Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Jubilee Revival Assembly bateguye i lgiterane cyo kugarukana Samuel i Shilon

Itorero rya Jubilee Revival Essembly riteguye igiterane gikomeye cyo gushima Imana mu mpera z’uyu mwaka wa 2023 bise icyo“Kugarukana Samuel ishiro”kuko bakusanije ibyo Imana yabakoreye bituma buzura ishimwe nkirya Hana igihe yabyaraga umwana Samuel agasubira i Shilon gushima.

Iri torero rya Jubilee Revival Essembly riyobowe n’umukozi w’Imana Pastor Kabanda Stanley aho afatanya n’umufasha we Pastor Julienne Kabanda,uyu mugore ibi abifatanya no kuyobora Minisiteri y’ivugabutumwa yitwa “Graceroom Ministries”.

Pastor Kabanda Stanley umushumba mukuru wa Jubilee Reviaval Essembly yaganiriye n’itangazamakuru

Pastor Kabanda Stanley mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yavuzeko bamaze imyaka 5 Bari mu gisa n’uruzerero rwo gukoresha insengero basengeramo ariko ko 2023 ari umwaka batangiye bafite urusengero rwabo ku buryo urusengero arirwo bafata Nka Samuel hana yajyanye i Shilon 

Ati:Twatangiye umwaka dufite urusengero rwacu none tuwusoje dushikamye ,njya nibuka ukuntu hari igihe bamwe mu bakristo bacu babaga bafite ubukwe maze ugasanga tugiye gukodesha aho kubasezeraniriza ariko ubu dufite urusengero rwacu Kandi rwiza.

Pastor Kananda Stanley yavuzeko Imana yamubwiye ko uyu mwaka wa 2024 uzaba ari umwaka wo gushumbushwa (Compation) aho ibijyanye niri zina ry’umwaka ngo azabisobanura cyane mw’ijoro risoza umwaka wa 2023 ritwinjiza mu mwaka mushya wa 2024.

Iki giterane cyatumiwemo abakozi b’Imana batandukanye barimo Pastor Kabanda Stanley  n’umufasha we Pastor Julienne Kabanda hamwe n’umwigisha wacyo mukuru uzaturuka mu gihugu cya Zambia ariwe Bishop Gerald Vukani Banda ndetse n’abaririmbyi batandukanye barimo itsinda ryo kuramya Imana muri uru rusengero( JRA Worship Team n’abandi bahanzi batandukanye.

Iki giterane kizatangira kuwa gatatu taliki ya 27 Ukuboza 2023 kikazarangirana na (Ijoro risoza umwaka ritwinjiza mu Mushya(Cross Over Night) rizaba ku cyumweru cyo kuwa 31 Ukuboza 2023.

Mu minsi isanzwe kizajya gitangira saa kumi n’imwe z’umugoroba naho iri joro rikazatangira Saa yine z’ijoro kugera mu gitondo kikazajya kibera mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Nyarugunga uturutse i Remera ugana Kanombe ku mudugudu w’aba Demobe aho Taxis zikatira utwapa turanga urusengero rwa Jubilee Revival Essembly tukagenda tukuyobora.

Menya byinshi kuri iki giterane cy’Amashimwe

Pastor Kabanda Stanley n’umufasha we Pastor Julienne Kabanda bafatanya kuyobora Jubilee Revival Essembly