Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Ntabwo napfuye ndi muzima: Pastor Ezra Mpyisi yanyomoje amakuru amubika

Pastor Ezra Mpyisi yanyomoje amakuru avuga ko yitabye Imana, anavuga ko iyo agira amahirwe byari kuba impamo kuko hahirwa abapfa bapfira mu mwami.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yakoze, cyatambutse kuri shene ye ya (Youtube) yitwa ”Pastor Ezra Mpyisi Official”, aho asanzwe anyuza ibiganiro bitandukanye.

Uyu musaza w’imyaka irenga 101 yavuze ko ayo makuru nawe yamugezeho , aho yazindutse abyumva mu binyamakuru bitandukanye,

Yakomeje agira ati”Mbibonye naba nduhutse ntago nababara, iyo biba impamo”.

Pastor Ezra mpyisi yakomeje avuga ko nubwo abakunzi be bashaka ko akomeza kubaho, ariko ko amaze amezi agera muri atandatu aribwa n’umubiri.

Yasoje avuga ko amaherezo y’umubiri n’ubundi ari ugupfa, waba uri umusore cyangwa umusaza, ahubwo ko hahirwa abapfa bapfira mu mwami.

Yasoje kandi avuga ko ashima Imana yamuhaye kumenya Yesu Kristo kuko ariyo ntsinzi yonyine y’icyaha, aho umwizera azabona ubugingo buhoraho.

Reba videwo yose Past.Ezra Mpyisi yanyomorejemo amkuru yuko yitabye Imana:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *