Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Pastor Tuyizere Jean Baptiste aragusobanurira uburyo Imana yomora umuntu inguma z’ibikomere

Pastor Tuyizere Jean Baptiste ukorera umurimo w’Imana mw’itorero rya Zion Temple Celebration Center muri Paruwasi ya Mwurire akaba n’umuvugizi w’intumwa y’Imana Dr.Paul Gitwaza yasobanuye uburyo Imana yomora umuntu inguma z’ibikomere.

Ibi uyu mukozi w’Imana yabigarutseho mu nyigishisho yigishije kucyumweru cyo kuwa 14 Mata 2024 muri iri torero rya Zion i Mwurire jo mukarere ka Rwamagana ubwo yabwirizaga ijambo ry’umunsi.

Umutwe w’ijambo Pastor Baptiste yabwirije ugira uti : NZAKUGARURIRA AMAGARA YAWE, NZAGUKIZA INGUMA ZAWE.

Intego nyamukuru y’iri jambo ry’uyu munsi ni ukumenya mu by’ukuri aho watakarije amagara yawe, inkomoko y’inguma zawe n’uburyo bwo kugarurirwa amagara yawe no gukira ibikomere byawe kuko niwo mugambi w’Imana ku buzima bwawe uyu munsi.

Yeremiya 30:17 : Nzakugarurira amagara yawe, kandi nzagukiza inguma zawe, ni ko Uwiteka avuga, kuko bari bakwise igicibwa bati ‘Hano n’i Siyoni, hatagira uhitaho.’ “
Yeremiya 33:6: Ariko rero nzabazanira kumera neza n’agakiza kandi mbakize, ndetse nzabahishurira amahoro n’ukuri bisesekaye.

Yohana 10:10: Umujura ntazanwa n’ikindi keretse kwiba no kwica no kurimbura, ariko jyeweho nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo, ndetse ngo zibone bwinshi.

Umugambi w’Imana ni uwo kukugarurira amagara yawe kandi ni uwo kugikiza inguma zawe ariko ni ibyi ngenzi kubanza kumenya aho watakarije amagara yawe, ni ibyi ngenzi kumenya ibyakuremye uruguma kuko utazi aho yaguye ntajya amenya aho azahagurukira, utazi aho yatakarije ntajya amenya aho azagarurirwa. Iyo utazi icyagutwaye amagara yawe niyo uyagaruriwe kirongera kikayagutwara, iyo utazi icyakuremye uruguma niyo Imana igukijije uruguma none ejo urongera ugakomereka. Isoko yo kugarurirwa amagara yawe ubutazongera kuyatakaza, intsinzi yo gukira inguma zawe ubutazongera gukomereka ni ukumenya aho watakarije naho wakomerecyeye kandi ukamenya aho ugaruriza naho uzakirira.

Buri muntu wese agira amateka, yaho yaciye, abo babanye, abo bakoranye, abo biganye, abo basenganye, abo..,abo.., abo…akenshi aya mateka yacu aratunyaga kandi bitewe nabo twabanye nabo muri yo, adusigira ibikomere. Abenshi muritwe tugendana ibikomere bimwe bikinyenya, abandi byabaye inkovu ariko nazo zi kiri mbisi kuburyo iyo hagize igikoramo zongera zikaba ibisebe by’imifunzo.

Akenshi ibikomere byacu dufite abo tubyitirira nk’inkomoko zabyo, tukagira n’uburyo tubitwaraho mu buzima bwacu bwa buri munsi.

Ariko se mu by’ukuri ni nde nyirabayazana wo kunyagwa kwacu? Ni nde nyirabayazana wo gukomereka kwacu? Iyo tuvuze kunyagwa no gukomereka buri wese asubiza amaso inyuma akibuka byinshi, akibuka benshi. Kandi abo twibuka cyane ni abagize uruhari muri kwa gukomereka kwacu.

Ariko bitandukanye nuko tubyibwira Yesu yavuze neza uwatunyaze ndetse n’uwadukomerecyeje utandukanye nuwo twe dutecyereza kandi dutunga urutoki kenshi, agira ati:”Umujura ntazanwa n’ikindi keretse kwiba no kwica no kurimbura”

Aha Yesu yavuze ko utwiba, udukomeretsa ntawundi utari “Umujura” ariko se Yesu avuga umujura yaravuze nde? Yesu avuga umujura yaravuze abigisha b’ibinyoma na Satani ariko mu by’ukuri bose ni umwe kuko umwe ni umukozi w’undi. Abigisha b’ibinyoma ni abakozi ba Satani.

  1. abigisha b’ibinyoma

Luka 8:43: Haza umugore uri mu mugongo wari ubimaranye imyaka cumi n’ibiri, kandi wari warahaye abavuzi ibintu bye byose, nyamara ntihagira n’umwe ubasha kumuvura.

Yesaya 56:10;11: 10 Abarinzi be ni impumyi bose nta cyo bazi, bose ni nk’imbwa z’ibiragi zitabasha kumoka; bararota bakaryama bagakunda guhunikira.


11 Ni koko ni imbwa z’ibisambo zidahaga, ni abungeri batabasha kumenya, bose bateshuka inzira bajya mu yabo ubwabo, umuntu wese yishakira indamu mu buryo bwose.

Mu gihe Yesu yabwiraga abigishwa be aya magamo, cyari igihe inyigisho z’abafarisayo zari zitwaje abantu igitugu kandi zibakoreza imitwaro badashoboye, abantu bari baranyagiwe mu masinagogi, ubutunzi bwabo bwari bugiye kubashiraho kandi barakomerekejwe n’imirimo itegetswe n’amategeko.

Muri iki gihe cyacu hari abajura benshi: hari abavuga ngo Imana iravuze itavuze, hari abafite inyigisho z’ibitambo banyagisha iby’abandi uburiganya, n’abandi bafite imico ikomeretsa.

  1. Satani

Abefeso 6:12:Kuko tudakirana n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo dukirana n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru.

Satani ni umwuka kandi umwuka ntushobora gukora udafite umubiri witije niyo mpamvu iyo satani ashaka kudukomeretsa yitiza umubiri w’umuntu akagukomeretsa aciye muri wa muntu. Niyo mpamvu pahuro yavuze ko dukirana n’abatware n’abafite ubushobozi, n’abategeka isi y’umwijima, n’imyuka y’ahantu ho mu ijuru.

Ntabwo uzigera ubona satani yaje ku kwambura no kugukomeretsa agenda n’amaguru ahubwo azitiza umubiri w’umuntu kuko ibidukomeretsa bitugeraho biciye mu byo tuvuga, ibyo twumva, n’ibyo tureba. Abo dutindana nabo tuvugana, ubu dutindana nabo tubateze amatwi, ibyo dutinda duhanze amaso nibyo satani acamo akadukomeretsa ubundi akatwambura.

Muri Edeni Satani yitije umubiri w’inzoka kugirango akomeretse kandi anyage Eva ariko igiye kunyaga no gukomeretsa, Adamu yitiza umubiri wa Eva.

Itangiriro 3:1;6: 1 Inzoka yarushaga uburiganya inyamaswa zo mu ishyamba zose, Uwiteka Imana yaremye. Ibaza uwo mugore iti”Ni ukuri koko Imana yaravuze iti ‘Ntimuzarye ku giti cyose cyo muri iyi ngobyi’?”  6 Uwo mugore abonye yuko icyo giti gifite ibyokurya byiza, kandi ko ari icy’igikundiro, kandi ko ari icyo kwifuriza kumenyesha umuntu ubwenge, asoroma ku mbuto zacyo, arazirya, ahaho n’umugabo we wari kumwe na we, arazirya.

Umunsi satani yashatse ku kunyaga no kukurema uruguma azitiza umubiri w’umuntu kandi ukwegereye utatecyerezaga, uzakubabaza kurusha abandi. Azitiza umubiri w’icuti yawe magara wabitsaga amabanga yose abe ariwe uguta hanze, uwo wagiriye neza abe ariwe ukugambanira, umugabo wawe cyangwa umugore wawe, Satani ahera kuri wawundi warufitemo ihyiringiro, wabitsemo ikizere cyose.

Kuko iyo twinjiza abantu mu buzima bwacu tubacisha mu nzira imwe y’urukundo ariko iyo basohokamo baca mu nzira zitandukanye niyo mpamvu badusigira ibikomere mu buzima. Uko winjiza abantu benshi mu mutima wawe ni uzakomereka kurushaho kuko umubare w’ibikomere uzasigarana mu mutima, ungana n’umubare wabo winjijemo bemeye gutiza satani imibiri yabo. Ariko n’ubwo bimeze bityo, hari uwamutsinze kandi wakugaruriye amagara yawe kandi agukiza inguma zawe zose.

Yesu ati:”ariko jyeweho nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo, ndetse ngo zibone bwinshi.” 

Muri edeni Satani yitije umubiri w’inzoka ashobora kunyaga no gukomeretsa abakurambere bacu aribo adamu na Eva, kuva ubwo tugira uruguma rudakira, tuba mu buzima bufite icyuho kuko bwatakaje ubugingo buhoraho.

Ariko mu butayu, Satani yitije umubiri w’inzoka ashaka kunyaga no gukomeretsa Yesu ariwe adamu wa kabiri (Luka 4:1-15) nyamara ntiyabishobora kuko adamu wa Mbere yari uwo kutuzanira kunyagwa no gukomereka ariko Adamu wa kabiri ariwe Yesu yaje aje kutugarurira no kudukiza ibikomere twakomerekeye muri adamu wa mbere n’ibyo twakomerekejwe n’abamukomokaho (abantu).

Abaroma 5:15;16: Ariko impano y’ubuntu bw’Imana ntigira ihuriro n’icyo gicumuro, kuko ubwo igicumuro cy’umwe cyateje abantu benshi urupfu, ni ko ubuntu bw’Imana n’impano y’ubuntu bw’umuntu umwe ari we Yesu Kristo, byarushijeho gusaga kuri benshi.

16 Iherezo ry’ubwo buntu ntirigira isano n’iry’icyaha cy’uwo muntu umwe, kuko iherezo ry’icyo cyaha ryari iryo gucirwa ho iteka, naho iherezo ry’iyo mpano y’ubuntu yatanzwe ku bw’ibicumuro byinshi n’ugutsindishirizwa,

Yesaya 53:4-5: 4 Ni ukuri intimba zacu ni zo yishyizeho, imibabaro yacu ni yo yikoreye, ariko twebweho twamutekereje nk’uwakubiswe n’Imana agacumitwa na yo, agahetamishwa n’imibabaro.


5 Nyamara ibicumuro byacu ni byo yacumitiwe, yashenjaguriwe gukiranirwa kwacu, igihano kiduhesha amahoro cyari kuri we, kandi imibyimba ye ni yo adukirisha.

Ibintu bitandatu bizatuma ugarurirwa ibyawe byanyazwe kandi ugakira inguma zawe:

2 petero 1: 5-6, 5 Ibyo abe ari byo bituma mugira umwete wose, kwizera mukongereho ingeso nziza, ingeso nziza muzongereho kumenya,
6 kumenya mukongereho kwirinda, kwirinda mukongereho kwihangana, kwihangana mukongereho kubaha Imana,

Yohana 1:12-13
Niwizera Yesu Kristo akakubera umwami n’umukiza, uzagira ubutware bwo kuba umwana w’Imana ufite uburinzi buturuka mu Ijuru budashobora kunyagwa no gukomeretswa n’ikintu icyo aricyo cyose.

Zaburi 1:1-3
Ingeso nziza zizaguha kugenzura neza ibyo uvuga, ibyo wumva ndetse nibyo ureba, abo utindana nabo, abo utega amatwi bizakubera urugi rukingirana ibikwingiramo ngo bigukomeretse,
Zaburi 119: 10-11, 105
kumenya ijambo ry’Imana rizakubera ingabo igukingira igituza imyambi yose satani akurasa ntikugereho,

Imigani 4:23, Imigani 21:23, imigani 10:19

kwirinda bizatuma uba umunyabwenge, umenye uwo kubwira, icyo umubwira n’igihe cyo kukimubwira, uwo utega amatwi n’igihe cyo kuyamutega, ibyo ureba n’igihe cyo kubireba,

Yohana 1:12
kwihangana bizagutera kunesha ibikugerageza kandi nunesha uzaba utandukanye n’inzira yo kunyagwa no gukomereka,

1 timoteyo 6: 6-8

kubaha Imana bizatuma ubaho ariyo uhanze amaso, ukora byose kubwayo, uzakura amaso ku bantu bitume ubaho udakomerekejwe n’amasezerano baguhaye ntasohore, nibyo bakwijeje ntibigerweho, ndetse no guhindagurika kwabo.

Ikibazo sibyo waciyemo byagukomerekeje, ikibazo si abo wabanye nabo baguhemukiye, ikibazo sibyo wumvise byakuremye urugoma ruhora ruvirirana, cyangwa ibyo wabonye byatumye utakaza ibyiringiro, amahoro yo mu mutima n’ibindi.

Ikibazo ni amahitamo yawe y’uyu munsi yo kwemera kwakira kugarurirwa ibyawe byanyanzwe no gukira inguma zawe kuko Imana yarabirangije, yiteguye kukogarurira byose watakarije muri Adamu n’abamukomokaho ikabiguhera muri kristo ibicishije mu kwemera  kwizera Yesu kwawe, kugira ingeso nziza, kumenya no kubika Ijambo ryayo mu mutima wawe, wirinda kandi wubaha Imana.

Akira kugarurirwa amagara yawe no gukira inguma zawe mu izina rya Yesu.

Imana iguhe umugisha.

Pastor TUYIZERE Jean Baptiste yigishike amagambo akomeye kandi akenewe muri ibi bihe Abanyarwanda bakeneye IHUMURE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *