Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Uko Dawidi yarinze asaza atarabona umukiranutsi yaretswe cyangwa abe ngo bicwe n’inzara-Pastor KANANA Cedrick


Pastor KANANA Cedrick ,Umushumba mw’itorero ry’Anglicani ry’u Rwanda muri Paruwasi ya Ģìkondo akaba umwe mu bakozi b’Imana bazwiho kugira ishyaka mu cyafasha intama aho mu kazi kenshi katoroshye aba afite bitamubuza ko buri gitondo azinduka afata umwuko agacumba umutsima maze akuwutanga nk’impamba y’umunsi abinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga.

Uyu mushumba yifashishije ijambo ry’Imana ryanditse muri Zaburi 37:25 yasobanuye icyo bivuze kuri iri jambo Dawidi yavuzeko yari umusore akarinda asaza atarabona umukiranutsi yaretswe cyangwa urubyaro rwe ngo rusanirize.

Nari umusore none ndashaje, Ariko sinari nabona umukiranutsi aretswe, Cyangwa urubyaro rwe rusabiriza ibyokurya.
(Zaburi 37:25)

Dawidi ageze mu myaka ye y’ubusaza hari ibyo afitiye ibihamya mu rugendo yagendanyemo n’Imana. Muri iyi Zaburi akora ibigereranyo ku bantu 2: umukiranutsi n’umunyabyaha kandi Yerekana n’ingaruka z’ubuzima baba barahisemo kubamo.

1. Abahisemo kubaho mu byaha:

■ nubwo wabona batoshye ubuzima bubahiriye ariko ntibikuraho ko ingaruka z’ibyaha ari urupfu.

■ Nta mahoro agira kuko nubwo yagira ibya mirenge akomeza kwifuza iby’abandi bikamutera guhora ahagaritse umutima. Ibyo kuri Dawidi bituma adashobora guhangayikishwa n’uko umunyabyaha yamugiriye nabi kuko nawe ntariho.

■ ubutunzi bw’umunyabyaha buba bwaravuye mu kugirira nabi abandi cyane cyane abakene n’imfubyi ,abapfakazi n’abatishoboye bigatuma ibyo afite biba byuzuye umuvumo ugera no ku rubyaro rwe.

■ Amagambo ye menshi arangwa n’uburiganya no kugambirira kugirira nabi abandi bigatuma ahorana isoni, ubwoba n’umutima umucira urubanza kuko umutima we uba umeze nk’irimbi rishyinguwemo amabanga b’ibibi gusa.

2. Ariko umukiranutsi:

■ kuko arangwa no kwiringira Uwiteka akamutegereza yihanganye, bimurinda urwango, ishyari n’ibindi bibazo bituruka ku guhanga amaso abantu! Ibyo bimurinda stress.

■ ibyo afite abikoresha mu kugirira neza abandi bityo bigatuma bahora bamusabira umugisha. Kandi abikora atagamije gushimwa kuko byamaze ubuzima bwe bwa buri munsi.

■ Akanwa ke kavuga iby’ubwenge n’ibyungura abandi. Ibyo bituma atagira umutima ugambirira kugira nabi ndetse kuko n’abanyabyaha bamuzi bigatuma hari inama batamushyiramo.

■ urugamba rwe ni urw’amahoro bigatuma abana n’abandi neza. N’ibyo agambirira ni ibihesha abandi amahoro. Ibyo bimurinda guhora mu ntambara za buri gihe.

Kuri Dawidi uko byagenda kose aba bantu bombi uko iminsi ishira ibyo bakoze bibagiraho ingaruka kuko icyo umuntu abiba aricyo azasarura. Kandi ingaruka ntizigarukira kuri twe ahubwo zikurikira n’urubyaro rwacu.

Dukoresheje iri suzuma rya Dawidi twakwiha uruhande tukabona ibyo turi gucamo n’aho byavuye tukamenya n’icyo twabikoraho. Gusa twibuke ko ibyo dukora uyu munsi nubwo twe byaba ari ntacyo bidutwaye ariko niwo murage turimo guha abadukomokaho.

Dawidi yakoze neza mu busore bwe abigira ubuzima bwe none mu busaza aratanga ubuhamya bw’uko adahangayikiye urubyaro rwe kuko yabikoreye Imana yibuka abakiranutsi. Natwe uyu munsi twabigira intego.

Shalom…

Rev.Pastor KANANA Cedrick uzwiho kuba ari n’umwanditsi W’Ibitabo ni umugabura mwiza w’ijambo ry’Imana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *