Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Rusizi: Korali Bethel yateguye Igitaramo gikomeye izafatiramo amashusho y’Indirimbo.

Korali Bethel yo mu  karere ka Rusizi muri ADEPR Ururembo rwa Gihundwe Kuri ADEPR KAMEMBE, yateguye Igitaramo cy’ivugabutumwa izafatiramo amashusho y’indirimbo.

Iki gitaramo kizaba Ku cyumweru taliki 21/01/2024 kibere ku rusengero rwa ADEPR Kamembe mu Karere Ka Rusizi. Gitangire Ku isaha ya Saa munani kugera saa Moya.


Indirimbo zizakorerwa muri iki gitaramo mu buryo bugezweho buzwi nka Live recording, nizo zizaba zigize Album ya 3 y’iyi Korali.

Tuganira n’umuyobozi w’iyi Korali Bwana SIBONSHUTI Martin, yatubwiye ko imyiteguro y’igitaramo bayigeze kure ndetse asaba abantu kuzitabira ari benshi kugira ngo basangire Ijambo ry’Imana.


Yagize ati “Uretse gukora Indirimbo ariko na none ni igiterane Cy’Ububyutse, Kuko tuzafatanya n’abantu bose twatumiye kuramya Imana no kuyihimbaza. Rero turasaba abantu kuzitabira no gukomeza kutuba hafi banadusengera”.

Muri iki gitaramo Evangeliste Vedaste niwe uzaba Ari Umwigisha w’ijambo ry’Imana.

Uretse iki gitaramo Korali Bethel isanzwe ikora ibiterane ngarukamwaka bisiga abenshi bakiriye Yesu nk’umwami n’Umukiza wabo abandi bahembutse. Muri ibyo twavugamo nka Bethel week (Icyumweru gikorwamo ibikorwa by’ubugiraneza kigasozwa n’igiterane gikomeye.) Hamwe n’ibindi biterane bibera muri Gare y’akarere ka Rusizi biba bigamije Kuzana abizera bashya kuri Kristo.

Korali Bethel ni imwe mu makorali afite abakunzi benshi mu ntara y’Uburengerazuba no mu Rwanda muri rusange dore ko uretse Ubuhanga bwumvikana mu ndirimbo zayo, wumvamo n’amagambo y’ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.

Korali Bethel yakunzwe mu ndirimbo nyinshi zirimo ‘Niba mwarasogongeye’ ‘Wabaye intwari Yesu’ na ‘Niwamamare’ n’izindi.

Mu kwezi kwa kabiri k’uyu mwaka Korali Bethel izakorera Urugendo rw’ivugabutumwa mu mujyi wa Kigali muri ADEPR Gatenga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *