Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

ADEPR yadohoye! Itorero rya Ntora ryatumiye abahanzi b’ayandi madini mu giterane cya Pantekote

“Icyakora muzahabwa imbaraga Umwuka Wera nabamanukira, kandi muzaba abagabo bo kumpamya i Yerusalemu n’i Yudaya yose n’i Samariya, no kugeza ku mpera y’Isi.” Aya magambo ari mu Gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 1:8, ahavugwa inkuru y’ibyo Yesu yabwiye intumwa ze, mbere y’uko azamurwa mu Ijuru.

Aya magambo yavuzwe ku Munsi wa Pantekote, uwo abakristo bemera ndetse bakawizihizaho igihe zaherewe Umwuka Wera nk’izindi mbaraga nshya zizabafasha guhangana n’Isi.

Ugendeye ku byo Bibiliya ivuga, ni byiza ko mbere ya Pentekoti abakristo bakwiye kujya mu cyumba cyo hejuru (mu mwuka wo gusenga) kugira ngo buzuzwe Umwuka Wera kuri uwo munsi, bityo bizatume bahabwa imbaraga zo guhamya Kristo bashize amanga ndetse no gukora imirimo n’ibitangaza.

Mu gihe habura iminsi mike ngo habe Umunsi wa Pentekote, amatorero amwe n’amwe arimo na ADEPR, yashyizeho amasengesho yo kuyitegura.

Ku rwego rw’igihugu, ADEPR yateguye amasengesho y’iminsi 10 y’ububyutse mu bihe bya Pentekote.

Aya masengesho yahawe intego igira iti “Kuzura Umwuka wera no kuyoborwa nawo”, intego iri mu Ibyakozwe n’Intumwa 1:8. Biteganyijwe ko azatangira tariki 9 Gicurasi, asozwe ku wa 19 Gicurasi 2024. By’umwihariko, aya masengesho azasengwa n’amatorero yose ya ADEPR mu Rwanda.

Aya masengesho, aje asanga andi y’iminsi 21 Itorero rya Ntora ryatangije tariki 29 Mata, yo azasozwa ku wa 19 Gicurasi, hizihizwa umunsi mukuru wa Pentekote.

Aya masengesho ari kubera ku Itorero rya Ntora ku Gisozi, arihariye kuko yanatumiwemo n’abahanzi bo mu yandi matorero. Abazayabwirizamo barimo Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR, Rev. Ndayizeye Isaïe.

Yanatumiwemo abahanzi barimo Papi Clever na Dorcas, Aimé Uwimana, Christian Irimbere, Alex Dusabe, René Patrick, Ishimwe Josh, New Melody, Nishimwe Jonathan, Hirwa Gilbert, Ishimwe Gisèle na Worship Team y’Itorero rya ADEPR Nyarugenge.

Umuyobozi ushinzwe Ivugabutumwa muri ADEPR, Pasiteri Claude Rudasingwa, yabwiye IYOBOKAMANA ko Igiterane cya Pantekote ku rwego rw’igihugu kizabera kuri Stade ya ULK, ku wa 19 Gicurasi 2024.

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *