Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

BRAZIL: Umuhanzi Pedro Henrique yaguye kuruhimbi azize indwara y’umutima.

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana wo muri Brazil Pedro Henrique yitabye Imana bitunguranye azize indwara y’umutima, ubwo yarari murusengero aririmba.

Henrique w’imyaka 30, yaririmbaga indirimbo ye yise ‘Vai Ser Tão Lindo’ mu gitaramo cyaberaga mu nzu y’ibitaramo i Feira de Santana, umujyi uri mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Brazil cyikaba cyari na live kuri interineti. Ibi byabaye mu Ijoro ryo kuwa 3 Taliki 13/12/2023.

Abantu batandukanye bo mu gihugu cya Brazil ndetse no ku Isi bababajwe n’Urupfu rutunguranye rw’uyu muhanzi dore ko yarafite igikundiro kubera indirimbo ze zihembura abantu zirimo n’izakunzwe cyane ku Isi nka “Vai Ser Tão Lindo”, “Teu Socorro” n’izindi.

Amashusho yahererekanyijwe ku mbugankoranyambaga yerekana Pedro Henrique agwa hasi ubwo yarimo aririmbana n’abakunzi be.

Urupfu rwa Pedro Henrique rwababaje Benshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *