Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Amatsinda yizigamye neza muri ADEPR yahembwe, abandi basabwa kuyigiraho

Itorero ADEPR ryakoze igiterane cyo kwishimira ibyagezweho muri gahunda yo kwizigama kw’abakristo baryo, hashimirwa Itsinda ryo mu Karere ka Rwamagana ryizigamye agera kuri miliyoni 57 Frw mu mwaka umwe.

Hashize umwaka ADEPR itangije igikorwa cyo kwizigama mu matsinda; cyatangijwe n’Umushumba Mukuru w’iri torero, Pasiteri Ndayizeye Isaïe mu rwego rwo gushishikariza abakristo kwizigama, bakagurizanya ndetse bakiteza imbere mu bushabitsi bwabo.

Ku Cyumweru, ni bwo habaye igiterane cyo kwishimira iyi gahunda ndetse kinitabirwa n’abarimo Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Itorero ADEPR, Rev. Herman Budigiri ari na we wari Umushyitsi Mukuru.

Rev. Budigiri Herman yavuze ko ADEPR yishimira ibyagezweho binyuze mu matsinda yo kuzigama dore ko biri no mu cyerekezo cyayo cyo guhindura ubuzima bw’abantu mu buryo bwuzuye hifashishijwe ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.

Yongeyeho ko hari ibintu abantu basengera batari bakwiye gusengera, birimo ibyo bamwe bita inyatsi kandi bituruka ku kwaya, imyitwarire mibi n’ibindi, avuga ko kuba mu matsinda yo kwizigama no kugira imyitwarire myiza bitanga igisubizo.

Umuyobozi wa Hope International mu Rwanda we yashimiye abagize Itsinda Duterimbere rikorera mu Karere ka Rwamagana, ryageze ku bwizigame bwa miliyoni zisaga 57 Frw mu mwaka umwe. Yashimiye n’Itorero ADEPR ubufatanye bafitanye mu bikorwa bihindura ubuzima bw’abantu mu buryo bwuzuye

Ati “Ndashima Itsinda Duterimbere rikorera hano muri aka gace, ryageze ku bwizigame bwa miliyoni 57 Frw mu gihe cy’umwaka umwe, bakomereze aho n’abandi babarebereho. Ndashima n’Itorero ADEPR ubufatanye mufite mu guhindura ubuzima bw’abantu.”

Umuyobozi wari uhagarariye Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Ntaganda August, ufite amatsinda yo kuzigama no kugurizanya mu nshingano ze, yagaragaje ko abantu babyaza umusaruro serivisi z’imari leta yashyizeho.

Yasabye abafatanyabikorwa barimo Itorero ADEPR na Hope International mu Rwanda, kujya bashishikariza abanyamuryango gukorana n’ibigo by’imari kugira ngo amafaranga yabo agire umutekano wizewe kandi nibashaka inguzanyo babone iyisumbuyeho.

Kugeza ubu Itorero ADEPR ku bufatanye na Hope International mu Rwanda bafite amatsinda yo kuzigama arenga 10.000, agizwe n’abanyamuryango barenga ibihumbi 200. Muri abo 65% ni abagore. Ayo matsinda afite ubwizigame burenga miliyari 2 Frw.

Itorero ADEPR rivuga ko aya matsinda yo kuzigama yatumye imiryango 217 yabanaga itarasezeranye, isezerana byemewe n’amategeko, babashije kandi korozanya inka 517, ihene 6578, ingurube 9421 n’andi matungo magufi.

Umuyobozi wa Hope International mu Rwanda yashimiye abagize Itsinda Duterimbere rikorera muri Rwamagana ryageze ku bwizigame bwa miliyoni zisaga 57 Frw mu mwaka
Ntaganda August ufite amatsinda yo kuzigama no kugurizanya mu nshingano ze muri Ministeri y’Imari n’Igenamigambi, yasabye ko abantu babyaza umusaruro serivisi z’imari leta yashyizeho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *