Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Amatariki y’Igiterane ‘Africa Haguruka’ ku nshuro ya 25 yamenyekanye

Umushumba Mukuru w’Itorero Zion Temple Celebration Center ku Isi, Intumwa Dr Paul Gitwaza, yatangaje amatariki y’igiterane cy’ububyutse cyiswe ‘Africa Haguruka’ kigiye kuba ku nshuro ya 25, atangaza iby’ingenzi bizasengerwamo.

Mu butumwa Intumwa Dr Paul Gitwaza yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko Igiterane ‘Africa Haguruka’ kizatangira tariki 4 gisozwe ku wa 11 Kanama 2024. Abazacyitabira bazaba basengera Umugabane wa Afurika ndetse n’ibibazo biwugarije.

Yagize ati “Kuva ku ya 4 kugeza ku ya 11 Kanama, muzihuze natwe mu cyumweru kidasanzwe cyo kwizera, gutera intambwe mu kumenya Imana, no guhindurirwamo mu giterane Africa Haguruka 2024!”

Dr Paul Gitwaza yakomeje avuga ko igihe kigeze ko Umugabane wa Afurika n’abawutuye bakwiye gusengera impinduka zo mu buryo bwinshi bayishakira ejo hazaza heza. Ati “Ni igihe cyo kuzamura ibibazo dufite, gukuraho inzitizi ndetse no kubaka ejo hazaza heza dufatanyije.”

Igiterane Africa Haguruka kigiye kuba ku nshuro ya 25, gisanzwe kiberamo ibindi bikorwa birimo amahugurwa ku misozi irindwi irimo Umurimo w’Ivugabutumwa, Ubuyobozi, Umuryango, Uburezi, Itangazamakuru n’Imyidagaduro. Aya mahugurwa atangwa n’abakozi b’Imana batandukanye basanzwe babifite ubumenyi muri iyo misozi.

Ayo mahugurwa aba mbere ya saa Sita ndetse akabera mu Itorero Zion Temple Celebration Center Ngoma mu Gatenga mu gihe nyuma ya saa Sita haba ibiterane by’ububyutse, ku Musozi wa Giheka wahawe izina ‘Hermon’ n’Intumwa Dr Gitwaza.

Kuva igiterane Africa Haguruka cyatangira mu 2000, Itorero Zion Temple rivuga ko abantu benshi bakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza biyongereye, bityo ko bizafasha Umugabane wa Afurika kuzamuka yaba mu myumvire ndetse no mu buryo bwo mu mwuka, bityo bikazahindura umugabane batuyeho.

Umushumba Mukuru w’Itorero Zion Temple ku Isi, Intumwa Dr Paul Gitwaza, yatumiye abantu mu giterane cy’Ububyutse Africa Haguruka

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *