Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Yesu ntiyavukira mu masasu: Insengero z’i Bethlehem zakuyeho kwizihiza umunsi wa Noheli.

Insengero zose zo muri Palestine zakuyeho ibirori byose bijyanye no kwizihiza Noheli muri uyu mwaka, kubera intambara ikomeje gushyamiranya Israel n’umutwe wa Hamas.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Betlehemu bwatangaje ko ibi babikoze mu rwego rwo kwifatanya mu gahinda na Gaza, ndetse no kwamaganira kure ibikorwa byose igihugu cya Israel gikomeje gukora aho bituritsa bikanasenya byinshi aha ngaha mu ntara ya Gaza.

Ibi kandi ngo byakozwe mu rwego rwo kwanga ko kuri uyu munsi wo kwizhiza Noheli, hatsembwa abandi baturage benshi.

Rev.Isaac uyobora urusengero rwa Lutheran Church ruherereye muri Bethlehemu, yagize ati”Ibaze nkiyo Yesu Kristo aza kuvuka muri iki gihe, akavukira muri aka kavuyo k’amazu yasenyaguritse n’amasasu menshi cyane”.

Uyu muyobozi yakomeje avuka ko ikintu cyazanye Yesu Kristo kw’isi ari ugutuma abatuye isi babana mu mahoro, bityo ko kwizihiza Noheli muri iyi ntambara kwaba ari ugutesha Yesu Kristo agaciro.

Rev.Issac yasoje avuga bitumvikana ukuntu isi igiye kwizihiza Noheli, nyamara hari ibihumbi by’abana muri Gaza bari kubaho nabi cyane, bamwe bicwa abandi bahunga.

Noheli ni umwe mu minsi ikomeye cyane kubemera Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza wabo, aho abarenga 1/3 cy’abatuye isi buri mwaka bizihiza ivuka rya Yesu Kristo.

Bibiliya igaragaza ko Yesu Kristo yavukiye i bethlehemu mu kinyejana cya mbere, avutse k’umukobwa w’isugi witwaga Mariya. Mu myaka igera kuri itatu Yesu yamaze abwiriza ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana, igihe cyaraggeze arabambwa; aricwa ndetse nyuma y’iminsi itatu arazuka nkuko abakristo babyizera.

Kuva mu kinyejana cya mbere Yesu Kristo amaze gusubira mw’ijuru ubutumwa bwe bwakomeje gukwirakwira hirya no hino kw’isi, bigizwemo uruhare n’intumwa ze cyangwa se abigishwa be.

Muri uko gukwirakwira k’ubutumwa bwa Yesu Kristo, ni nako hagendaga hashyirwaho iminsi mikuru itandukanye yo kwizihiza Yesu Kristo, harimo ivuka rye, urupfu rwe ndetse n’izuka rye.

Kubera Israel ari igihugu cyagiye gitatanira mu mahanga atandukanye cyongera kigaruka ku butaka bwabo bita ubwa gakondo, nyuma y’intambara y’isi ya kabiri ubwo Loni yacagamo igihugu cya Palestine kabiri kugira ngo Israel yongere ibeho, umujyi wa Bethlehemu Yesu Kristo yavukiyemo wisanze muri West Bank agace kangenzurwa na Palestine.

Nubwo i taliki ya 25 Ukuboza atariyo taliki ya nyayo Yesu Kristo yavukiyeho, kuri iyi taliki nibwo abakristo batandukanye bo hirya no hino kw’isi bizihiza ivuka rya Yesu Kristo umunsi uzwi nka(Noel).

Ubusanzwe ku munsi wa Noheli imbaga y’abantu batandukanye baturutse hirya no hino kw’isi, bakoraga ingendo zo kwerekeza i Bethlehemu mu rwego rwo kwizirihiza Noheli ahantu Yesu Kristo yavukiye.

.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *