Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

ADEPR Remera bibutse Abatutsi bazize Jenoside, hanengwa abihayimana barebereye

Umushumba wa ADEPR mu Rurembo rwa Kigali, Pasiteri Rurangwa Valentin, yavuze ko hakiri ibikomere byatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bityo ko itorero rigifite urugendo runini rwo gukomeza kwigisha abakristo ibijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge.

Yabivuze ku wa Gatandatu, tariki 27 Mata 2024, ubwo muri ADEPR Remera bibukaga ku nshuro ya 30 abari abakristo bayo n’abari bafite imirimo itandukanye mu itorero, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Pasiteri Rurangwa Valentin yavuze ko n’ubwo habayeho kwiyubaka mu bumwe n’ubwiyunge, abakristo by’umwihariko aba ADEPR, bari barazinutswe urusengero ndetse bumva ko nta gakiza gahari bitewe n’ibyo babonye byakorerwagamo.

Yagize ati “Hari Abatutsi bagiye bicirwa aho bazi ko bakirira harimo no mu nsengero. Hano kuri iri Torero rya Kimironko turi ni hamwe mu hari hahungiye Abatutsi bibwira ko barokokera mu nzu y’Imana ariko birangira n’ubundi bahiciwe.”

“Hari abakristo bagiye bicwa bagambaniwe na bamwe mu bo basenganaga, bagambaniwe na bamwe mu bo baririmbanaga ndetse na bamwe mu babigishaga Ijambo ry’Imana. Ibyo byatumye bamwe bazinukwa inzu y’Imana, bumva ko gukizwa bitabaho, bitanashoboka.”

Umuyobozi Mukuru w’Inama Nkuru ya ADEPR mu Rwanda, Pasiteri Sindayiheba Phanuel, yavuze ko binyuze mu bikorwa iri torero rikora birimo isanamitima, kwigisha ijambo ry’Imana ry’ukuri, byatumye abakristo batozwa kubabarirana nyuma biyunga n’Imana.

Umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Remera, Pasiteri Gatanazi Justin, yavuze ko muri paruwasi ayoboye igizwe n’amatorero 12 irya Kimironko ari ryo rifite umwihariko wo kuba ryaraguyemo Abatutsi barenga 37 bari bahahungiye muri Jenoside mu 1994. Muri rusange iyi paruwasi yose yaguyemo Abatutsi barenga 107.

Pasiteri Sindayiheba Phanuel, yavuze ko Itorero ADEPR ryashyizeho gahunda zirimo izo kuvura ihungabana ku barifite mu kubaka umuryango nyarwanda mushya.
Pasiteri Rulangwa Valentin, Umushumba w’Ururembo rwa Kigali, yashyize indabo ahari urukuta rwanditseho abazize Jenocide yakorewe abatutsi.
Pasiteri Gatanazi Justin  ari mu bayoboye uyu muhango

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *