Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Women Foundation Ministries bateguye Iminsi 7 yo kuramya no guhimbaza Imana batumiyemo abaramyi bakunzwe

Women Foundation Ministries igiye kwinjira mu giterane kizamara iminsi 7 baramya banahimbaza Imana mu nsanganyamatsiko igira iti:”Bimenyekane(Habakuki 3:2) .Ni igiterane abazatabira bazasobanukirwa kuramya no guhimbaza Imana icyo aricyo kuko hatumiwemo abaramyi bakunzwe n’abakozi b’Imana b’inararibonye.

Muri iki giterane kizatangira ku cyumweru taliki ya 9 kugera kuwa 16 Kamena 2024 batumiyemo abaramyi bakunzwe nka Simeon KABERA,Alexis Dusabe,Rene Patrick&Tracy,David Nduwimana guturuka muri Australia aba bose n’abandi bakazafatanya n’itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana aha muri Women Foundation Minstries ryitwa “ Precious Stone “.

Iki giterane cy’iminsi 7 yo kuramya no guhimbaza Imana cyatumiwemo kandi abakozi b’Imana batandukanye barimo Rev.Dr.Antoine Rutayisire,Rev.Ruzibiza Viateur,Rev.Grace Kapswara na Apostle Alice Mignonne Kabera umuyobozi mukuru wa Women Foundation Minstries iteguye iki giterane ,uyu azasobanura birambuye impamvu y’iyi nsanganyamatsiko bise ngo “Bimenyekane”.

Nk’uko IYOBOKAMANA twabitangarijwe na Apostle Mignonne Kabera ,Umuyobozi mukuru wa Women Foundation Ministries yavuzeko iki giterane atari ubwa mbere kigiye kuba Kandi ko abantu bajya bagihembukiramo cyane kuko ubundi intego y’Imana mu kurema umuntu niyo kugira ngo ajye ayiramya anayihimbaze bityo rero birumvikana ko gutegura igiterane nkiki aba ari uburyo bwo gufasha abantu kumenya intego yicyo baremewe.

Apostle Mignonne Alice Kabera umuyobozi mukuru wa Women Foundation Ministries na Noble Family Church yahamirije iyobokamana iby’iki giterane

Yagize ati:”Iyo tuvuze kuramya no guhimbaza Imana hari abantu benshi batekereza kuririmba no kubyina ariko sibyo gusa ahubwo imibereho ya muntu ikwiye kuba nayo iramya ikanahimbaza Imana buri munsi.

Kuba rero tuba dushaka ko abantu basobanukirwa ibi niyo mpamvu dutumira abaririmbyi badufasha kuyiramya turirimba ariko tukanatumira abandi bakozi b’Imana badufasha mu gusobanura iyi nsanganyamatsiko yo kuramya no guhimbaza Imana nyakuri icyo aricyo binyuze mu biganiro bibera muri iki giterane”.

Ati:Insanganyamatsiko y’iki cyumweru cyo kuramya no guhimbaza Imana yanditse muri Habakuki 3:2(Uwiteka we, numvise inkuru zawe zintera ubwoba, Uwiteka we, hembura umurimo wawe hagati yo muri iyi myaka, Hagati yo muri iyi myaka ujye uwumenyesha, Mu burakari wibuke kubabarira “.

Iki giterane kizabera ku cyicaro cya Women Foundation Ministries ku Kimihurura aho ku cyumweru Taliki ya 9 kizatangira saakumi n’imwe n’igice(5H30),ku mugoroba wo kuwambere no kuwagatanu hazajya haba ibiganiro (Talk Show) mu gihe mu minsi yindi hazajya haba igiterane bisanzwe by’umwihariko ku munsi wo kuwa gatatu iki giterane kizabera kuri Kigali Universe inyubako igezweho y’imyidagaduro iherereye mu mujyi wa Kigali rwagati ku gisenge cy’inyubako ya CHIC.

Umuramyi Alexis Dusabe n’abandi bahamijeko bazasusurutsa abazitabira iki giterane

One Response

  1. Shalom ndifuza kuzabana namwe.God bless you my Apostle for your invitation and opportunity to serve God.Mutesi Annet (Ps).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *