Niba warananiye Imana nayo izaguhuza n’umukobwa cyangwa umuhungu wayinaniye: Inama za Ezra Mpyisi ku rushako.

Taliki ya 27 Mutarama ku gicamunsi cyaho, niho inkuru y’incamugongo yamenyekanye ko Pastor Ezra Mpyisi yitabye Imana ku myaka 102 azize izabukuru. Uyu mukambwe akiriho yakundaga gutanga Inama n’impanuro zitandukanye ku ngingo zinyuranye, ahanini bigashingira ku inararibonye yari afite. Ubwo yari mu kiganiro kuri shene imwe ikorera kuri (youtube), yabajijwe impamvu abona ituma ingo ziki […]

Pasiteri Ezra Mpyisi yitabye Imana

Pasiteri Ezra Mpyisi yitabye Imana ku wa Gatandatu tariki 27 Mutarama, ku myaka 102 y’amavuko. Uyu mukambwe ubuzima bwe bwose yabumaze ari umubwirizabutumwa bwiza mu Itorero ry’Abadiventisti b’Umunsi wa Karindwi ari na byo byamuhesheje kuba mu Nama Nkuru y’Igihugu, yagiraga inama Umwami Mutara III Rudahigwa. Rudahigwa amaze gutanga, Mpyisi yakomeje kugira inama Umwami Kigeli V […]

Jado Sinza yatumiye Zolavo muri”Redemption Concert”.

Harun Laston wamamaye nka Zoravo uri mu baramyi bakomeye muri Tanzania, yatumiwe i Kigali mu gitaramo cyateguwe na mugenzi we Jado Sinza umaze kubaka izina mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Igitaramo ‘Redemption concert’ Jado Sinza yatumiyemo Zoravo, giteganyijwe kubera muri Camp Kigali ku wa 17 Werurwe 2024. Zoravo watumiwe na Jado Sinza ni […]

Antoine Cardinal Kambanda yasabye ubwubahane mu madini n’amatorero.

iyepisikopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, yasabye abakirisitu bo mu matorero n’amadini atandukanye kurangwa n’ubwubahane mu byo badahujemo imyemerere. Ibi yabitangaje ubwo kuri uyu wa 18 Mutarama 2023, hatangizwaga icyumweru cyo gusabira ubumwe bw’abemera kirisitu. Abemera Imana bose bahuriza ko iyo basenga ari imwe, gusa hari imigenzo n’imigirire abayoboke b’amadini bagenderaho irema itandukaniro bigatuma abadasengera […]

Abasenyeri b’Abanyafurika bamaganiye kure ibyo guha umugisha abaryamana bahuje igitsina.

Abagize Inama z’Abepiskopi Gatolika mu bihugu bitandukanye byo ku Mugabane wa Afurika, bamaganye icyemezo cy’Umushumba Mukuru w’iri dini, Papa Francis cyo guha umugisha abarimo abo mu muryango w’abaryamana bahuje igitsina. Mu Ukuboza umwaka ushize nibwo Ibiro bya Papa Francis byasohoye urwandiko rwitwa Fiducia Supplicans (Ukwizera kwambaza Imana) rurimo ko mu gihe umupadiri agiye gutanga umugisha, […]

Dosiye ya Nibishaka wiyita umuhanuzi yamaze kugezwa mu Bushinjacyaha

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwamaze koherereza Ubushinjacyaha dosiye iregwamo Nibishaka Théogène ubarizwa mu Itorero rya ADEPR wiyita umuhanuzi. Uyu mugabo yatawe muri yombi ku wa 28 Ukuboza 2023, akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gutangaza amakuru y’ibihuha agamije guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda. Ni ibyaha bikekwa ko yabikoreye ku muyoboro wa YouTube witwa Umusaraba TV […]

umuhanuzi TB Joshua yashinjwe gusambanya abayoboke be

Temitope Balogun Joshua (TB Joshua) wabaye umuhanuzi w’ikimenyabose ku mugabane wa Afurika, yashinjwe ibyaha birimo gusambanya abayoboke be no kubakorera iyicarubozo. Ni nyuma y’imyaka ibiri ishize TB Joshua apfuye, azize urupfu rutunguranye. BBC yatangaje ko imaze imyaka ibiri ikora ubucukumbuzi kuri uyu muhanuzi wakomokaga muri Nigeria, ikaba yarabonye ibimenyetso by’abayoboke b’itorero SCOAN (Synagogue Church Of […]

Vatican yasobanuye ko idashyigikiye ibikorwa by’abaryamana bahuje ibitsina

 Ibiro bya Kiliziya Gatolika bishinzwe amahame y’ukwemera, byasobanuye ko bidashyigikiye ibikorwa by’abaryamana bahuje ibitsina n’ubwo Papa Francis yasabye ko batazajya bahezwa mu gihe cyo gutanga umugisha. Tariki ya 18 Ukuboza 2023 ibi biro bizwi nka ‘Dicastery for the Doctrine of the Faith’ byasohoye amabwiriza mashya asaba abasaseridoti hirya no hino ku Isi guha umugisha bose, […]

Kuki bahora mu makimbirane ?: Sobanukirwa itandukaniro riri hagati y’abayisilamu b’aba Suni n’aba Shia.

Amateka agaragaza ko intambara zishingiye ku myemerere, arizo ntambara zimaze guhitana abantu benshi kuruta abishwe n’intambara z’isi uko ari ebyiri. Hakunze kumvikana amakimbirane mu bihugu byo mu burasirazuba bwo hagati, ashingiye ku idini ya Isilamu. Kenshi bivugwa ko ari ubushyamirane hagati y’abayisilamu b’aba suni n’abayisilamu b’aba shia. Ubundi idini ya isilamu yubakiye ku bintu bibiri; […]

Utwigishe kubara iminsi yacu, uburyo butuma dutunga imitima y’ubwenge

“Na none dore umwaka urashize kandi n’undi uratashye. Twongere twishime, tunezerwe, dushimire Imana Nyagasani ikidukomeje, tukaba tugejeje aya magingo.” Aya magambo y’indirimbo ya Orchestre Impala ni yo yari ku mutima wa buri wese wishimiye gusoza umwaka agihumeka umwuka w’abazima. “Utwigishe kubara iminsi yacu, uburyo butuma dutunga imitima y’ubwenge”.(Zaburi 90:12). Aya ni amagambo agararagara muri Bibiliya, […]