Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Mama Sava wari warambitswe impeta, yahanuriwe undi mugabo

Munyana Analisa wamamaye nka Mama Sava muri filime z’uruhererekane, yahanuriwe n’Umuhanuzi Akim Mbarushimana ko azarongorwa na Niyitegeka Gratien usanzwe ari umuyobozi we muri Filime ‘Papa Sava’.

Prophet Mbarushimana Akim wahanuriye Mama Sava ko azashyingiranwa na Niyitegeka Gratien basanzwe bakinana muri ‘Papa Sava’, afite Itorero Blessing Miracle Church rikorera i Kanombe.

Uyu mugabo ni umwe mu bahanuzi bakunze kugira udushya twinshi bitewe n’ibitangaza akora birimo kumanura umuriro n’ibindi byo kuvuga ko ari we muhanuzi uruta abandi mu Rwanda bitewe n’ibyo avuga ko aba yahanuye bisohora.

Ubwo bari bari mu materaniro mu Itorero Blessing Miracle Church i Kanombe, Umuhanuzi Mbarushimana Akim ntiyariye indimi kuko yahagurukije Mama Sava, amubwira ko yahuye n’ibibazo mu gihe cy’imyaka itandatu ishize, amubwira ko azarongorwa n’umukinnyi wa Filimi basanzwe bakinana Papa Sava.

Ati “Ubukwe bw’icyubahiro bumanutse, umva ikintu kigutunguye, Papa Sava niwe uzaba umugabo wawe. Ibi ndabiguhanuriye bazamenya ko hari umuhanuzi i Kigali. Papa Sava Imana imuteretsemo urukundo rwawe. Uri Umugore mwiza cyane.”

Mbere y’uko Prophet Akim ahanurira Mama Sava ko azashyingiranwa na Papa Sava, yamubwiye ko Imana yamweretse ko atari yatandukana n’umugabo we wa mbere mu buryo bukurikije amategeko, na we asubiza atazuyaje ko bataratandukana.

IYOBOKAMANA twagerageje kuvugisha Mama Sava ngo tumubaze uko yakiriye ubu buhanuzi n’uburyo yiteguye kuzaba umufasha wa Papa Sava basanzwe bakinana ari nk’umugore n’umugabo maze adusubiza ko na we ategereje kureba ikizabuvamo.

Yagize ati “Ibi rwose ntacyo mfite cyo kubivugaho. Reka tubirindire niba ari iby’Imana ubwo bizaba. Murakoze”.

Mu 2022, ni bwo Mama Sava yemeye ko yambitswe impeta y’urukundo n’umusore wamubengutse ukomoka mu Ntara y’Iburasirazuba mu 2020. Icyo gihe uyu mugore yavugaga ko iyo mpeta yari isobanuye gushimangira urukundo bari bafitanye mu gihe bari bamaze binjiye mu rukundo.

Si kenshi ubuhanuzi bugendanye n’urushako bukunze kuvugwa n’abakozi b’Imana ndetse bakanashyiramo amazina ya ba nyirabwo mu nsengero. Kuri ubu benshi bibaza niba ibi bizaba cyangwa niba uyu muhanuzi yarashakaga kugira igikundiro mu bantu cyangwa kumenyekana mu bantu binyuze mu bakinnyi ba filime bubatse izina.

REBA VIDEO IRIMO UBUHANUZI MAMA SAVA YAHANURIWE NA PROPHET AKIM:

Prophet Akim yahanuye ko Niyitegeka Gratien uzwi nka Papa Sava azaba umugabo wa Mama Sava
Munyana Analisa wamenyekanye nka Mama Sava muri Filime yahanuriwe ko azarongorwa na Papa Sava

Prophet Mbarushimana Akim wahanuriye Mama Sava ko azashyingiranwa na Papa Sava akunda gusaba abantu kwizera kuko Imana ariko ikoreramo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *