Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Dosiye ya Nibishaka wiyita umuhanuzi yamaze kugezwa mu Bushinjacyaha

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwamaze koherereza Ubushinjacyaha dosiye iregwamo Nibishaka Théogène ubarizwa mu Itorero rya ADEPR wiyita umuhanuzi.

Uyu mugabo yatawe muri yombi ku wa 28 Ukuboza 2023, akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gutangaza amakuru y’ibihuha agamije guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.

Ni ibyaha bikekwa ko yabikoreye ku muyoboro wa YouTube witwa Umusaraba TV mu bihe bitandukanye mu 2023 aho yagiye atangaza amakuru y’ibihuha agamije guteza imidugararo cyangwa imvururu muri rubanda.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko dosiye ya Nibishaka yamaze koherezwa mu Bushinjacyaha.

Yoherejwe mu Bushinjacyaha ku wa 3 Mutarama 2023.

Ubusanzwe iyo Ubugenzacyaha bumaze gukora iperereza bugasanga ibigize icyaha muri dosiye byuzuye, buyohereza mu Bushinjacyaha nabwo bukayigaho mbere yo gufata icyemezo cyo kuyiregera urukiko.

Kuri ubu iyo Iperereza ry’Ibanze rikorwa na RIB rigaragaje ko dosiye ituzuye, ihita ishyingurwa bitabaye ngombwa ko yoherezwa mu Bushinjacyaha.

Ubushinjacyaha nabwo buba bufite icyumweru cyo kwiga kuri dosiye no kuyitunganya kugira ngo ibe yaregerwa urukiko cyangwa yashyingurwa.

Icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga, gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 3 Frw.

Icyaha cyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, cyo gihanishwa igifungo kuva ku myaka 10 ariko kitarenze imyaka 15.

Dosiye ya Nibishaka yamaze kugezwa mu Bushinjacyaha