Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

I Kigali hateguwe igiterane cyo kongera kumanura umuriro

Umushumba w’Itorero Christ Kingdom Embassy, Pasiteri Tom Gakumba, yatangaje ko abakristo b’iki gihe bakwiye kurema ububyutse butuma abantu benshi bamenya Kristo, bakabona guhabwa imbaraga z’umuriro zituma Imana ibakoresha ibitangaza no kugarura intama zazimiye.

Yabivugiye mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kumenyekanisha igiterane ngarukamwaka Christ Kingdom Embassy isanzwe ikora cyiswe ‘Fresh Fire’ bisobanuye ‘umuriro mushya’, giteganyijwe kuba muri Gicurasi.

Pasiteri Tom Gakumba yavuze ko umuhamagaro we n’umufasha we Pasiteri Anitha Gakumba, ushingiye ku gukangurira abantu kugira ububyutse, butuma bihana ibyaha, bagashira amanga mu guhamya Kristo.

Ati “Ni umuhamagaro wacu kongera kubona umuriro usukwa, kubona abantu banukirwa n’ibyaha, kubona abantu bazinukwa ibyaha, bakagira gushira amanga guhamya ndetse tukabona abantu bava mu byaha.”

Yavuze ko Igiterane “Fresh Fire” basanzwe bakora buri mwaka, cyagize umurimo ukomeye w’ivugabutumwa mu guhindura abantu benshi kuri Kristo, bitewe n’uburyo bakoresheje mu kubwiriza.

Ati “Twigeze gukora igikorwa tucyita ‘3k for Jesus’ bisobanuye ibihumbi 3000 ku bwa Yesu. Twagitangiye nyuma y’igiterane, abantu basohoka bavuye mu rusengero, yafata nk’umumotari akagenda amubwiriza ubutumwa bwiza, yamugeza aho agiye bikarangira akijijwe. Tukabona umuntu arafotoye ati, umumotari wari unjyanye arakijijwe byari biryoshye.”

Yongeyeho ko “Nyuma yaho twakomeje iryo vugabutumwa bitewe na wa muriro wasutswe ndetse kubera n’ububyutse twakuyemo. Umwaka ushize dukora igiterane cy’ivugabutumwa ryo hanze Nyabisindu, tubona umunsi umwe hakizwa abantu 570. Abantu benshi barakijijwe, bamwe tubashyira mu mirimo y’itorero itandukanye. Intego yacu ni ugutinyukira guhamya Kristo.”

Ku wa 12 kugera ku wa 19 Gicurasi 2024, ni bwo hateganyijwe Igiterane ‘Fresh Fire’ gitegurwa n’Itorero Christ Kingdom Embassy rikorera Kimironko.

‘Fresh Fire Conference’ igiye kuba ku nshuro ya kabiri ndetse inafite umwihariko wo kumara iminsi irindwi. Igiterane cy’uyu mwaka gifite umurongo uzagenderwaho uri mu “Ibyakozwe n’Intumwa” 2:3-4, mu ntego igira iti ‘The Same Fire’ bisobanuye “Wa muriro.”

Umushumba Mukuru wa Christ Kingdom Embassy, Tom Gakumba, yavuze ko buri mukristo akwiye kugira ububyutse
Pasiteri Anitha Gakumba avuga ko iyo wahindutse umuhamya wa Kristo uba umuhagarariye ku Isi
Abashumba b’Itorero Christ Kingdom Embassy, Pasiteri Tom Gakumba na Anitha Gakumba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *