Ibikorwa byo gusoza Ukwezi kwa Ramadhan bisanze u Rwanda n’Isi yose muri rusange bari iri mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ku bw’iyo mpamvu ubuyobozi bw’Idini ya Islam bwatangajeko ibikorwa byo gusabana no kwidagadura bitemewe muri uwo munsi.
Ibi ni ibyagarutsweho na Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim aho yavuzeko Abayisilama bagomba gukurikiza amabwiriza yatanzwe na MINUBUMWE muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe Abatutsi.
Umunsi wo gusoza igisibo cya Eid al Fitr(irayidi) uteganijwe tariki ya 10 Mata 2024 ni mu gihe igisibo gitagatifu cy’Ukwezi kwa Ramadhan mu Rwanda cyatangiye ku wa 11 Werurwe 2024 kikaba kigomba gusozwa kuri uyu wa gatatu tariki ya 10 Mata