Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Kirehe: Prophet Akimu n’abakirisitu be bafashije abo mu Nkambi ya Mahama gusubirana ibyiringiro by’ubuzima (Amafoto)


Itorero rya Blessing Miracle Church i Kanombe riyobowe n’umukozi w’Imana Prophet Mbarushimana Akim ryafashije abo mu nkambi ya Mahama kurushaho kugira ibyiringiro by’ubuzima aho babafashije babaha ibiribwa,ibikoresho by’isuku ndetse n’imyambaro.

Iki gikorwa cy’ubugiraneza cyabaye ku munsi w’ejo taliki ya 20 Mata 2024 kibera mu karere ka Kirehe mu nkambi ya Mahama.

Prophet Mbarushima Akim mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA yavuzeko bakoze ibi bikorwa mu ntego yo kurushaho gutanga ihumure ku bantu bababaye dore ko u Rwanda ubu rukiri mu mimsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenocide yakorewe Abatutsi muri 1994.

Aha yagize ati:”Iki gikorwa cyo gufasha ababaye mu nkambi ya Mahama kiri mu rwego rwo gufasha no kwihanganisha abantu bababaye no gutanga ihumure tubabwirako ibyabaye mu Rwanda bitazongera.Ni ukuvugako iki cyabimburiye ibindi bitandukanye nk’itorero tujya dukora muri ibi bihe byo kwibuka Jenocide.

Prophet Akim akunda cyane gufasha abatishoboye kuko intero ye igira iti:Kora ndebe iruta cyane vuga numve

yakomeje avuga ko bagiye gusura iyi nkambi ya Mahama bajyanye imyambaro,ibiribwa n’ibikoresho by’isuku bifite agaciro k’asaga Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Ati:Twebwe nk’itorero twasobanukiwe ko gukora ivugabutumwa mu magambo gusa bitaba bihagije ko ahubwo tuba dukwiriye guherekeresha ibyo tuvuga ibikorwa by’urukundo kuko itorero ryiza ni iryita ku mfubyi n’abapfakazi.

Prophet Mbarushimama Akim yaboneyeho gutanga ubutumwa bw’ihumure ku barokotse Jenocide yakorewe Abatutsi muri 1994.

Yagize ati:” Amahoro n’ihumure by’lmana Data bibane natwe Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku shuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Njye n’umuryango wanjye hamwe n’umuryango mugari wa BLESSING MIRACLES CHURCH twifatanije n’abanyarwanda aho bari hose tuzirikana abacu batuvuyemo.

Kuri iyi nshuro ya 30 Imana ikomeze imitima y’abanyarwanda bose, dufata mu mugongo imfubyi, abapfakazi n’abandi bose babuze ababo.

»Nzakugarurira amagara yawe, kandi nzagukiza inguma zawe, ni ko Uwiteka

avuga, kuko bari bakwise igiciba bati ‘Hano n’i Siyoni, hatagira uhitaho (Yeremiya 30:17).

Dufatanye hamwe gushima Imana yaturinze iyi myaka 30 yose itambutse haciyemo byinshi ariko twabonye gukomera no kurindwa kuva ku Mana yacu.

Wowe wakomeretse, wababajwe nibyo waciyemo Uwiteka agukomeze. Wibuke ko ushobozwa byose na Kristo uguha imbaraga.

»Ariko rero nabazanira kumera neza n’agakiza kandi mbakize, ndetse nzabahishurira amahoro n’ukuri bisesekaye (Yeremiya 33:6).

Komeza uhange Imana yawe amaso, uharanira kwiyubaka no kwiteza imbere kuko ejo hacu hari ibyiringiro. Ubumwe n’ubwiyunge n’urukundo tubigire intego y’ubuzima bwacu duharanira kwiteza imbere kwiyubaka no kubaka urwatubyaye. Imana igusange, ihumurize umutima ubabaye, ikwambike n’imbaraga.

Mukomere, mukomeza kwiyubaka.

Reba Video umenye Chanel yabo utazongera gucikwa n’ibihe byiza bihabera:

Abakristo ba Blessing Miracle Church bari kumwe n’umushumba wabo basuye inkambi ya Mahama babaha ibyo kurya,ibikoresho by’isuku n’imyambaro barangije banababwiriza ijambo ry’Imana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *