Amatsinda yizigamye neza muri ADEPR yahembwe, abandi basabwa kuyigiraho
Itorero ADEPR ryakoze igiterane cyo kwishimira ibyagezweho muri gahunda yo kwizigama kw’abakristo baryo, hashimirwa Itsinda ryo mu Karere ka Rwamagana ryizigamye agera kuri miliyoni 57 Frw mu mwaka umwe. Hashize umwaka ADEPR itangije igikorwa cyo kwizigama mu matsinda; cyatangijwe n’Umushumba Mukuru w’iri torero, Pasiteri Ndayizeye Isaïe mu rwego rwo gushishikariza abakristo kwizigama, bakagurizanya ndetse bakiteza imbere […]
I Kigali hateguwe igiterane cyo kongera kumanura umuriro
Umushumba w’Itorero Christ Kingdom Embassy, Pasiteri Tom Gakumba, yatangaje ko abakristo b’iki gihe bakwiye kurema ububyutse butuma abantu benshi bamenya Kristo, bakabona guhabwa imbaraga z’umuriro zituma Imana ibakoresha ibitangaza no kugarura intama zazimiye. Yabivugiye mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kumenyekanisha igiterane ngarukamwaka Christ Kingdom Embassy isanzwe ikora cyiswe ‘Fresh Fire’ bisobanuye ‘umuriro mushya’, giteganyijwe kuba muri […]
EEAR yashimiwe umusanzu wayo mu gufata mu mugongo abarokotse Jenoside
Umuyobozi ushinzwe Imirimo rusange mu Karere ka Kicukiro, Murenzi Donatien, yashimye abakristo by’umwihariko ab’Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti ry’u Rwanda ‘EEAR’, umusanzu batanga mu gufata mu mugongo abacitse ku icumu rya Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994, nubwo ibikomere bikiri byose. Yabitangaje ku wa Kane, tariki 25 Mata 2024, ubwo habaga igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 […]
Canada: Nyuma yo kubona impamyabumenyi ya PhD, Ev. Dr. Egidie Uwase yuzuye amashimwe ku Mana (Amafoto)
Umukozi w’Imana w’umuvugabutumwa bwiza bwa Yesu Kristo,Ev.Dr.Egidie Uwase nyuma yo kubona impamyabumenyi ya PhD mu bijyanye n’ibinyabuzima,yuzuye amashimwe ku Mana yabanye nawe mu myigire ye kandi avugako intambwe ataye ari uburyo bwiza bugiye kumufasha kurushaho gukorera Imana no kuyubaha.Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze nka Facebook,Ev.Dr.Egidie Uwase warumaze imyaka 6 akurikirana amasomo muri iki kiciro mu […]
Umuherwe Elon Musk yahawe ubuhanuzi bukomeye
Prophet Grace Amanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ufite Minisiteri yitwa ‘Ark Of Grace Ministries’ yavuze ko Imana yamuhaye ubuhanuzi bukomeye ku muherwe Elon Musk, burimo ubumuburira n’ubwo gukira ibikomere yatewe akiri muto. Uyu mugore uvugwaho kunyuzwamo ubutumwa n’Imana, yavuze ko yamuhaye ubuhanuzi bwa Elon Musk uherutse kugura Urubuga rwa Twitter akaruhindurira izina […]
Nageze mu Rwanda mbona ni u Burayi bwa Afurika-Umunyabitangaza Apostle Francis Musili (Amafoto)
Intumwa y’Imana Francis Musili ufite izina rikomeye muri Kenya yageze mu Rwanda atungurwa n’isuku yahabonye aho yavuzeko u Rwanda ari I Burayi ho muri Afurika. Uyu mukozi w’Imana wageze mu Rwanda kw’isaha ya saa tatu za mugitondo yitabiriye igiterane cyitwa Humura Yesu arakiza yatumiwemo n’itorero rya Zeraphath Holly Church riyoborwa na Bishop Harerimana Jean Bosco […]
Impinduka mu gitaramo cya Israel Mbonyi i Bruxelles
Umuhanzi Israel Mbonyicyambu uzwi nka Mbonyi yabwiye abakunzi be bo mu Bubiligi ko ahagombaga kubera igitaramo cye hahindutse bitewe n’uko hari hato, abasaba kwitegura kuzataramira ahantu hagutse hazabafasha gutarama bisanzuye. Israel Mbonyi uri mu bahanzi bafite igikundiro mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda no hanze, yatumiwe na Sosiyete ya ‘Tema Production’ izwiho […]
Kirehe: Prophet Akimu n’abakirisitu be bafashije abo mu Nkambi ya Mahama gusubirana ibyiringiro by’ubuzima (Amafoto)
Itorero rya Blessing Miracle Church i Kanombe riyobowe n’umukozi w’Imana Prophet Mbarushimana Akim ryafashije abo mu nkambi ya Mahama kurushaho kugira ibyiringiro by’ubuzima aho babafashije babaha ibiribwa,ibikoresho by’isuku ndetse n’imyambaro. Iki gikorwa cy’ubugiraneza cyabaye ku munsi w’ejo taliki ya 20 Mata 2024 kibera mu karere ka Kirehe mu nkambi ya Mahama. Prophet Mbarushima Akim mu […]
I Kigali hateguwe igikorwa cyo kuganira ku ngaruka za Jenoside mu miryango
Inzobere mu Mibanire y’Abashakanye n’iy’Abantu, Pasiteri Hubert Sugira Hategekimana, yateguye umugoroba wo kuganira ku ngaruka zigera mu miryango ziturutse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, binyuze mu gikorwa ngarukakwezi yise “Kigali Family Night”. Kigali Family Night ni igikorwa kiba buri kwezi, aho abantu batandukanye bahura bagasabana, bagasangira ariko baganira ku bintu bitandukanye bireba umuryango, aho […]
Mama Sava wari warambitswe impeta, yahanuriwe undi mugabo
Munyana Analisa wamamaye nka Mama Sava muri filime z’uruhererekane, yahanuriwe n’Umuhanuzi Akim Mbarushimana ko azarongorwa na Niyitegeka Gratien usanzwe ari umuyobozi we muri Filime ‘Papa Sava’. Prophet Mbarushimana Akim wahanuriye Mama Sava ko azashyingiranwa na Niyitegeka Gratien basanzwe bakinana muri ‘Papa Sava’, afite Itorero Blessing Miracle Church rikorera i Kanombe. Uyu mugabo ni umwe mu […]