Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Indirimbo ya Meddy na Adrien Misigaro yasohotse_Video

Umuhanzi Ngabo Medard uzwi nka Meddy ubu ubarizwa mu gihugu cya Amerika yashyize hanze indirimbo yise ‘Niyo ndirimbo’ yafatanyije na Adrien Misigaro.

Meddy uherutse gusezerera indirimbo z’isi (Secular Music) akiyegurira Imana, ashyize hanze iyi ndirimbo nyuma y’umwaka 1 asohoye iyo yise Grateful. Zose yazikoreye ku mugabane wa Amerika.

Iyi ndirimbo “Niyo ndirimbo” yumvikanamo amagambo yo gushima Imana itanga imbabazi ku buntu ndetse ikacyira buri wese uko ari.

Hari aho Meddy aririmba ngo ” Uko wansanze uko niko wankunze, ubu numva nisanze uri mwiza Yesu we.”

Iyi ndirimbo iri kurebwa kumuvuduko wo hejuru dore ko mu Isaha imwe imaze ku muyoboro wa YouTube wa Meddy imaze kurebwa n’abarenga Ibihumbi bitanu.

Amashusho y’iyi ndirimbo yakozwe na Cedric naho mu buryo bw’amajwi ikorwa na Yannick.

Reba indirimbo “Niyo ndirimbo” ya Meddy na Adrien Misigaro.

Iyi ndirimbo ifite amashusho aryoheye ijisho,

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *