Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

RIB yataye muri yombi abakekwaho guhimba inyandiko bagamije kweguza Umushumba mukuru wa ADEPR

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi abantu bane bo mu itoreroro ADEPR bakurikiranyweho guhimba inyandiko bagamije kweguza umuyobozi mukuru w’iri torero.

Batawe muri yombi ku itariki 27 Ugushyingo 2023. Aba ni Pasiteri Karamuka Frodouard, Pasiteri Mazimpaka Janvier, Umuvugabutumwa Rwamakuba Ezechiel na Nubaha Janvier, umukirisitu muri iryo torero.

Bakekwaho ibyaha byo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano no kuba icyitso kuri icyo cyaha.

Ibi byaha bakekwaho barabikoze ubwo bahimbaga urutonde rw’abayoboke ba ADEPR bagashyiraho imikono y’imihimbano basaba ko Umuyobozi Mukuru w’Itorero rya ADEPR yakweguzwa.

Mu ibazwa Rwamakuba Ezechiel na we ukekwaho iki cyaha, yiyemerera ko urwo rutonde rwa bamwe bivugwa ko ari abakirisitu b’itorero rya ADEPR barukoze bafatanyije na Pasiteri Karamuka Frodouard.

Bamwe mu batangabuhamya bafite amazina yagaragaye kuri ayo mabaruwa babajijwe, bahakana kugira uruhare muri ibyo bikorwa bigize ibyaha.

Amakuru dukesha Igihe avuga ko mu gihe iperereza rikomeje, abakekwaho icyaha bafungiye kuri Sitasiyo za RIB za Remera, Kicukiro na Kimihurura mu gihe dosiye yabo iri gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’itegeko.

Icyaha cyo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano gihanwa n’ingingo ya 276 y’itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Baramutse babihamijwe n’Urukiko, bahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi, n’ihazabu ya miliyoni ziri hagati y’eshatu n’eshanu z’amafaranga y’u Rwanda cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano

RIB irasaba abantu bose kwirinda gukoresha inyandiko mpimbano kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko ndetse kikaba gifite n’ibihano biremereye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *