Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Korali Bethel yasendereje Ibyishimo abitabiriye Igitaramo yakoze_AMAFOTO.

Korali Bethel yo mu  karere ka Rusizi muri ADEPR Ururembo rwa Gihundwe yaraye inyuze bikomeye abitabiriye Igitaramo iyi Korali yakoze.
Iki gitaramo cy’Ivugabutumwa cyabaye kuri icyi cyumweru taliki 21/01/2024 kibera kurusengero rwa ADEPR KAMEMBE.

Ukinjira murusengero wasanganirwaga n’Ubwiza budasanzwe ku ruhimbi ku buryo ubona ko abateguye iki gitaramo bakoresheje Abahanga mu bijyanye no kurimbisha ahantu.

Nkuko byari byatangajwe ko iki gitaramo kizatangira Ku isaha ya Saa munani z’amanywa, izi Saha zageze urusengero rwamaze kuzura kuburyo kubona aho wicara byari ikibazo.
Ku isaha ya saa cyenda nibwo MC Karasira Stiven yashyize umurishyo wa mbere Ku gitaramo.
MC yabanje gushimira no guha ikaze abitabiriye iki gitaramo bose maze yakira Itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana ryafatanyije na Evangelist Mukatete Joselyne umenyerewe muri Korali Holy Nation.


Nyuma y’uyu mwanya Igitaramo cyahise cyanzika maze kuruhimbi hakirwa Korali Baraka yo kuri ADEPR Kamembe iririmba indirimbo zahembuye imitima ya benshi.


Nyuma ya Korali Baraka MC yakiriye Korali Bethel Ku ruhimbi maze yinjira mu buryo budasanzwe, abacuranzi babanje kugera Ku byuma maze Abaririmbyi ba Korali Bethel binjira bakimbagira mu njyana nziza.


Korali Bethel yahise itangira kuririmba hanafatwa amashusho y’indirimbo (Live recording). Iririmba indirimbo zakunzwe n’abitabiriye iki gitaramo zirimo: Inkuru y’Agakiza, Imana Twizeye, Ndakomeje,.

Icyiciro cya mbere cy’igitaramo cyarangiye Korali Bethel isendereje ibyishimo kubitabiriye Igitaramo Bose.
Hakurikiyeho umwanya wo kwakira abashyitsi batandukanye barimo Abashumba n’inshuti za Korali Bethel by’umwihariko hakiriwe abaturutse mu ma Korali y’inshuti za Bethel arimo: Korali Siloam, Korali Shalom, Korali Holy Nation zose zo muri Kigali, harimo Kandi Korali Itabaza ya Muhanga, Korali Siloam ya Nyamasheke, na Korali Bethanie ya ADEPR Gihundwe n’izindi nyinshi zaje gushyigikira Korali Bethel.

Korali Bethel yagarutse kuruhimbi ikomeza Guhimbaza Imana mu ndirimbo zirimo: Hallelujah, Nuko bene Data.


Hakurikiyeho Umwanya w’ijambo ry’Imana ryigishijwe na Evangelist Vedaste. Yigishije abantu Agaciro n’umumaro w’Indahiro y’Imana.


Korali Bethel yagarutse ku ruhimbi mu gice cya nyuma cy’igitaramo, iririmba indirimbo zazamuye akanyamuneza mu bantu zirimo: Nzaririmba Uwiteka, Turarinzwe na Niwamamare yasize akadomo Ku gitaramo.


Asoza Igitaramo Bwana SIBONSHUTI Martin umuyobozi wa Korali Bethel, yashimye abantu bose babashyigikiye,babasengeye n’abitabiriye Igitaramo.


Mu Kiganiro gito cyuzuyemo amashimwe twagiranye, yatubwiye ko nka Korali Bethel bishimiye cyane Imirimo ikomeye Imana yabakoresheje ndetse avuga ko indirimbo zafatiwe muri iki gitaramo zizatangira gusohoka vuba kugira ngo zamamaze ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ku Isi yose.

Iki gitaramo kitabiriwe n’abingeri zose cyarangiye Ku isaha ya Saa mbiri ubona ko abantu bakinyotewe no gukomeza kumva ubutumwa bwiza buri mu ndirimbo.

Mu mafoto ihere ijisho uko Igitaramo cyagenze:

Abantu bitabiriye Igitaramo Ku bwinshi.
Ubwiza bwaho Korali Bethel yakoreye Igitaramo.
MC Karasira Stiven asanzwe Ari umunyamakuru kuri Radio Umucyo.
Umwanya wo kuramya no Guhimbaza Imana
Evangelist MUKATETE Joselyne ayobora indirimbo yo mu Gitabo.
Korali Baraka yaririmbye indirimbo zahembuye Abantu.
Abantu bitabiriye batahanye akanyamuneza kubera ibihe byiza bagiriye muri iki gitaramo.
Abacuranzi ba Korali Bethel bamaze kugera Ku ruhimbi.
Korali Bethel yaserutse mu bwiza budasanzwe.
Abantu bavuye Imihanda yose bari gushyigikira Korali Bethel.
Hari abafashijwe babyinira Imana mu mbyino Gakondo.
Pastor RUGOMOKA Theophile
Umushumba wa ADEPR KAMEMBE
Joselyne MUKATETE afatanya na Korali Bethel mu ndirimbo.
Umuyobozi wa Korali Bethel yashimye ababafashije mugutegura iki Gitaramo.
Abahagarariye Amakorali anyuranye bari yaje gushyigikira Korali Bethel.

AMAFOTO: Nziyavuze Israel.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *