Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Abasenyeri b’Abanyafurika bamaganiye kure ibyo guha umugisha abaryamana bahuje igitsina.

Abagize Inama z’Abepiskopi Gatolika mu bihugu bitandukanye byo ku Mugabane wa Afurika, bamaganye icyemezo cy’Umushumba Mukuru w’iri dini, Papa Francis cyo guha umugisha abarimo abo mu muryango w’abaryamana bahuje igitsina.

Mu Ukuboza umwaka ushize nibwo Ibiro bya Papa Francis byasohoye urwandiko rwitwa Fiducia Supplicans (Ukwizera kwambaza Imana) rurimo ko mu gihe umupadiri agiye gutanga umugisha, aba adakwiye gukora ubusesenguzi ku mubano ushingiye ku bitsina kuko abantu “bose baba bashaka urukundo n’impuhwe z’Imana”, bityo baba badakwiye guhezwa.

Papa Francis yahamije ko abantu bahuriye mu miryango idasanzwe nk’iy’abaryamana bahuje ibitsina baba bari mu byaha ariko ko badakwiye gukumirwa ku rukundo n’impuhwe z’Imana.

Ku mugabane wa Afurika umubare w’abasenyeri bamagana iki cyemezo umaze kuba munini cyane cyane muri Cameroun na Nigeria.

Kuri uyu wa Kane tariki 11 Mutarama, abagize Inama z’Abepiskopi Gatolika ubwo bahuriraga i Accra muri Ghana, bamaganye bivuye inyuma ibyo gushyira mu bikorwa itangwa ry’uwo mugisha.

Itangazo bashyize hanze rigira riti “Nta mugisha ku babana bahuje igitsina muri Kiliziya zo muri Afurika. Mu rwego rwacu, ibyo byatera urujijo ndetse kwaba ari ukuvuguruza ishusho y’umuco wa sosiyete zo muri Afurika.”

Ibitekerezo by’aba basenyeri biri mu nyandiko y’amapaji ane, yashyizweho umukono na Perezida wabo, cardinal Ambongo, Arkiyepiskopi wa Kinshasa.

Bagaragaje ko imigisha yemejwe idashobora gutangirwa ku mugabane wa Afurika kuko byaba ari ukuyoboka ibikorwa by’urukozasoni kandi ko imvugo yakoreshejwe na Vatican igoye kuyumva by’umwihariko kuri rubanda.

Mu mwanzuro wabo bavuga ko amahame ashingiye ku ishingirwa n’umuryango bayakomeyeho.

Bakomeza bagaragaza ko Papa Francis yahamagariye ibihugu gufata umwanya wo gusesengura neza ibikubiye muri iyo nyandiko, asaba ko ababishobora bazatanga uwo mugisha ariko ko atigeze abigira itegeko.

Abatemera umwanzuro wa Vatican bariyongereye mu bihugu bya Malawi, Nigéria, Zambie no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ku Mugabane wa Afurika ubutinganyi burabujijwe mu bihugu bigera kuri 30 ndetse nko muri Nigeria, Uganda, Mauritanie, iyi migirire ihanwa mu buryo bukomeye.

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *