwo bimeze bitya,umurimo w’Imana hirya no hino mu ndembo zose za ADEPR urakomeje ,ibiterane biri gukorwa abantu bakakira agakiza bakanabatizwa mu mazi menshi ahandi insengero zijyanye n’igihe ziri kuzamurwa ubutitsa,ibigo by’iterambere bibumbiye muri Dove Investiment bikomeje gukora no gutera imbere.

Ibi bivuze ko abakristo ba ADEPR bakwiriye kuba maso no gusenga batarangazwa n’udutsiko tw’abantu bake bakora ibintu kubwo inyungu zabo bagamije maze bakabyitirira abanyetorero bose.

Uhereye ibumoso: Umushumba Mukuru wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe; Pasiteri Rutagarama Eugène umwungirije; Umuyobozi Nshingwabikorwa, Pasiteri Budigiri Herman; Umuyobozi ushinzwe Abakozi n’Ubutegetsi, Gatesi Vestine n’Ushinzwe Umutungo, Imari n’Imishinga, Uwizeyimana Béatrice ni bo bayobora itorero ADEPR mu myaka itandatu.

Dore amwe mu mabaruwa yandikiwe RGB:

Iyi ni Ibaruwa yanditswe n’abiyise Abakristo b’Itorero ADEPR Intara y’Uburengerazuba.
Iyi ni Ibaruwa yanditswe n’abiyise Abakristo b’Itorero ADEPR Intara y’Uburasirazuba.
Iyi ni Ibaruwa yanditswe n’abiyise Abakristo b’Itorero ADEPR Umujyi wa Kigali n’Intara y’Amajyaruguru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *