Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Pastor Dr. Ian Tumusime yashimye Perezida wa Repubulika wabohoye u Rwanda atanga ubutumwa bw’ihumure

Umushumba w’Itorero rya Revival Palace Church mu Karere ka Bugesera, Pastor Dr. Ian Tumusime yatanze ubutumwa ku Banyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yahitanye inzirakarengane zisaga miliyoni imwe mu minsi ijana gusa. Buri mwaka, u Rwanda n’Isi, bibuka inzirakarengane zazize uko zaremwe n’Imana zikavutswa ubuzima muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu butumwa bw’ihumure yatanze ku banyarwanda muri ibi bihe byo #Kwibuka30, Pastor Dr. Ian Tumusime yibanze ku byiringiro bitangwa n’Imana, by’uko kubaho nyuma y’ibibazo bishoboka cyane, nk’uko n’iyo igiti gitemwe haba hari icyizere cy’uko kizongera kubaho (kigashibuka), yifashishije icyanditswe kiboneka muri Yobu 14:7,8,9.

Hagira hati: “Erega hariho ibyiringiro yuko igiti iyo gitemwe cyongera gushibuka, Kandi kikajya kigira amashami y’ibitontome. 8 Nubwo umuzi wacyo usazira mu butaka, N’igishyitsi cyacyo kigahera mu mukungugu, 9 Iyo cyumvise amazi cyongera gushibuka, Kigatoha nk’igiti kikiri gito.”

Pastor Dr. Ian Tumusime yahuje aya magambo n’ubutumwa bw’ibyiringiro yatangaga agira ati: “Ndahumuriza Abanyarwanda ko hakiri ibyiringiro byo kubaho kandi tubeshejeho abandi. Ni twe tuzi neza ububabare bw’aho tuvuye, nta muntu ukwiye gutegereza ibisubizo by’aho dushaka kujya handi.”

Yakomeje agira ati: “Imizi iracyafite ubuzima bwo kuvamo ishayamba rinini, imvura ikenewe yarabonetse, ni imiyoborere idaheza. U Rwanda rwashibutse kandi ruvuye ku mbabazi abacitse ku icumu batanze, u Rwanda ruzakomeza kuko Abanyarwanda bahisemo kwimakaza imbabazi, ubutabera ndetse n’ubumwe.”

Uretse kuba Pastor Dr Ian Tumusime ari Umushumba wa Revival Palace Church mu Karere ka Bugesera, ni n’Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ivugabutumwa wa A Light to The Nations [ALN] muri Afrika.

Uyu Muryango wa ALN uzwi mu biterane bikomeye Ev. Dr. Dana Morey agenda akorera hirya no hino ku isi. Mu Rwanda biheruka kubera mu Ntara y’Iburasirazuba mu Turere twa Ngoma na Kirehe. Ni ibiterane biririmbamo ibyamamare Rose Muhando na Theo Bosebabireba.

Pastor Dr. Ian Tumusime yasoje ubutumwa bwe ku banyarwanda agira ati: “Humura Rwanda, abana bawe bari maso.”

Pastor Dr. Ian Tumusime yatanze ubutumwa bw’ihumure ku banyarwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *