Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Uzitabira wese azatahana Impano-Umuramyi Christophe wakuriye mu biganza bya Appolinaire yateguye igitaramo.

Umuramyi Christophe Ndayishimiye ukorera umurimo w’Imana mu Rwanda akaba yaravukiye mu Burundi, yateguye igitaramo “Aca Inzira Live Concert” giteganyijwe kuri uyu wa 18 Gashyantare 2024 akazatanga impano kuri buri wese uzitabira iki gitaramo.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye kuri Free Home Hotel, Umuramyi Christophe ari kumwe n’abo bateguranye igitaramo ndetse n’abandi bahanzi bazafatanya barimo Prosper Nkomezi, ndetse na Irimbere Jean Christian, batangaje aho imyiteguro igeze ndetse n’intego z’igitaramo bateguye.

Uyu muramyi Christophe umaze imyaka icyenda aba mu Rwanda, yatangaje ko imyiteguro yo ayigeze kure aho ari kugorora ijwi ubudasiba ndetse n’abandi bafatanyije, haba abahanzi cyangwa se abandi bafatanyije mu mitegurire y’igitaramo bamaze gutegura ibyabo igisigaye ni umunsi ubundi bagatarama, bakaramya, bagahimbaza Imana.

Ndayishimiye Christophe yavuze ko imyiteguro y’igitaramo ayigeze kure.

Aca Inzira Live Concert ni igitaramo umuramyi Ndayishimiye Christophe ateguye mu gihe kitarenze ukwezi akaba ateganya kuzamurikiramo album ye ndetse agafatiramo amashusho ya zimwe mu ndirimbo zigize album ye hariho n’indirimbo yakoranye na bamwe mu bahanzi bazafatanya muri iki gitaramo.

Zimwe mu mpamvu uyu muramyi ateguye igitaramo cye cya mbere huti huti, ni uko aribwo yumvishe ijwi ry’Imana rimubwira gukora igitaramo ndetse abona ibimenyetso byinshi bigaragaza ko ashyigikiwe n’Imana harimo umubare munini w’abantu bari kugura amatike, abona ubufasha bw’abantu atari aziko bamufasha ndetse n’ibindi bimenyetso byinshi.

Agaruka ku mpamvu yatumiye abahanzi bo mu Rwanda b’inshuti ze ariko ntatumire umuramyi Appolinaire bamenyanye Atari yaba umuhanzi ndetse akamushyigikira mu rugendo rwe rwo kuramya no guhimbaza Imana, Christophe yatangaje ko mu bahanzi yegereye harimo na Appolinaire ndetse bari barabyemeranyije ko azaba ari muri iki gitaramo “Aca Inzira Live Concert” ariko nyuma aza kugira impamvu zikomeye zatumye ku wa 18 Gashyantare 2024 atazaboneka ngo bafatanye kuramya no Guhimbaza Imana.

Bamwe mu baramyi bazafatanya na Christophe muri iki gitaramo bitabiriye ikiganiro n’itangazamakuru.

Aca Inzira Live Concert nicyo gitaramo cya mbere Christophe Ndayishimiye agiye gukorera mu Rwanda ndetse akaba ateganya ko iki gitaramo kizamufungurira inzira agatangira gukora ibindi bitaramo hirya no hino mu gihugu.

Uretse kandi kuzafasha abantu kuramya no guhimbaza Imana, umuramyi Ndayishimiye Christophe yatangaje ko hari impano y’ikintu gifatika yageneye abantu bose bazaza kumushyigikira muri iki gitaramo azakorera New Life Bible Church Kicukiro ku cyumweru tariki 18 Gashyantare 2024.

Nkomezi uri no gutegura igitaramo cye kizaba mu minsi iri imbere, ni umwe mu bazafatanya na Christophe.
Irimbere Christian azafatanya na Christophe kuramya Imana.
Iki kiganiro kitabiriwe n’abanyamakuru batandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *