Jubilee Revival Assembly bateguye i lgiterane cyo kugarukana Samuel i Shilon
Itorero rya Jubilee Revival Essembly riteguye igiterane gikomeye cyo gushima Imana mu mpera z’uyu mwaka wa 2023 bise icyo“Kugarukana Samuel ishiro”kuko bakusanije ibyo Imana yabakoreye bituma buzura ishimwe nkirya Hana igihe yabyaraga umwana Samuel agasubira i Shilon gushima. Iri torero rya Jubilee Revival Essembly riyobowe n’umukozi w’Imana Pastor Kabanda Stanley aho afatanya n’umufasha we Pastor […]
Kiliziya Gatolika y’u Rwanda yateye utwatsi ibyo guha umugisha ababana bahuje igitsina
21-12-2023 – saa 19:49, IGIHE Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yatangaje ko Kiliziya idashobora guha umugisha umubano w’ababana bahuje igitsina kuko byaba bivuguruza itegeko ry’Imana n’Umuco Nyarwanda. Yabinyujije mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa 21 Ukuboza mu buryo busa n’ubuvuguruza ibikubiye mu rwandiko rwitwa Fiducia supplicans (Ukwizera kwambaza Imana) rwatangajwe n’Ibiro bya Papa Francis tariki […]
Mu birori bibereye ijisho Musenyeri Nshimyimana Christophe yimitswe nk’umushumba wa EAR- Butare-Amafoto
Musenyeri Nshimyimana Christophe yimitswe nk’Umwepisipoki mushya wa EAR Diyosezi ya Butare mu muhango wabereye mu Karere ka Huye kuri iki Cyumweru tariki 10 Ukuboza 2023. Ni umuhango wari witabiriwe n’imbaga y’abakirisitu benshi ba Diyosezi ya EAR Butare, abayobozi, abaturutse mu zindi Diyosezi n’abandi. Arkipisikopi wa EAR-Diyosezi ya Kigali akaba n’Umukuru w’Itorero rya EAR mu Rwanda, […]
Ibara riragwira!! Papa Francis yategetse ko abaryamana bahuje ibitsina bahabwa umugisha
Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, yategetse ku mugaragaro abasaseridoti kujya baha umugisha abakundana cyangwa abaryamana bahuje ibitsina. Ibiro ntaramakuru Associated Press byatangaje ko Papa Francis yasohoye inyandiko ikubiyemo amabwiriza yageneye abapadiri, arebana n’uburyo bagomba kwitwara ku bantu bashaka guhabwa umugisha. Muri iyi nyandiko harimo ko mu gihe umupadiri agiye gutanga umugisha, aba adakwiye gukora […]
Cardinal Becciu wahabwaga amahirwe yo kuba Papa yamaze gukatirwa n’urukiko
Cardinal Angelo Becciu wigeze kuba mu bahabwa amahirwe yo kuba Papa, yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu n’amezi atandatu n’Urukiko rw’i Vatican, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kunyereza umutungo. Ni ku nshuro ya mbere Urukiko rw’i Vatican rukatiye igihano cy’igifungo umu-cardinal uri mu bayobozi bakuru ba Kiliziya Gatolika. Abaregwa bose uko ari icumi baregwaga ibyaha birimo gukora […]
BRAZIL: Umuhanzi Pedro Henrique yaguye kuruhimbi azize indwara y’umutima.
Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana wo muri Brazil Pedro Henrique yitabye Imana bitunguranye azize indwara y’umutima, ubwo yarari murusengero aririmba. Henrique w’imyaka 30, yaririmbaga indirimbo ye yise ‘Vai Ser Tão Lindo’ mu gitaramo cyaberaga mu nzu y’ibitaramo i Feira de Santana, umujyi uri mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Brazil cyikaba cyari na live kuri interineti. Ibi byabaye […]
Ntabwo napfuye ndi muzima: Pastor Ezra Mpyisi yanyomoje amakuru amubika
Pastor Ezra Mpyisi yanyomoje amakuru avuga ko yitabye Imana, anavuga ko iyo agira amahirwe byari kuba impamo kuko hahirwa abapfa bapfira mu mwami. Ibi yabitangaje mu kiganiro yakoze, cyatambutse kuri shene ye ya (Youtube) yitwa ”Pastor Ezra Mpyisi Official”, aho asanzwe anyuza ibiganiro bitandukanye. Uyu musaza w’imyaka irenga 101 yavuze ko ayo makuru nawe yamugezeho […]
Amakuru y’urupfu rwa Pasiteri Ezra Mpyisi yanyomojwe
Pastor Ezra Mpyisi ni muzima bitandukanye n’amakuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yitabye Imana. Ni amakuru yatangiye gusakazwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukuboza, gusa abayakwirakwizaga bose ntibagaragaze aho yaguye, nicyo yazize. Umwe mu bantu bo hafi ya Mpyisi yabwiye IGIHE ko ibyavuzwe ari ibihuha nta kuri kurimo. Ati “Nabibonye […]
Yesu ntiyavukira mu masasu: Insengero z’i Bethlehem zakuyeho kwizihiza umunsi wa Noheli.
Insengero zose zo muri Palestine zakuyeho ibirori byose bijyanye no kwizihiza Noheli muri uyu mwaka, kubera intambara ikomeje gushyamiranya Israel n’umutwe wa Hamas. Ubuyobozi bw’umujyi wa Betlehemu bwatangaje ko ibi babikoze mu rwego rwo kwifatanya mu gahinda na Gaza, ndetse no kwamaganira kure ibikorwa byose igihugu cya Israel gikomeje gukora aho bituritsa bikanasenya byinshi aha […]
Benshi batangajwe n’Umuvugabutumwa wahanuye ibizaba kuri Davido,Wizkid na Naira Marley
Umuvugabutumwa wo mu Itorero ‘Wisdom Church of Christ International’ muri Nigeria, Bisi Olujobi, yahanuye ibizaba mu 2024 mu myidagaduro anakomoza ku bayobozi bazeguzwa. Olujobi yahanuye ko Davido, Wizkid na Naira Marley hari ibizababaho. Yahereye kuri Naira Marley uherutse gufungurwa aho yari akurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rwa Mohbad. Yavuze ko nubwo Naira Marley yafunguwe ntaho […]