Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Niba warananiye Imana nayo izaguhuza n’umukobwa cyangwa umuhungu wayinaniye: Inama za Ezra Mpyisi ku rushako.

Taliki ya 27 Mutarama ku gicamunsi cyaho, niho inkuru y’incamugongo yamenyekanye ko Pastor Ezra Mpyisi yitabye Imana ku myaka 102 azize izabukuru.

Uyu mukambwe akiriho yakundaga gutanga Inama n’impanuro zitandukanye ku ngingo zinyuranye, ahanini bigashingira ku inararibonye yari afite.

Ubwo yari mu kiganiro kuri shene imwe ikorera kuri (youtube), yabajijwe impamvu abona ituma ingo ziki gihe zisenyuka ku bwinshi, agaragaza ko ari uko abantu basigaye bashaka guhabwa icyo nabo badatanga.

Pasiteri Mpyisi yakomeje agaragaza ko zimwe mu mpamvu ingo zisenyuka ari uko abantu batimenya ahubwo bagashishikarira gushaka ibyiza nyamara na bo batari intungane.

Yagize ati “Ukavuga ngo urashaka umukobwa utararyamana n’abagabo kandi abagore n’abakobwa warabamaze. Banza wimenye ukire. Ugasanga uri umukobwa ushaka umuhungu mwiza kandi ucyurwa n’abagabo bandi. Uko wananiye Imana ni ko nawe uzabona umukobwa wayinaniye”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *