Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Nziko umunsi umwe nzakorera Imana:The Ben yashimye Imana mu rusengero, anahiga umuhigo ukomeye

Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye mu muziki nka The Ben, yashimye Imana mu rusengero ndetse anavuga ko umunsi umwe yumva azayikorera

Byari mu masengesho yabaye kuri iki Cyumweru tariki 10 Ukuboza 2023 muri Eglise Vivante isanzwe iyoborwa na nyirarume na The Ben witwa Edmond, aho The Ben n’umubyeyi we Esther Mbabazi ndetse n’abavandimwe be bari bagiye gushima Imana.

Umubyeyi wa The Ben yashimye Imana ko we yamuhaye agakiza, avuga ko amahoro meza atangwa nayo.

Ati “Njya nezezwa n’uko twahisemo neza. Niba hari ikintu kinezeza ni uko nahisemo, hari indirimbo twajyaga turirimba igira iti ‘amahoro meza atangwa na Yesu’. Nabonye munsi y’ijuru nta kindi kinezeza uretse Yesu. Ubwo buzima buranezeza.’’

The Ben ubwo yari ahawe umwanya muri uru rusengero, atangira ashima Imana, agaragaza ko afite umunezero mwinshi mu mutima mu buryo budasanzwe.

Ati “Nejejwe no guhagarara imbere yanyu ndetse nanashima Imana. Ndumva nishimye cyane muranyihanganira ariko naririmba ku ndirimbo nise ‘Ndaje’ Mama akunda cyane. Ndashima Imana gusa ngira ikibazo cy’amarangamutima ariko nkunda Imana kandi nzi ko umunsi umwe nzayikorera.’’

Uyu muhanzi yahise asuka amarira, ati “Nziko Imana yanshyize mu mwanya ndimo kandi igihe kimwe izankoresha gikomeye. Ndumva nabatumira mu bukwe mfite, sinshaka kuvuga byinshi. Ubukwe buzaba ku wa 15 ndetse na 23.’’

The Ben yahise amanuka ku ruhimbi ajya kwicara. Yaherukaga kugaragara arira ubwo yari ari mu gitaramo yari yatumiwemo mu Burundi.

Reba video The Ben ari gushima Imana mu rusengero:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *