Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Bishop Tom Rwagasana yakatiwe gufungwa imyaka 7 naho Bishop Sibomana agirwa umwere

Urukiko Rukuru rwategetse ko Bishop Thomas Rwagasana wahoze ari Umuvugizi wungirije w’Itorero rya ADEPR ahamwa n’icyaha cyo kunyereza umutungo waryo n’icyo gukora inyandiko itavugisha ukuri rumuhanisha igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni 50 Frw.

Urukiko rwanzuye ko Sibomana Jean bareganwaga wahoze ari n’Umuvugizi wa ADEPR adahamwa n’ibyaha yaregwaga birimo kunyereza umutungo w’itorero, guhimba inyandiko no kuzikoresha n’icyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda inyungu.

Aba bombi bahoze ari abayobozi bakuru ba ADEPR baregwa muri dosiye y’abantu 12 barimo abahoze mu buyobozi bukuru bw’iryo torero barezwe icyaha cyo kunyereza umutungo waryo no gukoresha inyandiko mpimbano.

Mu 2012 ni bwo ADEPR yatangiye umushinga wo kubaka Dove Hotel, wari ufite agaciro k’asaga miliyari 5,2 Frw.

Mu kuwushyira mu bikorwa, mu Ukwakira 2014, Itorero ryasabye inguzanyo ya miliyari ebyiri na miliyoni 150 Frw muri Banki Itsura Amajyambere, BRD.

Iyi nguzanyo yiyongereyeho indi ya miliyari imwe na miliyoni 159 Frw yasabwe muri Ukwakira 2015. Inguzanyo yose yageze kuri miliyari 3,3 Frw yagombaga kwishyurwa mu myaka 10.

Mu kwirinda inyungu yari gutangwa, Inteko Rusange yateranye ku wa 15 Mutarama 2016, yanzuye ko inguzanyo yishyurwa mu mwaka umwe.

Icyo gihe hatangiye inkubiri yo gushaka imisanzu mu bakirisitu kuri bwiza na bubi kugira ngo intego ubuyobozi bwihaye igerweho. Imibare yerekana ko kugeza muri Gicurasi 2017, abayoboke ba ADEPR bakusanyije asaga miliyari 3,3 Frw.

Muri icyo gihe inguzanyo yari isigaye kwishyurwa yarengagaho gato miliyari 2,2 Frw. Bisobanuye ko imisanzu yakusanyijwe yarengagaho inguzanyo yasabwaga kwishyurwa miliyari 1,1 Frw. Uwo mwenda ntiwishyuwe nk’uko byari byemejwe n’Inteko Rusange.

Byavuzwe ko Dove Hotel yuzuye yuzuye itwaye asaga miliyari 6,2 Frw mu gihe igenagaciro ryo mu 2018 ryerekanye ko ifite agaciro k’asaga miliyari eshanu na miliyoni 291 Frw.

Ibyo byatumye abari abayobozi bakuru b’iri torero bajyanwa mu nkiko bakurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza umutungo.

Urubanza rwabo rwatangiye kuburanishwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo mu 2017 ndetse mu Ugushyingo 2018, icyenda muri bo barimo Bishop Sibomana na Rwagasana bagizwe abere.

Nyuma yaho, ADEPR, Ubushinjacyaha na batatu bakatiwe bajuririye Urukiko Rukuru mu 2019 bagaragaza ko batanyuzwe n’icyemezo cy’urukiko. Ku wa 27 Kamena 2021 ni bwo urubanza rwatangiye kuburanishwa mu bujurire.

Bishop Tom Rwagasana wabaye Umuvugizi wungirije wa ADEPR yakatiwe gufungwa imyaka irindwi

Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko bafungwa imyaka 12 muri gereza kubera ibyaha bakurikiranyweho mu gihe ADEPR yo yari yasabye guhabwa indishyi za miliyari 5 Frw no gutegekwa kugaruza amafaranga banyereje.

Icyemezo cy’Urukiko Rukuru cyasomwe ku wa 30 Ugushyingo 2023, cyagaragaje ko Ubujurire bw’Ubushinjacyaha bufite ishingiro kuri bimwe.

Rwemeje ko ubujurire bwa Sindayigaya Théophile nta shingiro bufite, hakaba hahamyeho igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga miliyoni 1 Frw yahanishijwe mu rubanza rwajuririwe.

Rwemeje ko ubujurire bwa Mukakamali Lynéa na Mukabera Médiatrice n’ubw’Itorero ADEPR bufite ishingiro kuri bimwe.

Urukiko rwemeje ko indishyi ADEPR isaba nta shingiro zifite. Rwemeje ko Rwagasana Thomas ahamwa n’icyaha cyo kunyereza umutungo wa ADEPR n’icyaha cyo gukora inyandiko itavugisha ukuri, ariko ntahamwe n’icyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda inyungu.

Rwemeje kandi ko Mutuyemariya Christine ahamwa n’icyaha cyo kunyereza umutungo w’Itorero ADEPR n’icyaha cyo gukora inyandiko itavugisha ukuri mu gihe Niyitanga Salton na Twizeyimana Emmanuel bahamwa n’icyaha cyo kunyereza umutungo wa ADEPR.

Urukiko kandi rwemeje ko icyaha cyo kunyereza umutungo wa ADEPR, icyo guhimba inyandiko no kuzikoresha n’icyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda inyungu Sibomana Jean na Sebagabo Leonard bitabahama.

Rwemeje kandi ko Gasana Valence, Beninka Bertin badahamwa n’ibyaha bakurikiranyweho.

ADEPR yari yasabye ko Urukiko rwategeka abaregwa gusubiza amafaranga y’itorero banyereje. Urukiko rwahanishije Rwagasana Thomas igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga miliyoni 50 Frw.

Rwahanishije Mutuyemariya Christine igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni 30 Frw, Niyitanga Salton ahanishwa igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni 6,6 Frw mu gihe Twizeyimana Emmanuel yahanishijwe igihano cy’imyaka ibiri n’ihazabu ya miliyoni 6 Frw.

Undi urukiko rwategetse ko ahanwa ni Mukakamali wahanishijwe igifungo cy’imyaka ibiri isubitse mu gihe cy’imyaka ibiri n’ihazabu y’ibihumbi 500 Frw.

Amafaranga yanyerejwe azasubizwa

Urukiko Rukuru rwategetse ko Rwagasana, Mutuyemariya Christine na Niyitanga Salton bafatanya gusubiza ADEPR miliyoni 10 Frw banyereje, yitiriwe kagura Sound proof.

Rwagasana kandi yasabwe gusubiza miliyoni 7 Frw yanyereje yitwa ayo kubaka igisenge cya Dove hotel mu gihe Twizeyimana yategetswe gusubiza miliyoni 3 Frw yanyereye yitiriwe gukora igisenge cy’iyo hotel.

Urukiko rwanategetse Rwagasana na Mutuyemariya gusubiza miliyoni 5 Frw yitiriwe ayo kugura ibikoresho byo kubaka Sauna massage naho Niyitanga ategekwa gusubiza miliyoni 3,3 Frw.

Sindayigaya Théophile yasabwe gusubiza ADEPR miliyoni 32 Frw nk’uko yari yategetswe mu rubanza rwajuririwe.

Rwagasana, Mutuyemariya, Niyitanga, Twizeyimana, Sindayigaya na Mukakamali bategetswe gufatanya kwishyura miliyoni 1 Frw y’igihembo cya avoka yiyongera kuri miliyoni 2 Frw ADEPR yari yagenewe mu rubanza rwajuririwe.

Urukiko rwategetse ko imitungo yari yafatiriwe isubizwa ba nyirayo ku bagizwe abere ariko abahamwe n’ibyaha igakomeza gufatirwa nk’ingwate y’ubwishyu bw’ibyo bategetswe kwishyura.

Bishop Sibomana Jean wahoze ayoboye ADEPR yagizwe umwere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *