Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

umuhanuzi TB Joshua yashinjwe gusambanya abayoboke be

Temitope Balogun Joshua (TB Joshua) wabaye umuhanuzi w’ikimenyabose ku mugabane wa Afurika, yashinjwe ibyaha birimo gusambanya abayoboke be no kubakorera iyicarubozo.

Ni nyuma y’imyaka ibiri ishize TB Joshua apfuye, azize urupfu rutunguranye.

BBC yatangaje ko imaze imyaka ibiri ikora ubucukumbuzi kuri uyu muhanuzi wakomokaga muri Nigeria, ikaba yarabonye ibimenyetso by’abayoboke b’itorero SCOAN (Synagogue Church Of All Nations) yakoreye ibi byaha.

Ubu bucukumbuzi buri gusohoka mu byiciro, bwumvikanamo abatangabuhamya bashinja TB Joshua kubakubita insinga no kubazirika iminyururu.

Abagore bavuga ko bamaze imyaka myinshi basambanywa n’uyu muhanuzi, ndetse hari n’abahamya ko bakuyemo inda batewe, kandi ngo yahimbaga ubuhamya bw’abo “yabeshyaga” ko yakoreye ibitangaza.

Harimo umugore ukomoka mu Bwongereza wari intumwa ya TB Joshua. Yasobanuye ko mu 2002 yavuye muri Kaminuza ya Brighton, ahabwa akazi n’uyu muhanuzi, ariko nyuma amara imyaka ibiri amusambanya, kugeza ubwo yahungabanye, agerageza kwiyahura kenshi.

Uyu mugore yavuze ko yibwiraga ko kwa TB Joshua hari nko mu ijuru, ariko ko ibyo yahaboneye byatumye abona ko ari ikuzimu. Ati “Twese twatekerezaga ko twari mu ijuru ariko twari ikuzimu kandi ikuzimu habereye ibintu biteye ubwoba.”

Undi wo muri Namibia yatangarije umunyamakuru ko uyu muhanuzi yatangiye kumusambanya ubwo yari afite imyaka 17 y’amavuko, kandi ko yakuyemo inda yamuteye inshuro eshanu. Ati “Ubuvuzi bwakozwe, bwashoboraga kutwica.”

Iki kinyamakuru kiravuga ko cyaganiriye n’abantu 25 babaye intumwa za TB Joshua barimo Abongereza, abakomoka muri Nigeria, Abanyamerika, Abanyafurika y’Epfo, Ghana, Namibia n’Abadage, bose bahamya ko uyu muhanuzi yakoze ibi byaha.

TB Joshua yapfuye muri Kamena 2021. Itorero SCOAN rye risigaye rigenzurwa n’umugore we, ntacyo ryavuze kuri ibi birego.

TB Joshua yashinjwe gusambanya no gukorera iyicarubozo abayoboke