Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Amakuru y’urupfu rwa Pasiteri Ezra Mpyisi yanyomojwe

Pastor Ezra Mpyisi ni muzima bitandukanye n’amakuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yitabye Imana.

Ni amakuru yatangiye gusakazwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukuboza, gusa abayakwirakwizaga bose ntibagaragaze aho yaguye, nicyo yazize.

Umwe mu bantu bo hafi ya Mpyisi yabwiye IGIHE ko ibyavuzwe ari ibihuha nta kuri kurimo.


Ati “Nabibonye ariko ni ibihuha pe! Muzehe ni muzima cyane.”

Mpyisi w’imyaka 101 ni umwe mu nararibonye nke u Rwanda rusigaranye kuri ubu, kuko aruzi neza rukiri ibihuru.

Uyu mukambwe ubuzima bwe bwose yabumaze ari umubwirizabutumwa bwiza mu Itorero ry’Abadiventisti b’Umunsi wa Karindwi ari na byo byamuhesheje kuba mu Nama Nkuru y’Igihugu, yagiraga inama Umwami Mutara III Rudahigwa.

Rudahigwa amaze gutanga, Mpyisi yakomeje kugira inama Umwami Kigeli V Ndahindurwa wamusimbuye kugeza mu 1960, ubwo yahezwaga ishyanga n’Ababiligi, ku busabe bw’Ishyaka Parmehutu.

Mpyisi yaje kujya hanze nk’impunzi, arugarukamo mu 1997 rumaze imyaka itatu rubohowe. Nyuma yo kugaruka mu Rwanda yakunze kugaragara kenshi mu ibwirizabutumwa n’ibikorwa biteza imbere umuco nyarwanda, nk’aho ari umwe mu bashinze Inteko Izirikana igizwe n’abageze mu zabukuru baharanira ko umuco n’amateka by’u Rwanda bitasibangana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *