Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Apostle Dr.Paul Gitwaza yasubitse ingendo za “Authentic Prophetic Tour “asanzwe akorera muri Israel

Dr.Ap Paul Gitwaza Umushumba mukuru w’Itorero Zion Temple Celebration Center ku Isi, akaba n’ umuyobozi mukuru wa Authentic Word Ministries, yahagaritse ingendo za gihanuzi yise “Authentic Prophetic Tour” asanzwe agirira mu gihugu cya Israel, kubera intambara iri guhuza iki gihugu  n’umutwe wa Hamas.

Ibi yabitangaje mu butumwa yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze, aho uyu mushumba yavuze ko yasubitse izi ngendo za gihanuzi kubera impamvu z’umutekano mucye uri mu gihugu cya Israel.

Mu magambo ye yagize ati” Dukurikije uko umutekano uri mu gihugu cya Israel uhagaze, tubabajwe no kubamenyesha ko urugendo rwa Gihanuzi twari dufite rwasubitswe.”

Yakomeje yizeza abantu ko nubwo ibi bigoye, gusa bazakomeza gukurikiranira hafi ibi, Kandi avuga ko bazatangarizwa italiki nshya y’urugendo mu gihe umutekano uzagarukira.

Dr.Apostle Paul Gitwaza yashoje asabira abantu umugisha  anabasaba gukomeza gusengera abari mu gihugu cya Israel na Gaza.

Injyendo za Gihanuzi Intumwa y’Imana Dr Apotre Paul Gitwaza akorera muri Israel aba yahuje imbaga y’abakristo baturutse imihanda yose y’isi akabatembereza mu bice bitandukanye by’iki gihugu cyane cyane ahari amateka ya Yesu Kristo yanditse muri Bibiliya ndetse akanabasengera by’umwihariko hari nabo abwiriza ubutumwa bwiza akabahabatiriza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *