Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Apostle Gitwaza mu babajwe n’urupfu rwa Pastor MPYISI.

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 27 Mutarama 2024, hamenyekanye inkuru y’akababaro y’urupfu rw’umukambwe Pastor Ezra Mpyisi.

Abantu bo mungeri zitandukanye bakomeje kugaragaza akababaro batewe n’urupfu rwe, muri bo harimo Apostle Dr Paul Gitwaza wagaragaje uko yababajwe n’uru rupfu.

Abinyujije kuri Instagram Apostle Dr Paul Gitwaza yagize ati”

Njye n’umuryango wanjye, hamwe na AWM/ZTCC dutewe umubabaro n’urupfu rw’umukozi w’lmana wari ikitegererezo kuri benshi kandi wari wuzuye inararibonye Pastor Ezra Mpyisi.


»Kuko Dawidi amaze gukora ibyo Imana yashatse mu gihe cye arasinzira, ashyirwa kuri ba sekuruza arabora,« Ibyakozwe n’lntumwa 13:36″

Yakomeje ati “Ruhukira mu Mwami, imirimo myiza yawe iguherekeze. Mushumba ruhukira mu mahoro, umaze gukora ibyo Imana yashatse mu gihe k’imyaka 100 irenga ntiwahwemye kuvuga Kristo no mu busaza bwawe, ushaje ukivuga gukomera kw’lmana.

Twihanganishije umuryango mugari wa nyakwigendera, abana n’incuti n’itorero muri ibi bihe bigoye kandi bikomeye muri kunyuramo. Turabasengera kugirango Imana ibahumurize.”

Pastor Ezra MPYISI ntiyahwemye gukundisha Abantu ubwami bw’Imana.
Apostle Dr Paul Gitwaza yababajwe n’urupfu rwa Pastor Ezra Mpyisi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *