Ibyo yampanuriye ni ubusa, ashobora no kuba anywa ibisindisha- Mama Sava yasubije Prophet Akim
Munyana Analisa uzwi nka Mama Sava muri Filimi y’Uruhererekane ya Papa Sava, yavuze ko Prophet Akim wamuhanuriye kurongorwa na Niyitegeka Gratien uzwi nka Papa Sava, ibyo yavuze ari ubusa, yongeraho ko ashobora no kuba anywa ibisindisha. Mama Sava yahanuriwe n’Umuhanuzi Akim Mbarushimana ko azarongorwa na Niyitegeka Gratien usanzwe ari umuyobozi we muri Filime ‘Papa Sava’. […]
Impinduka mu gitaramo cya Israel Mbonyi i Bruxelles
Umuhanzi Israel Mbonyicyambu uzwi nka Mbonyi yabwiye abakunzi be bo mu Bubiligi ko ahagombaga kubera igitaramo cye hahindutse bitewe n’uko hari hato, abasaba kwitegura kuzataramira ahantu hagutse hazabafasha gutarama bisanzuye. Israel Mbonyi uri mu bahanzi bafite igikundiro mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda no hanze, yatumiwe na Sosiyete ya ‘Tema Production’ izwiho […]
Kirehe: Prophet Akimu n’abakirisitu be bafashije abo mu Nkambi ya Mahama gusubirana ibyiringiro by’ubuzima (Amafoto)
Itorero rya Blessing Miracle Church i Kanombe riyobowe n’umukozi w’Imana Prophet Mbarushimana Akim ryafashije abo mu nkambi ya Mahama kurushaho kugira ibyiringiro by’ubuzima aho babafashije babaha ibiribwa,ibikoresho by’isuku ndetse n’imyambaro. Iki gikorwa cy’ubugiraneza cyabaye ku munsi w’ejo taliki ya 20 Mata 2024 kibera mu karere ka Kirehe mu nkambi ya Mahama. Prophet Mbarushima Akim mu […]
Jya kubibwira inka Nyabugogo mwene da-Israel Mbonyi yateranye amagambo n’umukurikira kuri x
Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Israel Mbonyi, yateranye amagambo n’umukurikira ku rubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter, nyuma y’ubutumwa yari amaze kuhashyira, buburira abantu ku bigendanye no guhugura abantu ku bigendanye n’imirire ituma bagira ibiro byinshi. Mu butumwa Umuhanzi Israel Mbonyi yashyize ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko umuntu wagize uruhare mu kongera inyuguti […]
I Kigali hateguwe igikorwa cyo kuganira ku ngaruka za Jenoside mu miryango
Inzobere mu Mibanire y’Abashakanye n’iy’Abantu, Pasiteri Hubert Sugira Hategekimana, yateguye umugoroba wo kuganira ku ngaruka zigera mu miryango ziturutse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, binyuze mu gikorwa ngarukakwezi yise “Kigali Family Night”. Kigali Family Night ni igikorwa kiba buri kwezi, aho abantu batandukanye bahura bagasabana, bagasangira ariko baganira ku bintu bitandukanye bireba umuryango, aho […]
Mama Sava wari warambitswe impeta, yahanuriwe undi mugabo
Munyana Analisa wamamaye nka Mama Sava muri filime z’uruhererekane, yahanuriwe n’Umuhanuzi Akim Mbarushimana ko azarongorwa na Niyitegeka Gratien usanzwe ari umuyobozi we muri Filime ‘Papa Sava’. Prophet Mbarushimana Akim wahanuriye Mama Sava ko azashyingiranwa na Niyitegeka Gratien basanzwe bakinana muri ‘Papa Sava’, afite Itorero Blessing Miracle Church rikorera i Kanombe. Uyu mugabo ni umwe mu […]
ADEPR igiye gutangira kwimika abagore ku nshingano z’ubupasiteri
Itorero ADEPR ryemeje ko rigiye gutangira gusengera abagore no kubimika bagahabwa inshingano zo kuba abapasiteri kugira ngo na bo batange umusanzu wagutse mu ivugababutumwa. Izi mpinduka ziri mu zikubiye mu mavugurura ari gukorwa muri ADEPR hashingiwe ku busabe bw’abakristo ndetse agenda ashyirwa mu bikorwa mu bihe bitandukanye. Kuva mu 2020, ADEPR yatangiye urugendo rw’impinduka. Ni […]
Amatariki y’Igiterane ‘Africa Haguruka’ ku nshuro ya 25 yamenyekanye
Umushumba Mukuru w’Itorero Zion Temple Celebration Center ku Isi, Intumwa Dr Paul Gitwaza, yatangaje amatariki y’igiterane cy’ububyutse cyiswe ‘Africa Haguruka’ kigiye kuba ku nshuro ya 25, atangaza iby’ingenzi bizasengerwamo. Mu butumwa Intumwa Dr Paul Gitwaza yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko Igiterane ‘Africa Haguruka’ kizatangira tariki 4 gisozwe ku wa 11 Kanama 2024. Abazacyitabira […]
Burundi: Ubwinshi bw’ababurirwa irengero bwatumye Kiliziya Gatolika ibatabariza
Inama y’Abepisikopi Gatolika y’u Burundi, CECAB, yatabarije ababurirwa irengero ndetse n’abicwa bazira ko bafite ibitekerezo bya politiki bitandukanye n’iby’abo mu ishyaka riri ku butegetsi. Mu butumwa bwo kuri uyu wa 15 Mata 2024, CECAB yagize iti “Abantu bicwa nabi mu gihugu cyacu cyangwa bagashimutwa, bakaburirwa irengero kubera impamvu za politiki cyangwa izindi nyungu baraduhangayikishije. Dufashe […]
Urubyiruko rwa ADEPR Taba rwasuye urwibutso rwa Jenocide rwa Murambi ruhakura intego yo kurushaho kunga ubumwe
Urubyiruko rusengera muri ADEPR, ku itorero rya Taba mu rurembo rwa Huye rusaga 70, rwakoreye urugendo shuri ku rwibutso rwa Jenocide yakorewe abatutsi rwa Murambi ruherereye mu Karere ka Nyamagabe mu rwego rwo kurushaho gusobanukirwa amateka yaranze igihugu cy’u Rwanda. Ubwo uru rubyiruko rwashyikaga ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Murambi, bakiranywe ikaze dore […]