Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Pasiteri Ezra Mpyisi yitabye Imana

Pasiteri Ezra Mpyisi yitabye Imana ku wa Gatandatu tariki 27 Mutarama, ku myaka 102 y’amavuko.

Uyu mukambwe ubuzima bwe bwose yabumaze ari umubwirizabutumwa bwiza mu Itorero ry’Abadiventisti b’Umunsi wa Karindwi ari na byo byamuhesheje kuba mu Nama Nkuru y’Igihugu, yagiraga inama Umwami Mutara III Rudahigwa.

Rudahigwa amaze gutanga, Mpyisi yakomeje kugira inama Umwami Kigeli V Ndahindurwa wamusimbuye kugeza mu 1960, ubwo yahezwaga ishyanga n’Ababiligi, ku busabe bw’Ishyaka Parmehutu.

Mpyisi yaje kujya hanze nk’impunzi, arugarukamo mu 1997 rumaze imyaka itatu rubohowe. Nyuma yo kugaruka mu Rwanda yakunze kugaragara kenshi mu ibwirizabutumwa n’ibikorwa biteza imbere umuco nyarwanda, nk’aho ari umwe mu bashinze Inteko Izirikana igizwe n’abageze mu zabukuru baharanira ko umuco n’amateka by’u Rwanda bitasibangana

Inkuru irambuye ni mukanya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *