Ngibi ibintu 10 mu biranga Apotre Alice Mignonne Kabera byatumye Iyobokamana imuha Ururabo rw’ishimwe

Binyuze muri gahunda IYOBOKAMANA MEDIA GROUP(iyobokamana tv&iyobokamana.rw) tugira yo gushimira abakozi b’Imana bakiriho twise ngo “Muhe ururabo rwe akibasha kurwihumuriza” twashimiye Intumwa y’Imana Alice Mignonne Kabera umuyobozi mukuru wa Womene Foundation Ministries akaba n’umushumba wa Noble Family Church hagendewe ku bintu 10 byatowe muri byinshi akora mu murimo w’Imana. Nkuko ijambo ry’Imana ribivuga muri Yohana […]

Pst Liliose Tayi na Rev. Dr. Rutayisire basubije abashidikanya kugira umugore pasiteri

Rev. Dr. Antoine Rutayisire na Pasiteri Liliose Tayi bahuje imyumvire yo kunenga abantu bashidikanya ku cyemezo cyo kugira umugore umushumba cyangwa pasiteri mu itorero. Babigarutseho ku wa Mbere, tariki ya 29 Mata 2024, mu mahugurwa yatangiwe mu Itorero EAR yahujwe n’ibiganiro by’abakozi b’Imana batandukanye aho basobanuriwe ibijyanye n’imiyoborere, amategeko mu iyobokamana n’ibintu bitanu bikunda kugusha […]

ADEPR yadohoye! Itorero rya Ntora ryatumiye abahanzi b’ayandi madini mu giterane cya Pantekote

“Icyakora muzahabwa imbaraga Umwuka Wera nabamanukira, kandi muzaba abagabo bo kumpamya i Yerusalemu n’i Yudaya yose n’i Samariya, no kugeza ku mpera y’Isi.” Aya magambo ari mu Gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 1:8, ahavugwa inkuru y’ibyo Yesu yabwiye intumwa ze, mbere y’uko azamurwa mu Ijuru. Aya magambo yavuzwe ku Munsi wa Pantekote, uwo abakristo bemera ndetse bakawizihizaho […]

ADEPR Remera bibutse Abatutsi bazize Jenoside, hanengwa abihayimana barebereye

Umushumba wa ADEPR mu Rurembo rwa Kigali, Pasiteri Rurangwa Valentin, yavuze ko hakiri ibikomere byatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bityo ko itorero rigifite urugendo runini rwo gukomeza kwigisha abakristo ibijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge. Yabivuze ku wa Gatandatu, tariki 27 Mata 2024, ubwo muri ADEPR Remera bibukaga ku nshuro ya 30 abari abakristo bayo n’abari […]

Amatsinda yizigamye neza muri ADEPR yahembwe, abandi basabwa kuyigiraho

Itorero ADEPR ryakoze igiterane cyo kwishimira ibyagezweho muri gahunda yo kwizigama kw’abakristo baryo, hashimirwa Itsinda ryo mu Karere ka Rwamagana ryizigamye agera kuri miliyoni 57 Frw mu mwaka umwe. Hashize umwaka ADEPR itangije igikorwa cyo kwizigama mu matsinda; cyatangijwe n’Umushumba Mukuru w’iri torero, Pasiteri Ndayizeye Isaïe mu rwego rwo gushishikariza abakristo kwizigama, bakagurizanya ndetse bakiteza imbere […]

I Kigali hateguwe igiterane cyo kongera kumanura umuriro

Umushumba w’Itorero Christ Kingdom Embassy, Pasiteri Tom Gakumba, yatangaje ko abakristo b’iki gihe bakwiye kurema ububyutse butuma abantu benshi bamenya Kristo, bakabona guhabwa imbaraga z’umuriro zituma Imana ibakoresha ibitangaza no kugarura intama zazimiye. Yabivugiye mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kumenyekanisha igiterane ngarukamwaka Christ Kingdom Embassy isanzwe ikora cyiswe ‘Fresh Fire’ bisobanuye ‘umuriro mushya’, giteganyijwe kuba muri […]

Kwibuka30:Abanyamadini bahawe umukoro mu kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda (Amafoto)

Abanyamadini basabwe kurushaho kwigisha abayoboke babo no gushyiraho uburyo bwo gufasha abishe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kwirega no gusaba imbabazi kugira ngo ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda bukomeze busagambe. Ubu butumwa bwatanzwe ku wa 26 Mata 2024 mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 abari abayobozi, abakozi n’abandi banyamuryango b’Umuryango w’Abasoma Bibiliya mu Rwanda […]

EEAR yashimiwe umusanzu wayo mu gufata mu mugongo abarokotse Jenoside

Umuyobozi ushinzwe Imirimo rusange mu Karere ka Kicukiro, Murenzi Donatien, yashimye abakristo by’umwihariko ab’Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti ry’u Rwanda ‘EEAR’, umusanzu batanga mu gufata mu mugongo abacitse ku icumu rya Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994, nubwo ibikomere bikiri byose. Yabitangaje ku wa Kane, tariki 25 Mata 2024, ubwo habaga igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 […]

Bishop Harerimana J. Bosco yatangije Igiterane “Humura Yesu arakiza”, Apostle Francis Musili atangazwa n’uko yakiriwe (Amafoto+Video)

Muri iki gitondo cyo ku wa 24 Mata 2024, Igiterane “Humura Yesu arakiza 2024 ” mu Itorero rya Zeraphath Holy Church mu Rwanda cyari kimaze igihe gitegerejwe na benshi cyatangijwe ku mugaragaro na Bishop Harerimana Jean Bosco, Umushumba Mukuru w’iri torero wabwiye abacyitabiriye ko abazakibamo iminsi yacyo yose bazahura n’Imana kuko ifite umugambi wo kubakiza […]