Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

EEAR yashimiwe umusanzu wayo mu gufata mu mugongo abarokotse Jenoside

Umuyobozi ushinzwe Imirimo rusange mu Karere ka Kicukiro, Murenzi Donatien, yashimye abakristo by’umwihariko ab’Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti ry’u Rwanda ‘EEAR’, umusanzu batanga mu gufata mu mugongo abacitse ku icumu rya Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994, nubwo ibikomere bikiri byose.

Yabitangaje ku wa Kane, tariki 25 Mata 2024, ubwo habaga igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho iri torero ryibukaga abakristo 35 babashije kumenyekana ndetse n’abandi batari bamenyekana bazize Jenoside.

Murenzi Donatien yashimye Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda, umusanzu waryo mu gutegura ibikorwa byo kwibuka n’umumaro bifite ku rubyiruko rwiga ayo mateka mabi Abanyarwanda binjijwemo n’ubutegetsi bubi.

Yagize ati “Ndashima Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti ry’u Rwanda, mwe mwateguye igikorwa nk’iki, cy’ingirakamaro ndetse cy’ubutwari. Ni umusanzu ukomeye mu kubaka igihugu cyacu, u Rwanda rushya, icyizere gihamye cy’ejo hazaza, n’ubutumwa cyane  cyane kuri uru rubyiruko turi kumwe aha, mbashimira cyane ko mwanabatumiye.”

Yavuze ko nubwo imyaka 30 ishize Abanyarwanda bavuye mu bihe bibi bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibikomere bikiri byose kabone nubwo bagerageza kwiyubaka.

Ati “Imyaka 30 irashize ibikomere biracyava, imitima yacu iracyuzuye ibikomere n’ubwo tubirengaho tukiyubaka tukubaka igihugu, tugatumbera ubuzima, ejo heza ku neza y’igihugu cyane ndetse n’abana bacu bazadukomokaho.”

Umuvugizi w’Itorero ry’Inshuti mu Rwanda, Mupenda Aaron, yavuze ko bashyizeho ibikorwa bitandukanye birimo ibyo kwibuka, gufata mu mugongo abarokotse babaremera n’ibindi nk’umurongo w’itorero mu gutanga umusanzu wo kubaka Abanyarwanda.

Yagize ati “Itorero ryashyizeho gahunda y’ibikorwa bitandukanye irimo iyo kwibuka iriya miryango ndetse n’abavandimwe n’Abanyarwanda muri rusange. Itorero ryacu ryashyizeho gahunda yo gusura, gufata mu mugongo no kwihanganisha imiryango yacitse ku icumu tubaba hafi.”

Yongeyeho “Twashyizeho gahunda yo kuremera abarokotse Jenoside no gutegura ibiganiro byo kubakomeza cyane cyane mu gihe cyo kwibuka, hihanganishwa abacitse ku icumu kugira ngo bakomere kandi turashima Imana yabarokoye, yabahaye imbaraga zo gukomera cyane mu bihe turi kwibuka.”

Uwiragiye Genevieve uhagarariye abacitse ku icumu rya Jenocide yakorewe Abatutsi mu Itorero EEAR, yasabye ubuyobozi bw’iri torero gushishikariza abakristo baryo kwitabira iki gikorwa cyane ko bigaragara ko ubwitabire bukiri hasi, ndetse agaragaza ko bikwiye kurenga Umujyi wa Kigali bikagera no mu zindi ntara rikoreramo.  

Ati “Turasaba Itorero ryacu ko iki gikorwa cyagera ku rundi rwego kuko bigaragara ko ubwitabire bw’abakristo ari buke, tukabasaba ko badufasha gushishikariza abakristo bakajya bifatanya natwe muri iki gihe, ndetse kikava ku rwego rwo ku cyicaro i Kigali kikagera ku rwego rw’Igihugu, aho tuzajya twibuka, tukibuka mu ntara zose z’u Rwanda kugira ngo dukomeze twibuke abacu mu Itorero EEAR.”

Ubuyobozi bw’Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda ‘EEAR’, buvuga ko bwibuka abakristo 35 babashije kumenyekana bari basanzwe barisengeramo. Kuri ubu bavuga ko bagikomeje gushaka n’abandi baba barazize uko bavutse.

Abayobozi batandukanye bari aho bashyirira indabo ku rukuta ruriho amazina y’abakristo ba EEAR bazize Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994
Abarimo Mupenda Aaron Umuvugizi w’torero EEAR, umunyamabanga wa CPR Pasiteri Samuel Rugambage n’abandi bari mu bitabiriye uyu muhango
Uwiragiye Genevieve uhagarariye abacitse ku icumu, iburyo bwe Paul Jules Ndamage watanze ikiganiro kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *