Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

I Kigali hateguwe igikorwa cyo kuganira ku ngaruka za Jenoside mu miryango

Inzobere mu Mibanire y’Abashakanye n’iy’Abantu, Pasiteri Hubert Sugira Hategekimana, yateguye umugoroba wo kuganira ku ngaruka zigera mu miryango ziturutse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, binyuze mu gikorwa ngarukakwezi yise “Kigali Family Night”.

Kigali Family Night ni igikorwa kiba buri kwezi, aho abantu batandukanye bahura bagasabana, bagasangira ariko baganira ku bintu bitandukanye bireba umuryango, aho buri kwezi harebwa ingingo imwe bakayiganiraho harebwa ahari ibyuho n’ingamba zafatwa.

Pasiteri Hubert Sugira Hategekimana yabwiye IYOBOKAMANA ko mu mpera za Mata 2024 hatekerejwe ku kiganiro kigaruka ku buryo bwo gutsinda ingaruka zo mu miryango zituruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Mu mpera z’uku kwezi kwa Kane tuzaganira ku buryo bwo gutsinda ingaruka zo mu miryango zituruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Yavuze ko umuryango wa Gikristo kimwe n’Abanyarwanda bose muri rusange, bakwiye kumenya ko hakiri ibikomere bibisi, kandi ko ababifite bakwiye kwitabwaho kuko iyo batabonye ubaba hafi ingaruka zabyo zigera ku bantu bose.

Yagize ati “Umuryango wa Gikristu n’abandi Banyarwanda bose bakwiye kumenya ko ibikomere bya jenoside bihari kandi ko ababifite bakeneye kubaba hafi, bakumvwa, ntibabe abo gutererana…kuko ingaruka zitugeraho twese.”

Nk’uko bisanzwe bigenda muri Kigali Family Night zose, haba umwanya wo gusabana, gusangira no kuganira aho abitabira iki gikorwa ndetse n’abagikurikira mu buryo bw’ikoranabuhanga (online) binyuze ku muyoboro wa YouTube, batanga ibitekerezo byabo, bakabaza n’ibibazo.

Ikiganiro gitegurwa kiba gifite abantu bateguriwe kuganiriza abandi ku ngingo runaka mu gihe abacyitabira na bo bahabwa urubuga rwo kubaza ibibazo bitandukanye cyangwa gutanga inyunganizi.

Iki gikorwa kizayoborwa na Hubert Sugira, cyatumiwemo Ancilla Mukarubuga uyobora Umuryango ARCT-RUHUKA; Mukanyiligira Dimitri Sisi wanditse Igitabo yise “Do not Accept to die”; Claver Irakoze washinze Umurage Parenting Center (UPC); Ngabo Brave Olivier washinze Umuryango Wellbeing Center na Akaliza Laurette Annely wanditse Igitabo “Wet Under the Rainbow.”

Kuri iyi nshuro, Kigali Family Night izabera muri Park Inn Hotel, ku wa 30 Mata 2024, guhera saa Moya z’ijoro. Kwinjira bizaba bisaba kwiyandikisha binyuze kuri nimero 0784442919 no kwishyura ibihumbi 30 Frw ku muntu umwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *