ADEPR igiye gutangira kwimika abagore ku nshingano z’ubupasiteri
Itorero ADEPR ryemeje ko rigiye gutangira gusengera abagore no kubimika bagahabwa inshingano zo kuba abapasiteri kugira ngo na bo batange umusanzu wagutse mu ivugababutumwa. Izi mpinduka ziri mu zikubiye mu mavugurura ari gukorwa muri ADEPR hashingiwe ku busabe bw’abakristo ndetse agenda ashyirwa mu bikorwa mu bihe bitandukanye. Kuva mu 2020, ADEPR yatangiye urugendo rw’impinduka. Ni […]
Burundi: Ubwinshi bw’ababurirwa irengero bwatumye Kiliziya Gatolika ibatabariza
Inama y’Abepisikopi Gatolika y’u Burundi, CECAB, yatabarije ababurirwa irengero ndetse n’abicwa bazira ko bafite ibitekerezo bya politiki bitandukanye n’iby’abo mu ishyaka riri ku butegetsi. Mu butumwa bwo kuri uyu wa 15 Mata 2024, CECAB yagize iti “Abantu bicwa nabi mu gihugu cyacu cyangwa bagashimutwa, bakaburirwa irengero kubera impamvu za politiki cyangwa izindi nyungu baraduhangayikishije. Dufashe […]
Pastor Dr. Ian Tumusime yashimye Perezida wa Repubulika wabohoye u Rwanda atanga ubutumwa bw’ihumure
Umushumba w’Itorero rya Revival Palace Church mu Karere ka Bugesera, Pastor Dr. Ian Tumusime yatanze ubutumwa ku Banyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yahitanye inzirakarengane zisaga miliyoni imwe mu minsi ijana gusa. Buri mwaka, u Rwanda n’Isi, bibuka inzirakarengane […]
Urubyiruko rwa ADEPR Taba rwasuye urwibutso rwa Jenocide rwa Murambi ruhakura intego yo kurushaho kunga ubumwe
Urubyiruko rusengera muri ADEPR, ku itorero rya Taba mu rurembo rwa Huye rusaga 70, rwakoreye urugendo shuri ku rwibutso rwa Jenocide yakorewe abatutsi rwa Murambi ruherereye mu Karere ka Nyamagabe mu rwego rwo kurushaho gusobanukirwa amateka yaranze igihugu cy’u Rwanda. Ubwo uru rubyiruko rwashyikaga ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Murambi, bakiranywe ikaze dore […]
Pastor Tuyizere Jean Baptiste aragusobanurira uburyo Imana yomora umuntu inguma z’ibikomere
Pastor Tuyizere Jean Baptiste ukorera umurimo w’Imana mw’itorero rya Zion Temple Celebration Center muri Paruwasi ya Mwurire akaba n’umuvugizi w’intumwa y’Imana Dr.Paul Gitwaza yasobanuye uburyo Imana yomora umuntu inguma z’ibikomere. Ibi uyu mukozi w’Imana yabigarutseho mu nyigishisho yigishije kucyumweru cyo kuwa 14 Mata 2024 muri iri torero rya Zion i Mwurire jo mukarere ka Rwamagana […]
Arikiyepisikopi wa Bujumbura ahangayikishije n’ubuke bw’abakebura ubutegetsi bw’u Burundi
Arikiyepisikopi wa Bujumbura, Musenyeri Gervais Banshimiyubusa, yagaragaje ko ahangayikishijwe n’uko abakebura ubutegetsi bw’iki gihugu ari bake muri iki gihe. Uyu mushumba mukuru wa Kiliziya mu Burundi, mu butumwa yatanze ku munsi wo kwibuka Cyprien Ntaryamira wayoboye u Burundi, yahamije ko umuntu ubuza abandi ubwisanzure bwo kuvuga, ntaho aba atandukaniye n’ubafunga. Ati “Muzi ko kwaka abantu […]
Islam:Ibikorwa byo kwidagadura no gusabana mu kwizihiza irayidi ntabwo byemewe
Ibikorwa byo gusoza Ukwezi kwa Ramadhan bisanze u Rwanda n’Isi yose muri rusange bari iri mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ku bw’iyo mpamvu ubuyobozi bw’Idini ya Islam bwatangajeko ibikorwa byo gusabana no kwidagadura bitemewe muri uwo munsi. Ibi ni ibyagarutsweho na Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim aho […]
Kiliziya Gatolika yamaganye ibyo kwihinduza igitsina
Kiliziya Gatolika ku Isi yamaganiye kure ibikorwa byose bifite aho bihuriye no guhinduza igitsina, igaragaza ko bihabanye n’umugambi Imana ifite ku kiremwamuntu, icyakora ishimangira ko abaryamana bahuje ibitsina bo batagombwa gutereranwa. Bimwe mu bikorwa byamaganwe ni ukwibagisha ubikora agambiriye guhinduza igitsina niba yari umukobwa agahinduka umuhungu, uwari umuhungu agahinduka umukobwa. Ibi bikorwa kandi Kiliziya yamaganye […]
Umupasiteri w’Umunyarwanda arashinja Umuhanzi King James kumwabura agera kuri Miliyoni 30
Umupasiteri w’Umunyarwanda witwa Blaise Ntezimana utuye muri Suwedi (Sweden) yatakambye agaragaza akarengane amaranye imyaka igera kuri itatu, ko kuba yarambuwe amafaranga n’umuhanzi Ruhumuriza James uzwi nka King James akaba yaranze kumwishyura. Abinyujije ku rubuga rwa X, Ntezimana yandikiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame amusaba ko yamurenganura. Mu butumwa burebure yandikiye Umukuru w’Igihugu yagize ati “Nyakubahwa […]
Cardinal Ambongo wagaragaje ishingiro ry’abashyigikiye AFC na M23 yibasiwe m’umuvugizi wa Guverinoma ya Congo
Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya, yibasiye Arikiyepisikopi wa Kinshasa, Cardinal Fridolin Ambongo, uherutse kugaragaza ko abashyigikiye ihuriro ry’imitwe ya politiki n’iya gisirikare, AFC ndetse na M23 bafite ishingiro. Mu gitaramo cya Pasika cyabaye tariki ya 30 Werurwe 2024, Cardinal Ambongo, yavuze ko igihugu cyabo kirembejwe n’urwego rw’ubutabera rutsikamira uburenganzira […]