Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Benshi batangajwe n’Umuvugabutumwa wahanuye ibizaba kuri Davido,Wizkid na Naira Marley

Umuvugabutumwa wo mu Itorero ‘Wisdom Church of Christ International’ muri Nigeria, Bisi Olujobi, yahanuye ibizaba mu 2024 mu myidagaduro anakomoza ku bayobozi bazeguzwa.

Olujobi yahanuye ko Davido, Wizkid na Naira Marley hari ibizababaho. Yahereye kuri Naira Marley uherutse gufungurwa aho yari akurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rwa Mohbad.

Yavuze ko nubwo Naira Marley yafunguwe ntaho azacikira ibibazo. Yagize ati ”Ntatekereze ko birangiye. Ibibazo byinshi biramutegereje kandi natiyegereza Imana urugendo rwe rwa muzika rushobora kujya ku iherezo.”

Yageze kuri Davido avuga ko umuziki we uri kujya mu bibazo. Yamuhanuriye ko akwiriye gusubira ku gicaniro akareba uko yakoraga mbere akagira ibyo ahindura mu mikorere ye kuko mu 2024 yazasubira inyuma.

Kuri Wizkid, yahanuye ko yigeze kumubwira ko azapfusha nyina, amusaba gusenga cyane.

Kuri iyi nshuri rero yamubwiye ko ari kunyura mu bigeragezo kandi nta hantu azabicikira kuko azarwana n’ibura rya nyina. Muri make, impfu za hato na hato z’abo mu muryango we ziramutegereje. Wizkid yamusabye gusenga cyane kugira ngo Imana imukize ibimutegereje.

Uretse abahanzi, uyu muvugabutumwa w’itorero ry’i Lagos, hari n’abayobozi yahanuriye agaragaza ibizababaho mu 2024.

Yavuze ko guverineri wa Leta ya Kogi azirukanwa mu nshingano kandi bizaba biciye mu nkiko. Yasobanuye ko azajurira bigafata ubusa.

Yanahanuye ko Guverineri wa Leta ya Zamfara na we ko azirukanwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *