Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Kiliziya Gatolika yamaganye ibyo kwihinduza igitsina

Kiliziya Gatolika ku Isi yamaganiye kure ibikorwa byose bifite aho bihuriye no guhinduza igitsina, igaragaza ko bihabanye n’umugambi Imana ifite ku kiremwamuntu, icyakora ishimangira ko abaryamana bahuje ibitsina bo batagombwa gutereranwa.

Bimwe mu bikorwa byamaganwe ni ukwibagisha ubikora agambiriye guhinduza igitsina niba yari umukobwa agahinduka umuhungu, uwari umuhungu agahinduka umukobwa.

Ibi bikorwa kandi Kiliziya yamaganye byiyongera ku byo kubyarira abandi bantu.

Aha ni hamwe abashakanye bahitamo umugore ku ruhande akaba yabatwitira yabyara umwana akamutanga, byose Kiliziya Gatolika ikavuga ko bihabanye n’ibyo Bibiliya yigisha.

Inyandiko z’amapaji 20 zasohowe n’Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis zigaragaramo ko ibyo bikorwa bihonyora ku buryo bukabije indangagaciro za muntu.

Izi nyandiko kandi zongera gushimangira uburyo Kiliziya itemeranya kuva kera n’ibijyanye no gukuramo inda no guhuhura (euthanasia).

Zigaragaza ko Imana yaremye umugabo n’umugore batandukanye mu buryo bw’imiterere, zikerekana ko abantu bakwiriye kubaha iryo tegeko aho gushaka kujya mu nshingano z’Uhoraho.

Icyakora izo nyandiko zemera ko umuntu ashobora kubagwa mu gukemura ibibazo bishobora kuba bibangamiye imyanya myibarukiro y’umuntu cyane ko bitagamije guhindura imimerere y’umuntu nk’ibyadutse muri iyi minsi.

Zigaragaza kandi ko ibijyanye n’uko umuntu ashobora kubyarira undi na byo bitesha agaciro umuntu yaba uwatwise uwo mwana cyangwa umwana watwiswe muri ubwo buryo, ibintu Papa Francis aherutse no gusaba ko byacibwa.

Ku rundi ruhande Vatican yongeye kugaragaza ko idashyigikiye amategako yo guhana abaryamana bahuje ibitsina cyane cyane akunze kugaragara mu bihugu bya Afurika.

Igaragaza ko mu bihugu bimwe abantu bakomeje gufungwa, kwicwa, guhohoterwa mu bundi buryo butandukanye ngo kuko bahisemo imyumvire ku mibonano mpuzabitsina itandukanye n’isanzwe imenyerewe.

Ni ibintu Kiliziya Gatolika ibona nko guhonyora nkana uburenganzira bwa muntu, ndetse igashengurwa n’uko hari abayoboke ba Kiliziya bakomeje gushyigikira ayo mategeko.

Nubwo Papa Francis yarengeye abaryamana bahuje ibitsina, akagaragaza ko Kiliziya Gatolika igomba kwakira abana bayo itarobanuye, ku bijyanye no kwihinduza igitsina yerekana ko ari ingingo iri kumunga ikiremwamuntu, bishingikirije ku ngengabitekerezo y’ububi (ugly ideology).

Agaragaza ko ari ingengabitekerezo ikomeje gutuma abantu bahinyuza uko baremwe bagashaka uko bakwihindura mu bundi buryo, ibintu afata nk’icyaha gikomeye.

Impirimbanyi ziharanira uburenganzira bw’abihinduje ibitsina zagaragaje ko izi nyandiko zigamije gukomeretsa nkana bene aba batanyuzwe n’uko baremwe.

Umwe muri izo mpirimbanyi utiyumva ko ari umugore cyangwa umugabo, witwa Mara Klein yavuze ko “Ibirenze ku bugizi bwa nabi bukorerwa abihinduye ibitsina, hiyongeyeho ibibazo bya Kiliziya idashaka kumva ndetse ikamagana ubwiza bw’abo twabaye bo twihinduza.”

Uretse Kiliziya Gatolika yagaragaje uruhande rwayo n’ibihugu birimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyane cyane uruhande rw’Aba-Republicains biri gushaka uburyo hatorwa imishinga y’itegeko ikumira ubuvuzi buhabwa abashaka kwihinduza igitsina.

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis agaragaza ko abantu badakwiriye guhinyuza uko baremwe ngo bashake uko bakwihinduza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *