Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Rev.Rutayisire na Pastor Zigirinshuti banyuze Abastari bitabiriye ibirori biryoheye ijisho by’itsinda rirangwa no gusenga,guhugurana n’urukundo-Amafoto

Kuwa gatandatu Taliki ya 02 Ukuboza 2023 Itsinda ryitwa GUSENGA, IJAMBO RY’IMANA & URUKUNDO ritegura rikanakora ibikorwa by’urukundo ryakoze umuhuro ugamije gusenga no kwiga Ijambo ry’Imana banyurwa cyane n’inyigisho za Pastor Zigirinshuti Michel hamwe n’impuguro z’umuryango zatanzwe na Rev.Antoine Rutayisire.

GUSENGA, IJAMBO RY’IMANA & URUKUNDO ni itsinda ridashingiye ku idini ryatangijwe mu mwaka wa 2019 ritangijwe n’umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Irené Merci MANZI umenyerewe mu bikorwa by’Iyobokamana hano mu Rwanda, aritangiza agize iyerekwa ryo guhuriza abantu hamwe bagasenga ndetse bakaniga ijambo ry’Imana nyuma bagashyira mu bikorwa ibyo bigishijwe.

Ibikorwa nyamukuru bikorwa muri iri tsinda harimo Gusenga, Kwiga ijambo ry’Imana no gufashanya haba hagati muri bo ndetse no hanze y’iri tsinda, dore ko mu barigize harimo Abashumba n’abahanzi bafite amazina akomeye mu Rwanda.

Mu birori byahuje abagize iri tsinda taliki 02 Ukuboza 2023 byaranzwe no Gusenga, kwiga Ijambo ry’Imana, Gusangira ndetse no kuganira.

Abarimo Pastor Zigirinshuti Michel na Rev Dr Canon Antoine RUTAYISIRE nibo bigishije ijambo ry’Imana ryagarutse kugukumbuza abantu Ijuru no ku nyigisho z’umuryango  zatanzwe na Antoine RUTAYISIRE aho yatanze n’umwanya wo kwakira ibibazo bitandukanye abisubiza kimwe ku cyindi.

Ibi birori kandi byitabiriwe n’abakozi b’Imana batandukanye ba hano mu Rwanda barimo Prophete Ernete NYIRINDEKWE, Apostle KAMUHANDA Claude ,Apostle Rugira Patrick,Pastor Kabada Stanley n’abandi benshi batandukanye babarizwa muri iri tsinda.Ibi biroli kandi byanitabiriwe n’abahnzi batandukanye barimo Alexis Dusabe na Aline Gahongayire.

Uretse abo mu gisata cya Gospel harimo n’abandi basanzwe mu myidagaduro y’u Rwanda barimo Aliah Cool, Bamenya, Puissant bose bazwi muri Sinema Nyarwanda bose babonye umwanya wo kubaza Rev.Rutayisire ibibazo bigendanye n’urushako bataha banyuzwe cyane n’ibisubizo yabahaye banashimira Irené Merci MANZI wahoze igitekerezo cyo gukoreshwa n’Imana Agakiza’s itsinda nkiri akanabatumira mu gikorwa cy’ubudasa nkiki.

Ikiganiro cyatanzwe na Rev Past Dr. Antoine Rutayisire, cyibanze ku ngingo igira iti “Kubaka umuryango ubereye muri Kirisitu Yesu’’, yagaragazaga uburyo ingo zubakwa mu buryo buboneye.

Muri iki kiganiro yavuze ko imyitwarire y’umugore atari yo ituma urugo rumera neza.

Ati “¾ by’ibiterane nagiyemo iyo bigisha bakubwira ko ikizatuma urugo rumera neza ari imyitwarire y’umugore. Bakubwira ko gutungana k’urugo biva mu mugore n’imyitwarire ye. Ntabwo ari byo biva mu muco.’’

Yahise yanzika n’ijambo riri mu Itangiriro rigaruka ku iremwa ry’umuntu. Ati “Ikintu cya mbere Imana yaremye umugabo n’umugore mu ishusho yayo, bisobanuye ko yabahaye agaciro kangana.’’

Yakomeje muri iki gitabo agaragaza ukuntu Imana yagiye irema ibindi bintu, ariko ikareka umuntu agafata inshingano zo kwita bya biremwa.

Ati “Buriya ibibazo mubona mu ngo nyinshi ni abantu bashaka, ugasanga umuhungu yashatse umugore ariko umugore yamubaza aho ari undi ati ‘ese uzanca ku bajama ?’[…] Ubu noneho byageze no mu bagore. Uyu mujyi wajemo ibirara by’abagore, bisohokana.’’

“Bakifata bagakora itsinda bakajya gutembera ku kiyaga cya Bunyonyi batajyanye n’abagabo babo, wamubaza uti ‘ibyo ni ibiki’ bati ariko natwe dukeneye kuruhuka. ‘Big Girls’, warangiza ngo ziri gusenyuka, zabuzwa n’iki? Abantu benshi binjira mu rugo ntibamenye ko bahinduye icyiciro.’’

Hari ku nshuro ya mbere abagize iri tsinda bahuye imbona nkubone kuko basanzwe bahurira ku rubuga rwa Whtsapp. Gusa Irené Merci MANZI Umuyobozi warwo mu yavuze ko iki gikorwa kizajya kiba Ngarukamwaka.

UMVA INAMA N’IMPANURO BYA PST ANTOINE RUTAYISIRE:

REBA IJAMBO RY’IMANA PST ZIGIRINSHUTI YIGISHIJE MURI IBI BIRORI:

REBA AMWE MU MAFOTO YARANZE UYU MUHANGO :

MC Imenagitero Moses Rwagafiriti umaze kwamamara mukuyobora ibirori bikomeye n’ubukwe niwe wari uyoboye ibi birori

Irené Merci MANZI Umuyobozi w’iri Itsinda ryitwa GUSENGA, IJAMBO RY’IMANA & URUNDO hamwe n’abakozi b’Imana batandukanye n’umufasha we na Nyirabukwe we bari bishimiye ibi biroli

Abantu b’ingeri zitandukanye barimo abakozi b’Imana ,aba Stari muri Films n’abakristo batandukanye mu madini n’amatorero bari bitabiriye uyu muhuro barasenga,barasangira baranasabana

One Response

  1. Wow this story is amazing and I appreciate you Mr Joel for beautiful headline new. To Gusenga pray Group.much blessings

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *