Uzitabira wese azatahana Impano-Umuramyi Christophe wakuriye mu biganza bya Appolinaire yateguye igitaramo.
Umuramyi Christophe Ndayishimiye ukorera umurimo w’Imana mu Rwanda akaba yaravukiye mu Burundi, yateguye igitaramo “Aca Inzira Live Concert” giteganyijwe kuri uyu wa 18 Gashyantare 2024 akazatanga impano kuri buri wese uzitabira iki gitaramo. Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye kuri Free Home Hotel, Umuramyi Christophe ari kumwe n’abo bateguranye igitaramo ndetse n’abandi bahanzi bazafatanya barimo Prosper Nkomezi, […]
Pasiteri Mpyisi yashyinguwe, hatangizwa umushinga wamwitiriwe uzajya utanga Bibiliya.
Pasiteri Ezra Mpyisi uheruka kwitaba Imana yashyinguwe, umuryango we utangiza umushinga wo kuzatanga Bibiliya wiswe “Pastor Mpyisi Bible Foundation” uzafasha muri gahunda yari yaratangije mbere y’uko y’itaba Imana. Ubwo yasezerwagaho mu rugo, bamwe mu babanye nawe, bagaragaje amarangamutima menshi bitandukanye n’iminsi yari ishize hizihizwa ubuzima bwe. Umuhango wo kumusezera witabiriwe n’abantu benshi b’ingeri zitandukanye barimo […]
Shene ya YouTube ya TB Joshua yamaze gusibwa.
Urubuga rwa YouTube rwamaze gusiba shene yakoreshwaga n’urusengero rwa Temitope Balogun Joshua (TB Joshua), kubera ko hagiye hashyirwaho amashusho arimo ihohoterwa no gukwirakwiza imvuga zibiba urwango. Iyi shene yitwaga ‘Emmanuel Tv’ yashyirwagaho ibitangaza byabaga byabereye mu rusengero rwa SCOAN (Synagogue Church Of All Nations), rwatangijwe na TB Joshua wamamaye nk’umuhanuzi ukomeye muri Afurika. Iyi shene […]
Apostle Gitwaza mu babajwe n’urupfu rwa Pastor MPYISI.
Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 27 Mutarama 2024, hamenyekanye inkuru y’akababaro y’urupfu rw’umukambwe Pastor Ezra Mpyisi. Abantu bo mungeri zitandukanye bakomeje kugaragaza akababaro batewe n’urupfu rwe, muri bo harimo Apostle Dr Paul Gitwaza wagaragaje uko yababajwe n’uru rupfu. Abinyujije kuri Instagram Apostle Dr Paul Gitwaza yagize ati” Njye n’umuryango wanjye, hamwe na AWM/ZTCC dutewe […]
Amwe mu magambo Ezra Mpyisi yavuze atazibagirana.
Pasiteri Ezra Mpyisi iyo yavugaga, byabaga bigoranye guhisha imbavu ndetse amagambo ye yakunze guhererekanywa cyane n’abakoresha imbuga nkoranyambaga. Inshuro nyinshi yumvikanye abwiriza ahantu hatandukanye ariko abenshi bakitsa ku magambo akoresha abwiriza n’uko abantu bayakira. Mu magambo ye avuga ko mu myaka 60 yabwirizaga insengero zikuzura amafaranga bakayazana, agahabwa intebe ariko kubera ko asigaye avuga ukuri […]
Korali Bethel yasendereje Ibyishimo abitabiriye Igitaramo yakoze_AMAFOTO.
Korali Bethel yo mu karere ka Rusizi muri ADEPR Ururembo rwa Gihundwe yaraye inyuze bikomeye abitabiriye Igitaramo iyi Korali yakoze.Iki gitaramo cy’Ivugabutumwa cyabaye kuri icyi cyumweru taliki 21/01/2024 kibera kurusengero rwa ADEPR KAMEMBE. Ukinjira murusengero wasanganirwaga n’Ubwiza budasanzwe ku ruhimbi ku buryo ubona ko abateguye iki gitaramo bakoresheje Abahanga mu bijyanye no kurimbisha ahantu. Nkuko […]
Rehema Antoinette yatangaje ijambo ry’ Ihumure mu ndirimbo yise”Ibinezaneza” Videwo.
Umuramyi Antoinette Rehema utuye mu gihugu cya Canada yinjije abantu mu mwaka w’ibinezaneza mu ndirimbo “Ibinezaneza” . Indirimbo “Ibinezaneza” itangirana n’amagambo y’amashimwe yo gushima Imana kubw’Imirimo yakoze, igasoza ishishikariza abantu kuza kuri Yesu ngo barebe imirimo akora. Hari aho Rehema aririmba ngo “Nawe ngwino urebe Uwiteka aracyakora”. Antoinette Rehema abajijwe inkomoko y’iyi ndirimbo yavuze ko […]
Bishop Dr.Rugagi yasabye abakristo kutigira abacamanza b’abandi asabira u Rwanda ibikomeye._Videwo
Umushumba Mukuru w’Amatorero y’Abacunguwe [Redeemed Gospel Church], Bishop Dr. Rugagi Innocent, yasabye abizera Yesu Kristo bose ko bakwiriye gukomeza icyo bafite ngo batacyamburwa n’ibihe bigoye dusohoyemo kandi ko bakwiriye kwirinda kuba abacamanza b’abandi asabira u Rwanda gukomeza kugira amahoro, ubumwe n’iterambere. Ubwo yagaraniraga n’umuyoboro wacu wa YouTube witwa Iyobokamana TV, Bishop Dr Rugagi Innocent yahaye […]
Rusizi: Korali Bethel yateguye Igitaramo gikomeye izafatiramo amashusho y’Indirimbo.
Korali Bethel yo mu karere ka Rusizi muri ADEPR Ururembo rwa Gihundwe Kuri ADEPR KAMEMBE, yateguye Igitaramo cy’ivugabutumwa izafatiramo amashusho y’indirimbo. Iki gitaramo kizaba Ku cyumweru taliki 21/01/2024 kibere ku rusengero rwa ADEPR Kamembe mu Karere Ka Rusizi. Gitangire Ku isaha ya Saa munani kugera saa Moya. Indirimbo zizakorerwa muri iki gitaramo mu buryo bugezweho buzwi nka […]
Indirimbo ya Meddy na Adrien Misigaro yasohotse_Video
Umuhanzi Ngabo Medard uzwi nka Meddy ubu ubarizwa mu gihugu cya Amerika yashyize hanze indirimbo yise ‘Niyo ndirimbo’ yafatanyije na Adrien Misigaro. Meddy uherutse gusezerera indirimbo z’isi (Secular Music) akiyegurira Imana, ashyize hanze iyi ndirimbo nyuma y’umwaka 1 asohoye iyo yise Grateful. Zose yazikoreye ku mugabane wa Amerika. Iyi ndirimbo “Niyo ndirimbo” yumvikanamo amagambo yo […]