Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Nzakujya imbere ahataringaniye mparinganize-Apôtre Dr Paul Gitwaza yatanze ubutumwa bw’ukwezi gusoza umwaka wa 2023

Apôtre Dr Paul Gitwaza uyobora Umuryango Authentic Word Ministries akaba umushumba mukuru w’amatorero ya Zion Temple Celebration Center ku Isi,buri gitondo agenera abamukurikira ijambo ry’Imana ry’umunsi kandi rijya rihembura bikomeye imitima y’abamukurikira nkuko benshi mu baganiriye na iyobokamana babiduhamirije.

Abinyujije mw’ijambo yita ngo ” Isezerano ry’umunsi “,Kuri uyu munsi wa 335 w’umwaka wa 2023,iyi Ntumwa y’Imana Dr Paul Gitwaza yatangiye yifuriza abantu ko muri uku kwezi bazagirana ubusabane n’Imana biciye mu muyoboro w’ivugabutumwa.

Uyu mushumba kandi yakomeje yifuriza abantu ko impano zabo zazabyuka ndetse amasezerano yose y’umwaka uku kwezi kuzashire Imana iyabasohoreje.

Apotre Paul Gitwaza yakomeje abwira abantu ijambo ry’Imana ry’umunsi rigaragara mu gitabo cya (Yesaya 45:2), rigira riti”Nzakujya imbere ahataringaniye mparinganize, nzamenagura inzugi z’imiringa, n’ibihindizo by’ibyuma nzabicamo kabiri”.

Apotre Dr Paul Gitwaza ijambo Isezerano ry’umunsi atanga buri gitondo ryarokoye benshi mubamukurikira:

Iyerekwa ryo gutanga izi nyigisho intumwa y’Imana Dr Paul Gitwaza rikorekeramo imirimo n’ibitangaza bikomeye kuko hari abantu benshi zihembura nkuko hari bamwe mubatangabuhamya babwiye iyobokamana.rw ko bahemburwa cyane n’iyi mpamba ya buri munsi bategurirwa nuyu mukozi w’Imana Apotre Dr Paul Gitwaza.

Hari umusore witwa Ntakirutimana Nathanael waganiriye na IYOBOKAMANA TV ONLINE mu buhamya yatanze yavuzeko yahuye n’intambara n’ibibazo birenze ibitekerezo bye maze afata umwanzuro wo kujya kwiyahura noneho arimo ajyayo umuntu amwoherereza isezerano ry’umunsi rikubiyemo ijambo ry’Imana Apotre Dr Paul Gitwaza yari yabwirije muri icyo gitondo maze yumvishe amagambo arigize ahita ahindura icyemezo yari yafashe ntiyaba akiyahuye.

Yagize ati:”Ndasabira umugisha ukomeye Intumwa y’Imana Dr Paul Gitwaza kuko yarokoye ubugingo bwanjye binyuze mw’ijambo ry’Imana atanga buri gitondo ,n’ukuri Imana imukomeze kandi amenyeko ivugabutumwa akora rihembura imitima kuburyo bukomeye kuko hari iryandokoye ngiye kwiyahura ,nukuri nagarukiye ku mwobo w’urupfu mbikesha ijambo ry’Imana ryuyu mukozi w’Imana.

Pastor Mutesi Marie Aimee Prudencienne ,umwe mubavugabutumwa bakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga yigeze kubwira IYOBOKAMANA ko yahuye n’uruhuri rw’ibibazo maze yumva ijambo ry’Imana rya Dr Apotre Gitwaza atanga buri gitondo arahembuka agarura ubuyanja maze akomeza urugendo.

Intumwa y’Imana Dr Paul Gitwaza mu nyigisho “Isezerano ry’Umunsi” abantu barahahembukira cyane abandi bakihana ibyaha nkuko biri mu buhamya bwa benshi iyobokamana dufite

KURIKIRA IJAMBO RY’UYU MUNSI:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *