Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Cardinal Becciu wahabwaga amahirwe yo kuba Papa yamaze gukatirwa n’urukiko

Cardinal Angelo Becciu wigeze kuba mu bahabwa amahirwe yo kuba Papa, yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu n’amezi atandatu n’Urukiko rw’i Vatican, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kunyereza umutungo.

Ni ku nshuro ya mbere Urukiko rw’i Vatican rukatiye igihano cy’igifungo umu-cardinal uri mu bayobozi bakuru ba Kiliziya Gatolika.

Abaregwa bose uko ari icumi baregwaga ibyaha birimo gukora ubucuruzi bunyuranye n’amategeko, kunyereza umutungo, gukoresha ububasha mu nyungu bwite, iyezandonke n’ibindi ariko bose bagahakana ibyo baregwa.

Umunyamategeko wunganira Cardinal Becciu witwa Fabio Viglione, yatangaje ko agomba guhita ajuririra iki cyemezo kuko umukiliya we arengana.

Abaregwa bose hari ibyaha bahamijwe ibindi babigirwaho abere, uretse umwe wabaye umwere kuri ibyo birego byose.

Cardinal Becciu wabaye umujyanama wa Papa Francis, yatangiye kuburanishwa muri 2021, kubera inyubako Ubunyamabanga bwa Leta ya Vatican bwaguze i Londres mu buryo budasobanutse.

Aljazeera yanditse ko mu 2022 Vatican yagurishije iyi nzu, bayihombyaho miliyoni 153$.

Mbere y’uko uru rubanza ruba, Papa Francis yahaye inkiko za gisivili uburenganzira bwo kuburanisha aba-Cardinal. Mbere baburanishwaga n’inteko y’Aba-cardinal bagenzi babo.

Cardinal Angelo Becciu yabaye uwa mbere mu bayobozi bakuru ba Kiliziya Gatolika ukatiwe n’urukiko rw’i Vatican

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *