Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

ADEPR igiye gutangira kwimika abagore ku nshingano z’ubupasiteri

Itorero ADEPR ryemeje ko rigiye gutangira gusengera abagore no kubimika bagahabwa inshingano zo kuba abapasiteri kugira ngo na bo batange umusanzu wagutse mu ivugababutumwa.

Izi mpinduka ziri mu zikubiye mu mavugurura ari gukorwa muri ADEPR hashingiwe ku busabe bw’abakristo ndetse agenda ashyirwa mu bikorwa mu bihe bitandukanye.

Kuva mu 2020, ADEPR yatangiye urugendo rw’impinduka. Ni nyuma y’ibibazo by’urudaca byashegeshe iri torero kugeza ubwo Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, bufashe icyemezo cyo gusimbuza abayobozi.

Kuva icyo gihe, ADEPR iyoborwa na Pasiteri Ndayizeye Isaïe. Akigera ku buyobozi yahawe inshingano zo gusubiza itorero ku murongo no gukemura ibibazo bishingiye ku miyoborere, gusesagura umutungo n’ibindi.

Mu 2021 manda y’inzibacyuho yari yashyizweho yarangiye hatorwa ubuyobozi bwahawe umukoro wo gukurikiza amategeko muri ADEPR.

Mu mpinduka ziteganywa gutangira gushyirwa mu bikorwa mu gihe cya vuba harimo gusengera abashumba b’abagore. Iki ni kimwe mu byifuzo n’ibibazo birenga 160 abayoboye ADEPR bagejejweho n’abakristo b’itorero ubwo bari bamaze gutorwa no guhabwa inshingano zo kuriyobora muri manda y’imyaka itandatu mu 2021.

Amakuru agera ku IYOBOKAMANA, ahamya ko binyuze mu buyobozi bwa ADEPR, harebwe icyo Bibiliya ivuga ku guha inshingano z’ubushumba abagore ndetse n’umuco w’igihugu, busanga nta kibazo kibirimo.

Umwe mu bakristo ba ADEPR utashatse ko izina rye ritangazwa yavuze ko babyakiriye neza, bagiye no kwihugura kuko kera abagore bafataga iya mbere mu bikorwa bitandukanye birimo gutegura no kwakira abashyitsi.

Ati “Nibiba bizaba ari byiza nanjye nzahera ko nihugure. Imana ishimwe ko ubuyobozi bwacu bwicaye bukakira icyifuzo cyacu. Kera n’imva ya Yesu abagore ni bo bahageze mbere ntibari bakwiye guhezwa… Turishimye cyane.”

Ubuyobozi bw’Itorero ADEPR rimaze imyaka 84 rikorera mu Rwanda, buvuga ko 70% by’abakristo barenga miliyoni eshatu ari igitsinagore, bityo ko kubaha inshingano zo kuba abashumba no kubemerera gukora imirimo itandukanye irimo gusezeranya abashaka kubaka ingo, kubatiza ndetse n’ibindi, bizagirira umumaro itorero.

Biteganyijwe ko ibyo guha abagore inshingano za gipasiteri bizatangira gushyirwa mu bikorwa vuba ndetse hagiye no gusesengurwa ibindi byifuzo abakristo batanze ngo hasuzumwe uko byashyirwa mu bikorwa bidatinze.

Ubusanzwe abagore bahabwa inshingano zisanzwe mu itorero aho umwanya wo hejuru wagarukiraga kuri mwarimu w’itorero.

ADEPR igiye kongera abapasiteri bayo mu gihe imibare y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, itangaje ko hejuru ya 75% amashuri menshi bize ari abanza. Muri bo, abarenga 1000 bari bafite inshingano zo kuyobora Abanyarwanda 300-400 buri munsi ariko ubushobozi bwabo buri hasi.

Umushumba w’Itorero ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, avuga ko 70% by’abakristo b’itorero ari abagore kandi badakwiye kwirengagizwa

8 Responses

  1. Muraho neza
    Gusa ibi nta Mana biri kdi ntabwo bishyingiye ku kuri Ku ijambo RY’IMANA,ahubwo nubwo gushaka gusohoza ibyo bararikiye nka bayobozi ba Adepr ningirwa bakiristo ba Adepr batangiye kubeshya ngo nabakiristo babisabye,gusa bazasome neza bibiliya bazasanga nta hantu na hamwe hemerera umugore kuba umwepisikopi,ariko kubera ibibuzuye hamwe no kurwanya Imana bihitiyemo ibibanezeza,
    GUSA Joel ubyumve niba unavugana nuwo mushumba wa Adepr rwose abakristo ba Adepr barababaye birenze,
    Ariko amenye ko nyiri umurimo awubereye maso.sawa

    1. Udashyigikira byaba biterwa n’imyumvire ye ariko itariyo! Kuko Umugore arashoboye Kandi na we agomba kugira uruhare mu gushyira mubikorwa inshingano itorero ryahawe zo kuyobora abantu inzira igana kuri Kirisitu. None se Kuba Umushumba w’Itorero bikomeye kurusha Indi myanya yose ifata ibyemezo Umugore arimo? Umwuka w’Imana icyo uzajya ubwira Abayobozi b’itorero gukora bajye bagikora gipfa kuba kidatandukanye N’Umuco Nyarwanda!

      1. Ibyo ntaho bihuriye rwose aha turi kuvuga icyo ijambo ry’Imana rivuga, ntago ari uko wowe ubyumva ntago ari uko bashoboye cg badashoboye

  2. Utashyigikira iki hitekerezo byaba biterwa n’imyumvire ye ariko itariyo! Kuko Umugore arashoboye Kandi na we agomba kugira uruhare mu gushyira mubikorwa inshingano itorero ryahawe zo kuyobora abantu inzira igana kuri Kirisitu. None se Kuba Umushumba w’Itorero bikomeye kurusha Indi myanya yose ifata ibyemezo Umugore arimo? Umwuka w’Imana icyo uzajya ubwira Abayobozi b’itorero gukora bajye bagikora gipfa kuba kidatandukanye N’Umuco Nyarwanda!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *